Amizero
Amakuru Ubutabera

Inkuru y’agahinda ya Valérie uregwa kwica umugabo wamukoreye iyicarubozo kuva mu buto bwe

Mu gihugu cy’u Bufaransa hatangijwe urubanza Valérie Bacot aregwamo kwica uwahoze ari umugabo wa nyina ndetse ngo na nyuma akaza no kumubera umugabo we. Uyu mugore, yemera icyaha aregwa ariko kandi akanasobanura inzira y’umusaraba y’ubuzima yanyuzemo akaza no kugera aho yambura ubuzima Daniel Polette.

“Namwishe kugirango ejo cyangwa ejobundi atazanyica cyangwa se akanagira undi yica.” Aya ni amagambo akubiye mu gitabo cyitwa “Tout Le Monde Savait” (ugenekereje mu Kinyarwanda byasobanurwa ngo bose bari babizi), cyanditswe na ValérieBacotw’imyaka 40.

Muri uru rubanza, nkuko bitangazwa na Nathalie Thomasini uhagarariye Valérie mu mategeko, uyu ngo arateganya kwerekana akaga yabayeho kuva muri 1993 ubwo yari afite imyaka 12 aribwo nyakwigendera Daniel Polette yamusambanyaga ku gahato bwa mbere, kugera aho yafatiye icyemezo cyo kwica Daniel muri 2016. Icyo gihe bwo yamucuruzaga buraya ku wundi muntu mu gitabo cye yita “umukiliya.”

Bacot kandi ufitanye abana bane n’uwo mugabo yemera ko yambuye ubuzima, arateganya kuzabwira inteko iburanisha ko ngo abana be bagiye kuri polisi ubugira kabiri gusobanura amahano akorerwa nyina, ariko ngo polisi ikabatwaha, ikabasaba ko nyina ariwe wakwiyizira. Uyu mubyeyi we avuga ko ngo atashoboraga kwibeshya kujya kurega Daniel, kuko ngo uyu mugabo wari igisare cy’ikimenyabose yari yaramubwiye ko umunsi yibeshye akamutanga mu butegetsi, yaba we cyangwa abana be bose azabahitana. Gutoroka nabyo ngo byari kure nk’izuba kuko kuva Bacot akiri muto, icyitwa umutungo cyose cyagengwaga na Daniel, kandi ngo nta n’undi yari afite yatakira.

Uru rubanza ruje mu gihe mu Bufaransa hari hashize icyumweru kimwe gusa abagore batatu bahitanywe n’abagabo babo. Iki gihugu kandi nicyo cya mbere ku mugabane w’u Burayi aho abagore bicwa n’abagabo babo cyangwa abahoze ari abagabo babo. Muri uyu mwaka wonyine, abagore 55 bamaze kwamburwa ubuzima n’abagabo babo.

Igitabo Tout Le Monde Savait gifite amapaji 198 cya Valérie Bacot cyagiye hanze muri Gicurasi uyu mwaka, byagorana ko urangiza kugisoma udasutse amarira nyuma yo gusobanukirwa n’isanganya ryamugwiririye kuva mu buto bwe.

Muri iki gitabo, Bacot avugamo ko nyina yari yarasabitswe na manyinya, ari nabyo byari byaratumye atandukana na se maze ngo akibanira na Daniel Polette basaga naho bahuje imico. Uyu mugabo yatangiye gusambanya Bacot afite imyaka 12 gusa.

Muri 1995, Daniel yafunzwe azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, ariko nyuma y’myaka 3 gusa arafungurwa agaruka kubana n’umuryango wa Bacot nkaho nta cyabaye! Uyu mubyeyi mu gitabo cye yagize ati: “Abantu bari babizi ariko ntibagire icyo babikoraho.” (Iyi ni nayo nkomoko y’izina yahaye igitabo cye).

Nyina umubyara ngo yahoraga avuga ko gusambanya umwana we ntacyo bitwaye, ngo bapfa kutamutera inda. Gusa ariko Bacot afite imyaka 17 yatewe inda na Daniel, maze aherako amwimukana ajya kumukodeshereza ahandi, aba ahindutse umugore we atyo!

Muri iki gitabo kandi Bacot avuga ko uyu mwana yaje gukurikirwa n’abandi bane. Yaba Bacot ndetse n’abana be, ngo babagaho bakubitwa umunsi ku wundi. Mu bibi byamubayeho avuga ko atazigera yibagirwa, harimo uburyo yigeze kumukubita akamumena izuru, uburyo yigeze kumukubita inyundo ndetse ngo n’ukuntu yamutegekaga kuryamana n’abo bahuje igitsina ku gahato maze akabafata amashusho. Bacot avuga ko nta muntu yari yemerewe kuvugisha igihe asohotse mu rugo, kandi ngo aho yerekezaga hose uyu Daniel yabaga yamushyiriyeho ingenza .

Agahinda gashira akandi ari ibagara: uko Bacot yinjijwe mu buraya

Daniel ngo yaje kuva ku kazi ahubwo yiyemeza gutangira kujya acuruza umugore we ngo bamusambanye maze abone amafaranga. Uyu mushinga uyu mugabo ngo yari yarawuteguye ku buryo ngo yari yarashyize igodora inyuma mu modoka ye ya Peugot 806, maze agashakira umugore we abakiliya, akaba ariho bamusambanyiriza ku gahato.

Tariki ya 3 Werurwe muri 2016, ikirahure cyari kimaze kuzura kuri Valérie Bacot. Ubwo ngo umwe mu “bakiliya” yari amaze kumusambanya ku gahato ahagarikiwe n’umugabo we, yafashe imbunda ya “pistol” umugabo we yabikaga mu modoka, maze amumishaho urusasu ahera ko apfa.

Nubwo ababuranira Valérie Bacot bavuga ko ibi yabikoze kubera ubuzima yanyuzemo ndetse ko imbere y’amategeko byakwitwa kwirwanaho, ubushinjacyaha bwo buvuga ko iki cyaha cyari cyaragambiriwe kuko ngo gatozi yakundaga kuvuga ati: “ibi bigomba guhagarara.”

Mu gitabo cye Bacot yagize ati: “Abantu bakunda kumbaza ngo kuki ntaretse umugabo wanjye ngo dutandukane? Igisubizo ni kimwe: iyo wabayeho ubuzima bwo guhohoterwa kuva ukiri muto, gukubitwa, gusambanywa ku gahato, gucuruzwa n’ibindi, ugeraho ugasa n’uwo bogeje ubwonko. Numvaga ko ari njye ufite ikibazo, ko ibyo umugabo wanjye avuga ari ukuri, mbese ko ibiri kumbaho ari amakosa yanjye.”

Bamwe mu banyamategeko bakurikiranye uru rubanza bavuze ko ruzatuma hari byinshi bihunduka mu mategeko arengera abagore bahohoterwa n’abo bashakanye mu Bufaransa, dore ko muri uru rubanza uregwa icyaha cyo kwica nawe bigaragara ko yakorewe ibyaha by’iyicarubozo kuva mu buto bwe.

Uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama, biteganijwe ko ruzamara icyumweru.

The Guardian

Related posts

Chorale Lebanon EAR Kivu yemezako kuririmba neza bitagombera kuba utuye mu Mujyi cyangwa se kuba usengera mu Idini runaka [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Nyagatare: Abanyarwanda 15 birukanwe na Uganda bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Ibihamya ko hashobora kuba Jenoside birahari ‘Umujyanama muri UN’.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Omar June 23, 2021 at 5:01 PM

Binteye agahinda, ariko ndibaza igihugu nk’u Bufransa n’ibindi nkacyo byirirwa byigamba kugira democratie biriya byakorewe uriya mugore n’abandi nkawe ubuyobozi burebera nibyo democratie ? Iyi si iratangaje kweli

Reply
Pascal June 23, 2021 at 5:04 PM

Erega ntibakababeshye #Democracy iterwa n’amahitamo y’abantu/society runaka. Ubu twicaye tukemeranya ibintu kandi tukabikurikiza byitwa amahitamo yacu. Bikwiye kubahwa rero. Gusa muri Africa, bariya bazungu baba bashaka ko twubaha ibyabo kandi nabo byarabananiye.

Reply

Leave a Comment