Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Imurora Jaffet yasezeye ku mupira w’amaguru mu mukino Musanze FC yatsinzemo Gorilla FC 2-0 (Amafoto)

Mbere y’umukino wa shampiyona Musanze FC yatsinzemo Gorilla FC, kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kamena 2021 abitabiriye uyu mukino bashimiye Imurora Jaffet wahagaritse gukina umupira w’amaguru bya kinyamwuga nyuma y’imyaka 14 muri shampiyona nkuru y’u Rwanda

Ni umukino wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Kamena 2021 isaa cyenda zuzuye. Muri uyu mukino  Musanze FC yatsinze Gorilla Ibitego 2-0, Ibitego bya Niyitegeka Idrissa yagitsinze ku munota wa 09 mu gihe ikindi cyatsinzwe na Twizerimana Onesme ku munota wa 43.

Mbere y’imikino ibiri ngo shampiyona isozwe, Musanze FC iyoboye urutonde rw’amakipe 8 yo mu cyo hasi n’amanota 12 nyuma yo gustinda imikino 4 yikurikiranya bikaba byayikuye mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ubwo bari berekeje ku kibuga cya stade Ubworoherane, abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC bari bambaye imyenda yera yanditseho amagambo ashimira Imurora Jaffet wakiniye iyi kipe mu gihe cy’imyaka 8, bagira bati “Thanks Imurora Jaffet”.

Mbere y’uko amakipe ahabwa rugari ngo yisobanure, abakinnyi b’amakipe yombi bahagaze ku mirongo 2, bakomeye amashyi uyu mukinnyi wakiniye Musanze FC imyaka 10 yose nawe atambuka hagati agaragaza ifoto (Portrait) yahawe n’iyi kipe nk’urwibutso mu gihe azaba atakiri kumwe n’iyi kipe.

Mu gihe cy’imyaka 14 amaze muri shampiyona y’u Rwanda, Imurora Jaffet yakiniyiye Musanze Imyaka 10(regular season) 2009-2014 ndetse no muri 2017-2021. Uyu kandi yabaye kapiteni w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka 3 ndetse akaba afatwa nk’umwe mu banyabigwi ba Musanze FC kuko ni umwe muri ba rutahizamu beza iyi kipe yagize.

Imurora Jaffet yatangiye gukina muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka wa 2007 ari mu ikipe ya Marine FC yavuyemo yerekeza muri Musanze FC mu mwaka wa 2009 kugera muri 2015, aho yavuye akerekeza muri Police FC. Nyuma y’ imyaka 2, Imurora Djaffet akaba na mukuru wa Obed Harerimana, yagarutse muri Musanze FC akaba ari naho asoreje urugendo rw’umupira w’amaguru.

Mu yindi mikino yabaye : Mukura VS yanganyije na Gasogi United 1-1; Kiyovu SC igwa miswi na Sunrise FC ubusa ku busa mu gihe umukino wagombaga guhuza Etincelle FC na AS Muhanga wasubitswe kubera ikibazo cya Covid19.

Marine FC yatangiriyemo ruhago nayo yamuhaye urwibutso
Tuyishime Placide umuyobozi wa Musanze FC

Related posts

Nyuma yo gukanga Putin abarwanyi ba Wagner bemerewe kujya mu Ngabo z’Igihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Marshall Mushaki yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Uritegereza” yari amaze umwaka urenga ategura. [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Imva ya Musenyeri Alexis Kagame uruhukiye mu irimbi rusange iri mu manegeka.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment