Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Trending News

Umunya-Colombia Vergara Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

Brayan Vergara Sanchez ukinira ikipe ya Team Medellin niwe wegukanye agace Kigali-Rwamagana muri Tour du Rwanda yatangijwe na David Lappartient umuyobozi wa UCI kuri iki cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021 i Remera kuri Kigali Arena

Ubwo bari bahagurutse i Remera (Kigali) berekeza i Rwamagana ku isaha y’isaa yine zuzuye, Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju ari kumwe na David Lappartient umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusigana ku magare ku isi (UCI) ndetse na Murenzi Abdallah ukuriye FERWACY batangije ku mugaragaro isiganwa ku magare (Tour du Rwanda 2021), mu gace karyo ka mbere aho abasiganwa bose uko ari 80 bahagurutse i Kigali berekeza i Rwamagana.

David Lappartient (i Bumoso,), Min. Aurore Mimosa na Abdallah Murenzi

Iyi ntera ya kilometero 115.6 (115.6KM) yasabye Umunya-Colombia Vergara Sanchez Brayan ukinira ikipe ya Medellin igihe kingana n’amasaha 2 n’iminota 33 n’amasegonda 43 kugirango yegukane agace ka mbere k’iri rusahwa rizamara iminsi 7 rizenguruka intara 3 n’umugi wa Kigali.

Abanya-Colombia bagenzi be babiri Hoehn Alex na ukinira Wildlife generation pro na Roldan Ortiz ukinira ikipe ya Medellin nibo baje mu myanya 3 ya mbere inyuma ya mugenzi wabo Vergara bakomoka mu gihugu kimwe, mu gihe Pacher Quentin ukinira B&B Hotel P/B KTM yaje ku mwanya wa kane naho Restrepo Valencia J. ukinira ikipe ya Androni Giacatolli-side aza ku mwanya wa gatanu, bose bakaba bakoresheje ibihe bingana. Ni ukuvuga amasaha 2 n’iminota 33 n’amasegonda 43.

Nta munyarwanda waje mu 10 ba mbere kuko umunyarwanda waje hafi ari  Hakizimana Sept ukinira SAKA akaba yaje ku mwanya wa 14 agakoresha igihe kingana na 2:33:43 akurikirwa na Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda mu gihe Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite yaje ku mwanya wa 33.

Ni inshuro ya gatatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’abiri aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020, ariko bombi bakaba bataritabiriye uyu mwaka.

Tour du Rwanda igera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’abaturarwanda benshi ku buryo budasabwe ikiguzi (ku buntu). Gusa, iry’uyu mwaka ririhariye kuko uretse kuba mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19, ntirizagera mu ntara y’Uburengerazuba.

Kuri iyi nshuro iri rushawa ryitabiriwe n’abakinnyi 80 b’amakipe 16 harimo 3 y’ibihugu (Rwanda,Ethiopia na Algeria); 8 yo kurwego mpuzamigabane (UCI continental) ariyo: Benedict Ignite, Skol Adrien Cycling Academy, Team pro touch, Team Bike AID, Tarteletto, Wildlife Generation, TSG Terengganu, na Team Medellin; ndetse n’3 yo kurwego rwa UCI Pro teams ariyo: Total direct energie, Team B&B hotels na Israel Start up Nation yo kurwego rw’isi .

Iri rushanwa ryatangiye gukinwa mu 1988, ryabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, rishyirwa ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018. Mu mwaka wa 2017 nibwo ryashyizwe mu cyiciro cya 2.1.

urutonde rusange

Related posts

Tour de France : Wout Van Aert niwe wegukanye agace ka 11

NDAGIJIMANA Flavien

Kwibohora28: Gutaha ibikorwa birimo amagorofa 14 ni bimwe mu byaranze umunsi wo kwibohora muri Musanze.

NDAGIJIMANA Flavien

“Ntabwo naririmbye ‘Uri igisambo’ ngamije kubwira aba Pasitoro bo muri ADEPR bampagaritse”: Umuhanzi Théo Bosebabireba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment