Kuva kuri iki Cyumweru tariki 13 Gashyantare 2022, ahasanzwe havurirwa abarwayi ba Covid-19 i Kanyinya nta murwayi n’umwe wari usigayemo, mu gihe mu Gihugu hose hari abarwayi 14 gusa barwariye mu bitaro, ibi bikaba bigaragaza ko iki cyorezo kirimo kugabanuka bitanga icyizere ko ubuzima bugiye gusubira mu buryo.
Tariki 1 Mutarama uyu mwaka wa 2022, i Kanyinya mu bitaro byakira abarwayi ba Covid-19 umubare w’abarwayi wari utangiye kuzamuka bageze kuri 45 harimo n’indembe ku buryo byari biteye impungenge. Icyo gihe kandi imashini zitanga umwuka zarifashishwaga cyane, ndetse harimo n’abahaburiye ubuzima bitewe n’uburyo bari barembye cyane.
Elie Niyishoborabyose umubyeyi w’abana barindwi, ni umwe mu bajyanywe muri ibyo bitaro arembejwe na Covid-19 gusa yitabwaho n’abaganga arakira. Avuga ko yagezeyo yakirwa neza ndetse atangira no kugira icyizere cyo gukira.
N’ubwo icyo gihe byari bimeze uko, kuri iki Cyumweru nta murwayi n’umwe ukiri muri ibi bitaro bya Kanyinya, imashini zose zitanga umwuka zirazimije, ibitanda birashashe ariko nta murwayi ubiryamyeho. Ahantu hose haratuje bitewe n’uko hashize umunsi umwe umurwayi wa nyuma asezerewe.
Bamwe mu baturage bakikije ibi bitaro barishimira uburyo iki cyorezo kirimo kugenza macye, bakifuza ko Covid-19 yashira burundu bagasubirana ikigo nderabuzima cyabo kuko cyari kibafitiye akamaro gakomeye nk’uko byatangajwe na RBA.
Imibare yo kuwa gatandatu tariki 12 Gashyantare, igaragaza ko mu Gihugu hose hari abarwayi 14 barwariye mu bitaro biri hirya no hino. Kugeza kuri uyu wa Gatandatu kandi, ubwandu bwari bugeze ku kigero cya 0.1% bitewe n’uko hari handuye abantu 17 mu Gihugu hose, nta murwayi mushya winjiye mu bitaro ndetse usibye 7 bari babyinjiyemo mu minsi 7 ishize ndetse nta n’urembye n’umwe mu Gihugu hose, ibintu bitanga icyizere ko ubuzima bushobora kugenda bugaruka.
