Amizero
Amakuru Iyobokamana

Chorale Goshen yongeye kuzamura imvamutima za benshi mu ndirimbo “Isi nta cyizere” [VIDEO]

Chorale Goshen ikorera umurimo w’Imana  mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Muhoza, Itorero rya Muhoza, yongeye kuzamura imvamutima za benshi bitewe n’indirimbo “Isi nta cyizere” ikubiyemo amagambo agaragaza uburyo abantu badakwiye kwiringira isi, ahubwo bakwiye kwiringira Umwami Imana kuko ngo ari we ushobora kubafasha mu bibazo byabo byose kandi mu buryo burambye.

Iyi ndirimbo “Isi nta cyizere” ni indirimbo bakoze mu buryo bwenda gusa nka Filime, aho igaragaza abantu batandukanye bari mu mibereho itandukanye, ibibazo bitandukanye ariko bategereje gutabarwa kw’Imana. Ibi byatumye benshi mu bayibonye bongera kwibuka urukundo rw’Imana no gukomera kwayo kuko ngo n’ubundi uretse gushaka kwirwanirira kwa muntu mu bisanzwe ntacyo yakwishoboza adafashijwe n’Imana ishobora byose.

Kamanzi Dan ni Umuyobozi wa Chorale Goshen yo kuri ADEPR Muhoza/Musanze. Aganira na  Amizero.rw yavuzeko muri ibi bihe bya Covid-19 bashyize imbere ivugabutumwa ryifashisha ikoranabuhanga kuko ngo uko bari basanzwe bamamaza ubutumwa bidashoboka muri iyi minsi. Yagize ati: “Mbere ya Covid-19 twakoraga ibiterane, tugakora ingendo hirya no hino mu Ntara tuvuga ubutumwa ariko ubu ntibishoboka. Ntabwo twakwicara ngo dushyire amaboko mu mifuka rero kuko ubutumwa bwiza bukenewe cyane mu bihe nk’ibi, niyo mpamvu turi kwifashisha YouTube Channel yacu tukanyuzaho izi ndirimbo kandi twizerako zongera gukumbuza abantu ibya Yesu”.

Kamanzi Dan/President Goshen/Photo Archive

Tumubajije ku ndirimbo “Isi nta cyizere”, Kamanzi Dan yaduhamirijeko iyi Si yamaze kwangirika ngo n’ubwo abantu babona ko iri kwihuta mu iterambere. Ati: “Urabona isi iri mu gihe cy’iterambere aho buri wese ashaka guhindura uko abayeho. Ibyo ntacyo byari bitwaye kuko ni na byiza pe. Ikibazo gikomeye rero, ni uko abantu bari kwirukira iryo terambere bakibagirwa Umwami Imana kandi ari we utuma bagera kuri ibyo byose. Ikindi kinababaje ni uko hejuru y’iryo terambere usanga ingorane nazo ari uruhuri; indwara z’ibyorezo, ubwambuzi bushukana bwifashisha rya koranabuhanga, imfu za hato na hato, mbese urasanga abantu baharanira kugera kuri byinshi ariko n’ubundi ntibigire icyo bibamarira. Aho rero niho twahereye tuvuga ko Isi nta cyizere, tuboneraho gusaba abantu kwigumira mu Mwami kuko ariwe wenyine utanga amahoro arambye, umukiranutsi akabeshwaho no kwizera”.

Chorale Goshen yo kuri ADEPR Muhoza yatangiye kuririmba mu 1995 iririmba nk’abana b’ishuri ryo ku cyumweru (Sunday School), yitwa izina Goshen mu mwaka w’1998. Goshen bisobanuye ‘UMUSOZI W’UBUHUNGIRO’. Mbere ya Covid-19, Chorale Goshen yari ifite abaririmbyi basaga 100 ariko kuri ubu abitabira ni 70 bitewe n’ingaruko za Covid-19 aho bamwe babivuyemo, abandi barimuka, abandi imibereho irahinduka. Gusa umuyobozi w’iyi Chorale akaba avuga ko icyizere gihari mu gihe icyorezo cyagenza macye, abaririmbyi bazongera kuza ari benshi nka mbere. Mu bikorwa by’ivugabutumwa, ikomeje gushyira hanze izindi ndirimbo zikoze mu buryo bwa Live recording nk’uko isanzwe izigeza ku bakunzi bayo yifashishije YouTube Channel yayo yitwa ‘Goshen Family Choir’.

REBA INDIRIMBO “ISI NTA CYIZERE by GOSHEN FAMILY CHOIR”:

Related posts

Inzu ikoreramo Laboratoire y’Ibitaro bya Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro.

NDAGIJIMANA Flavien

Umukinnyi wa Uganda uterura ibiremereye wari watorokeye mu Buyapani yarekuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Umwamikazi w’u Bwongereza yatanze ishimwe kuri rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda

Shyaka Josbert

2 comments

Pascal June 22, 2021 at 7:34 pm

Iyi ndirimbo nanjye intera agahinda kuko ituma ntekereza ibibi byinshi bibera kuri iyi si. Goshen Choir mwarakoze cyane

Reply
Mabe June 22, 2021 at 9:00 pm

Iyi ndirimbo nanjye inkoze ahantu pe !! Goshen mukomereze aho rwose !

Reply

Leave a Comment