Amizero
Ahabanza Hanze Ibidukikije Ibidukikije

Isi iri mu kangaratete: Ibikubiye muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ikirere

Ni kenshi abatuye isi cyane cyane za guverinoma ndetse n’ibindi bigo byakagombye kuba biza ku isonga mu gufata ibyemezo mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere byagiye bibona impuruza zerekana ko hatagize igikorwa ibintu byazadogera, ariko ntibibabuze kuvunira ibiti mu matwi. Nyamara kubera ahanini kwikurikirira indonke nazo z’igihe gito, birasa naho isi ubu igeze aharindumuka. Raporo yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye yagiye hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Kanama yerekana ko bizagera muri 2030 impuzandengo y’ubushyuhe imaze kuzamukaho byibuze Degere Celisius 1.5. Nyamara mu myaka itatu ishize, byavugwaga ko ibi bizabaho muri 2040!

Iyi raporo yari imaze imyaka iri gutegurwa n’akanama k’impuguke zituruka mu bihugu bitandukanye, ikaba yaranemejwe na za guverinoma z’ibihugu 195, isohotse mu gihe hirya no hino ku isi hagaragara ibiza bifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere. Aha twavugamo inkongi z’imiriro, ubushyuhe bukabije bwanashongeshaga za kaburimbo nko muri Canada, imyuzure yatumye imihanda yari isanzwe ari nyabagendwa ihinduka nkaho ari ibiyaga cyangwa imigezi mu Bushinwa,…

Avuga ku bikubiye muri iyi raporo, Valerie Masson-Delmote wari umuhuzabikorwa w’abashakashatsi babarirwa muri magana bayikozeho, yabwiye abatuye isi ko n’akataraza bakwiye kukitegura, mu mvugo yasanishwa nuko urwishigishiye arusoma.

Yagize ati: “uretse kuba za guverinoma z’ibihugu zarakomeje kuvunira ibiti mu matwi no kwigira ba ntibindeba, naho ubundi imihindagurikire y’ikirere no kwangirika kw’ibidukikije ahanini byatewe n’ibikorwa by’abantu.”

Iyi raporo kandi yerekana ko muntu akomeje kwangiza ibidukikije harimo ndetse n’ibyari bisanzwe bimufasha mu kurwanya imihindagurukire y’ikirere. Kuva muri 1960, umwuka wa gaze karubonike (CO2) urekurwa n’abantu wiyongereyeho byibuze kimwe cya kabiri. Nyamara ibi ntacyo byatwaye abantu cyane kuko uyu mwuka wamirwaga n’amashyamba, ubutaka n’inyanja. Iyi raporo yerekanye ko urugero abantu bagezeho bangiza amashyamba, ubutaka ndetse n’inyanja rwerekana ko abatuye isi bari gutema ishami ry’igiti bicayeho.

Mu gihe ibihugu byinshi byiganjemo ibikize cyane ku isi ndetse n’ibimaze gukataza mu nganda bitemeranywa mu kigomba gukorwa kugira ngo isi ireke kugwa muri uyu mworera abayituye bicukuriye, ubu amaso ahanzwe inama mpuzamahanga ku izabera mu mujyi wa Glasgow mu Ukwakira uyu mwaka.

Igice cya mbere cy’iyi raporo cyerekanaga uko imihindagurikire y’ikirere yifashe nicyo cyagiye hanze kuri uyu wa Mbere. Igice cya kabiri kizaba cyerekana uko ubuzima bw’abatuye isi buzagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere kizajya hanze muri Gashyantare umwaka utaha, ni mu gihe igice cya nyuma Kizibanda ku byakorwa ngo imyuka yoherezwa mu kirere irusheho kugabanuka kizajya hanze muri Werurwe 2021.

Related posts

Padiri Ubald Rugirangoga yasabiwe na benshi kuzagirwa umutagatifu.

NDAGIJIMANA Flavien

Argentine: Batunguwe no gusanga amazi y’ikiyaga yahinduye ibara

Shyaka Josbert

Leave a Comment