Amizero
Ahabanza Uburezi

Mutarama yageze! Abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’abanza n’abo mu mashuri y’inshuke baba bagiye gutangira?

Nyuma y’uko mu kwezi kwa 11(Ugushyingo) 2020 ibyiciro bitandukanye by’amashuri byemerewe kongera gufungura nyuma y’amezi umunani badakandagiza ikirenge ku ishuri bitewe n’icyorezo cya Covid-19, hari benshi bakomeje gutegereza igihe icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (Lower Primary) ndetse n’amashuri y’inshuke(Nursery)azatangirira bahera mu gihirahiro kuko bategereje uwabaha itangazo cyangwa se ngo bumve aho bivugwa, bakumva gusa imvugo igira iti ‘mu kwa mbere ubwo abana bato bazaba basubiye ku mashuri’.

Tariki ya 13 Ukwakira 2020 nibwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo ryerekanaga uko abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagombaga gutangira gusubira ku mashuri tariki ya 02 Ugushyingo 2020. Hakurikijwe iri tangazo ndetse n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri, abanyeshuri biga mu myaka ya 5 na 6 mu mashuri abanza n’abiga mu wa 3,5,6 mu yisumbuye wongeyeho abiga TTCs na L3-L5 muri TVET batangiye tariki 02 Ugushyingo 2020, mu gihe abiga mu wa kane w’abanza, uwa 1, 2 n’uwa 4 mu yisumbuye batangiye kuri 23 Ugushyingo 2020.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ryasozaga rivuga ko abandi basigaye (abiga mu mashuri y’nshuke, abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza P1, P2 na P3) bazatangarizwa mu gihe cya vuba igihe nabo bazatangirira.

Kuva icyo gihe byakomeje kuvugwa ko ibi byiciro by’amashuri byasigaye bishobora gutangira muri Mutarama 2021 kuko na Minisitiri w’uburezi Dr. Uwamariya Valentine kuwa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 mu kiganiro Isesenguramakuru gitambuka kuri Radiyo Rwanda, yagarutse ku kibazo cy’itangira ry’ibi byiciro byasigaye, avugako inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose ngo ibyumba by’amashuri byuzuzwe vuba kugirango muri Mutarama 2021 abana bato bazabone aho bigira.

Dr. Uwamariya Valentine/Minister of Education/Photo Internet.

Kuba nta tariki runaka y’itangira ry’aba bana bato iratangazwa, bikomeje kwibazwaho na benshi, bamwe bibaza niba abakuru bakomeza kwiga ariko abato ntibige uyu mwaka, abandi nabo bakavuga ko bidashoboka kuko utasakara inzu itagira igihimba(igitebe)cyo hasi, bakavuga ko no kuba aba bana bato baratinze gutangira bizagira ingaruka nyinshi ku burezi kuko ngo n’ubwo bazatangira bizabasaba kwiga amasomo yose ariko mu gihe gito kandi ahubwo nk’abana bato ngo bagakwiye guhabwa igihe kirekire cyo kwiga mu rwego rwo kwirinda kubananiza.

Gusa izi mpungenge ku bazifite ngo zikwiye gushira kuko ngo Leta ifata umwanzuro wo gutangiza abakuru abato bagasigara, hari byinshi yarebyeho. Dr. Bihira Canisius ni impuguke mu burezi akaba yaranakoze ubushakashatsi bwinshi ku burezi bw’u Rwanda ndetse n’ubw’ibindi bihugu birimo n’ibyo ku mugabane w’Uburayi. Yagize ati: “rwose abantu bakwiye gutuza kuko n’ubwo ingaruka zo zitabura ariko nta kibazo kinini ku kuba abana bato bakiri mu rugo. Aba bana buriya ubwonko bwabo buba bugifite ubushobozi bwo gufata vuba ku buryo ashobora kwiga ibintu byinshi mu gihe gito ntibimugireho ingaruka, bitandukanye na bakuru babo kuko bo baba basabwa gukoresha umwanya munini kugirango bige ibyo bateganirijwe. Ikindi kandi buriya abantu bakwiye kumenya ni uko amasomo y’abana bato aba ari macye ugereranije n’aya bakuru babo. Icyo Leta yakoze rero ni cyo kuko nta yandi mahitamo yari ifite bitewe n’umubare w’ibyumba yari ifite, yahise ikurikiza ayo mahame yose ireba icyihutirwa maze itangiza abakuru mbere bitewe n’impamvu twavuze haruguru”. Iyi mpuguke mu burezi ariko ivugako kuba aba bana bato bataratangira hari ibindi bibazo bitera. Yavuze nko ku barimu bigisha mu mashuri yigenga, aho ku mashuri amwe n’amwe batigeze babahemba kuko bababwiyeko ngo n’abana babo bataratangira. Dr. Bihira akaba yavuze ko ibyo bigira ingaruka kuri abo barimu, ku miryango yabo, aho batuye ndetse no ku bukungu bw’Igihugu muri rusange. Yavuzeko icyaba cyiza ari uko Leta yakora ibishoboka muri uku kwezi kwa Mbere (Mutarama) 2021 aba bana bato bagatangira amasomo nk’abandi mu rwego rwo kwirinda ko ingaruka zakomeza kwiyongera kuko ngo n’ibyumba by’amashuri aba bana bazigiramo ibyinshi byamaze kuzura n’ibitaruzura bikaba biri hafi kuzura.

Dr. Bihira Cnisius/Photo Internet

Mu gihe benshi bagitegereje kumenya igihe aba banyeshuri bazasubirira ku mashuri, hari abahisemo kunyura inzira bamwe bashobora kubona nko gukabya cyangwa kwihuta. Urugero ni ibaruwa yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Watsapp, bigaragara ko yanditswe n’uwitwa Jean Paul Ndayisabye ku itariki ya 01 Mutarama 2021 aho yandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri iki kibazo. Iyi baruwa ya Jean Paul Ndayisabye bigaragara ko abarizwa mu Mujyi wa Kigali, ikaba igamije ‘Gutabariza abana biga mu mashuri y’incuke n’abiga amashuri abanza (Nurseries, P1-P3)

Kimwe n’ahandi ku Isi, gufunga amashuri yabaye imwe mu ngamba zafashwe byihuse hagamijwe kurengera ubuzima bw’abana bari ku mashuri ubwo icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus cyageraga hirya no hino mu bihugu nyuma y’uko cyadutse mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019.

Mu Rwanda, amashuri yafunzwe mu mpera za Werurwe 2020 hirindwa ko abana b’u Rwanda bakwandura Coronavirus mu buryo bwihuse. Ibi byatumye umwaka w’amashuri 2020 uburizwamo (Année blanche) kuko nta bizamini bya Leta byakozwe. Umunyeshuri akaba yarasabwe gusubira mu mwaka yari asanzwemo.

Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w’abana bicara mu cyumba, ari nabyo byatumye hafatwa umwanzuro wo kubaka vuba vuba ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, hakanatangwa akazi ku barimu bagera ku bihumbi 28. N’ubwo Leta yari isanzwe ifite iyi gahunda yo kugabanya ubucucike mu mashuri, kubaka ibi byumba bikaba byarashyizwemo imbaraga zidasanzwe kuko umubare w’ibyumba ungana utya ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda wubakiwe icyarimwe. Kuba rero ibyumba byari byagaragajwe nk’imwe mu mbogamizi ubwo abandi batangiraga aba bato ntibatangire byuzuye, hakaba hari icyizere ko Mutarama ishobora gusiga umubare munini w’abana bato (basigaye bishyuza ababyeyi igihe bazasubirira ku mashuri) bayasubiyeho. Benshi kandi mu banyarwanda, bakaba bahanze amaso inama y’Abaminisitiri iterana mu ntangiriro z’uku kwezi, aho mu byo biteze bishobora kuganirwaho, harimo n’ingingo y’itangira ry’ibyiciro bibiri by’amashuri byasigaye bidasubukuye ubwo abandi basubukuraga mu mpera z’umwaka ushize wa 2020.

Related posts

Ikirunga cya Nyamulagira kiri mu Majyaruguru ya Goma cyatangiye kuruka.

NDAGIJIMANA Flavien

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa, Rutsiro FC yihererana AS Kigali.

NDAGIJIMANA Flavien

Urujijo ku rupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment