Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Trending News Umutekano

Drone ‘CH-4’ ya FARDC yangije ibikorwa rusange yica n’inka mu bice bigenzurwa na M23.

Kuva mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2024, amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga agaragaza ubukana bw’igitero cya drone bivuga ko ari iyo mu bwoko bwa CH-4 cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira ku wa Gatanu, aho bigaragara ko yasenye inzu ndetse ikica n’inka zari hafi aho izindi nyinshi zigakomereka bikomeye, bikanavugwa hari abarwanyi ba M23 yaba yarahitanye.

Imbuga nkoranyambaga zegamiye kuri Leta ya DR Congo zemeje ko ibitero by’indege za gisirikare za DR Congo byaramutse kare kuri uyu wa Gatanu mu bice bitandukanye bigenzurwa na M23 muri Teritwari ya Masisi, cyane cyane muri Kilorirwe aho bemeza ko harashwe ibirindiro bya M23 biri mu gikuyu cya Kabila (Ferme Espoir) ngo bikica abarwanyi ba M23 bagera ku 10, ahangiritse n’inzu yatunganyaga ibikomoka ku mata (fromagerie).

Amafoto yakwirakwijwe agaragaza ibyangijwe n’iki gitero niyo ya mbere agiye hanze mu buryo twakwita bwa nyabwo kuva izi ndege zitagira abapilote (drones) za FARDC zitangiye kugaba ibitero mu bice M23 igenzura, ibyateye benshi kwemeza ko izi ndege zifite ubukana budasanzwe ndetse ko kuzikoresha mu bice birimo abaturage benshi byaba ari ukurengera, ibishobora no gufatwa nko guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe byakomeza.

Iby’ibi bitero kandi byemejwe n’uruhande rwa M23 babinyujije mu butumwa bwo ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter bwahererekanyijwe n’imbuga nyinshi zegamiye kuri uyu mutwe urwanira mu burasirazuba bwa DR Congo, wemeje ko “Ihuririro rya Guverinoma ya Kinshasa rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abazungu, ingabo za Afurika y’Epfo ziri muri SADC ndetse n’abasirikare b’abarundi bakomeje kurasa ibisasu biremereye mu bice bituwe bakica abaturage, inka ari nako bangiza amashuri, amavuriro n’ibindi”.

Ubutumwa bwa M23 buhura n’ubwatanzwe n’ihuriro ‘Alliance Fleuve Congo/AFC’ rya Corneille Nangaa rivuga ko izo ndege “zibasira zibigambiriye ahantu hatuwe n’abaturage batitwaje imbunda”, rigashinja kandi Leta ya DR Congo kurenga ku gahenge kumvikanyweho n’impande zombi, ngo bakaba bakomeje ubwicanyi burimo n’ubuherutse kugwamo bamwe mu basirikare bakuru ba M23.

Uruhande rwa Leta ya DR Congo ntacyo ruravuga ku byo M23 na AFC bayishinja, gusa igisirikare cya Leta, FARDC giherutse gutangaza ko ku bufatanye na SADC batangije ku mugaragaro intambara ku mutwe wa M23 wateye iki gihugu, kandi ko kuri iyi nshuro intego ari ukwirukana uyu mutwe ukava mu bice byose wigaruriye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abaturage basabwa kugirira icyizere ingabo zabo.

Kuwa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ryemeza ko abakomanda bawo babiri bishwe mu bitero by’ingabo za Leta, uvuga ko bishwe batari ku rugamba ndetse ubyita “ubwicanyi bugambiriwe”, bavuga ko “bumvise neza ubutumwa bwa Kinshasa” burimo gutangwa muri ibi bitero, kandi ko “bazasubiza bikomeye mu buryo bwa kinyamwuga”.

Hari ababona ko bitewe n’intege nke z’igisirikare kirwanira ku butaka, FARDC irimo gukoresha cyane cyane ibitero by’indege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara za MI-23 na MI-24, drones za CH-4 n’ibitwaro biremereye birasa kure mu kugerageza gusenya ibirindiro bya M23 muri Teritwari za Masisi, Nyiragongo na Rutshuru, yibasira cyane abayobozi bakuru ndetse n’ububiko bw’intwaro zikoreshwa na M23.

Africa Intelligence ikunze gutangaza amakuru ya gisirikare n’ubutasi, mu mwaka ushize nibwo yatangaje amakuru ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC cyakiriye drones zo mu bwoko bwa CH-4 zikorerwa mu Bushinwa, ibyaje no kwemezwa na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ubwo yari mu kiganiro n’ibitangazamakuru bya France 24 na RFI, agira ati: “Ntabwo dutegereje izo ndege ahubwo zamaze kugera mu gihugu, ziri hafi n’umupaka w’u Rwanda ziteguye kurasa igihe icyo ari cyo cyose”.

Indege kabuhariwe z’intambara zitagira abapilote (drones) za CH-4 zikorerwa mu Bushinwa zaguzwe kandi n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo nka: Algeria, Misiri (Egypt), Nigeria, Maroc na Ethiopia mu kuzifashisha mu bwirinzi cyangwa kurasa ku hantu bifuza, kuko nka Ethiopia yo bivugwa ko yazikoresheje zikayifasha gutsinda umutwe w’inyeshyamba za TPLF wari ugeze mu marembo y’umurwa mukuru Addis-Ababa.

Uretse izapfuye, hari Inka nyinshi zakomerekejwe n’ibisasu by’izi ndege/Photo Internet.
Imbere muri iyi fromagerie ni uku habaye/Photo Internet.
Inka zo mu gikuyu ‘Ferme Espoir’ zishwe n’ibisasu by’izi ndege/Photo Internet.
Inzu itunganya ibikomoka ku mata (fromagerie) ku gikuyu cya Kabila wahoze ari Perezida wa DR Congo yangiritse bikomeye/Photo Internet.

Related posts

Igiciro cya litiro y’ibikomoka kuri peteroli cyazamutse ku isoko ry’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame yemereye abaturage b’i Rusizi ko agiye kwiga ururimi yabumvanye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment