Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubuzima Umutekano

Amerika yafatiye ibihano abasirikare barimo Brig Gen Andrew Nyamvumba wa RDF.

Leta ya Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano abasirikare bakuru barimo  Brig Gen Andrew Nyamvumba wo mu Ngabo z’u Rwanda, ba Koloneri batatu bo mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR n’umukoloneri umwe wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bose bashinjwa kugira uruhare mu kwenyegeza umuriro n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Inkuru ya The East African ivuga ko mu bafatiwe ibihano harimo Lt Gen. Appolinaire Hakizimana, Alias Lepic/Poète, usanzwe ari Komiseri ushinzwe igisirikare muri FDLR, hakaba kandi General de Brigade Sebastien Uwimbabazi ukuriye ubutasi mu mutwe wa FDLR ndetse na Ruvugayimikore Protogene uzwi nka Col Ruhinda uyobora umutwe w’abasirikare badasanzwe ba FDLR uzwi nka CRAP.

Uyu Ruvugayimikore uzwi cyane nka Col Ruhinda ashinjwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kuba yarateguye akanayobora ibikorwa bitandukanye bibangamira uburenganzira bwa muntu muri DR Congo, kugira uruhare mu makimbirane yitwaje intwaro ndetse no guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Mu bandi kandi bafatiwe ibihano na Amerika  barimo Brig Gen Andrew Nyamvumba wo mu Gisirikare cy’u Rwanda (RDF), zimushinja ko abasirikare ayoboye bagiye gutanga ubufasha ku mutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze iminsi urwana na Leta ya DRCongo, aho ibitero by’izi nyeshyamba yafashije byaguyemo abasirikare benshi ba DR Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe iby’imari,  rivuga ko Jenerali Nyamvumba yashinjwe kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 yari ayoboye Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda , binjira ku butaka bwa DR Congo, hanyuma bafatanyije n’abarwanyi ba M23 batera ibirindiro by’ingabo za DR Congo.

Iyi nkuru ya The East African kandi ikomeza ivuga ko atari aba gusa bafatiwe ibihano na Amerika kuko hari n’umusirikare wo muri FARDC, witwa Koloneri Saloman Tokolonga uyobora Regima ya 3411 y’ingabo za Congo akaba ashinjwa kuyobora inama y’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera muri DR Congo, yanzuriyemo ko igomba gukora ihuriro (Wazalendo-Groupes d’autodefense) mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23, akaba ashinjwa kandi guha amasasu abarwanyi ba FDLR kugirango bajye mu mirwano na M23.

Kuri uru rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagaragaraho kandi Colonel Bérnard Byamungu uri mu basirikare bakuru ba M23, uyu akaba yarinjiye muri uyu mutwe wa M23 nyuma yo gutoroka Igisirikare cya DR Congo (FARDC), agishinja guhohotera abaturage no gushyigikira abicaga abaturage b’inzirakarengane.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibihano zatangaje ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023 byerekana ubushake bwazo mu guteza imbere ingamba zo gukemura ibibazo no gukumira ibibazo byangiza uburenganzira bwa muntu ngo bikaba bihuye n’iteka rya Perezida ryashyizweho umukono na Perezida Biden mu Ugushyingo 2022 mu rwego rwo guteza imbere umuco no kudakora ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’abenyegeza amakimbirane bakwiye kubiryozwa.

Ibi bihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri aba basirikare bije nyuma y’igihe gito bwana Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga agiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida Paul Kagame, cyibanze ku bizazo biri hagati ya DR Congo n’u Rwanda, aho yasabye ko umwuka mubi ukomeje gututumba wahoshywa binyuze mu nzira ya dipolomasi (Diplomacy).

Ibi bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye aba basirikare, bibakumira kuba bakwinjira ku butaka bwayo ndetse imitungo baba bafite muri USA nayo igafatirwa mu rwego rwo gukomeza guca intege abijandika mu bikorwa bihohotera uburenganzira bwa muntu ndetse ngo bakaba banakoresha ubutaka bwayo, ibishobora kwanduza isura yabo ndetse ngo bakaba banakoresha imitungo iriho urubanza.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ivuga ko ibi bihano ari ibya nyirarureshywa kuko ngo ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora bimeze nko kuruma bahuha, bakerekana ko bitaye kuri DR Congo nyamara ngo uruhande bahengamiyeho rwigaragaza neza. DR Congo ikaba ikunze kumvikana ivuga ko u Rwanda ruri inyuma ya M23 ndetse ngo Amerika nayo ikaba ishyigikiye u Rwanda muri ibi bikorwa.

Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa DRC watumye impunzi nyinshi zihungira mu bice bitandukanye birimo n’inkengero z’Umujyi wa Goma/Photo Internet.
Brig Gen Andrew Nyamvumba (uri hagati wambaye uniforn y’igisirikare cy’u Rwanda) ari kumwe n’abandi basirikare ba EACRF mu Burasirazuba bwa DRC/Photo Internet.

Related posts

Mozambique: Perezida Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda azisaba gukomeza umurego.

NDAGIJIMANA Flavien

South Africa: Abagera kuri 72 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yagose ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo, FDLR na FARDC bahungira i Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Magayane Rufuku August 26, 2023 at 8:07 AM

Ariko Igihugu cyacu bagishakaho iki ? Mumenyeko umutekano wacu tuzakomeza kuwurindira hanze !! Dufite Agahugu gato ntitwakemerako umwanzi yinjiramo !! Tugomba kumusanga aho yihishe hose kandi abamufasha nabo bakabiryozwa !! Ni ko bimeze 🙏 Muzabaze Afande Muganga cga Kabarebe babibabwire neza

Reply
Karakire August 26, 2023 at 8:09 AM

Ahubwo nibaza impamvu M23 idakubita izo mbwa ngo ihafate hose !! Nanjye ahubwo muzambwire inzira nze mbafashe dukubite izo ngegera zishaka kutuvutsa amata !!

Reply

Leave a Comment