Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Ubukungu Uburezi

Umuhanzikazi Stella Manishimwe wahembwe nk’Umwarimukazi w’indashyikirwa mu Gihugu, arasaba abarimu gutinyuka bagakora imishinga ibateza imbere.

Umuhanzikazi Stella Christine Manishimwe wamamaye mu ndirimbo “Ni njye wa mugore”, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, kuwa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2021, yahembwe ipikipiki (Moto) nk’indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu kuko uretse ubuhanzi, ari n’Umwarimukazi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Stella Manishimwe, ni Umwarimukazi ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi ll, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Yatangiye akazi k’uburezi mu mwaka wa 2009.

Uyu mukozi w’Imana wihebeye kurera abana akanageza ubutumwa bwiza mu ndirimbo ku batuye Isi, avuga ko ngo atari ubwa mbere ahembwe nk’indashyikirwa kuko ngo no mu 2018 nabwo yahembwe ku rwego rw’Akarere, ahabwa mudasobwa(Positivo).

Ahamya ko nyuma yo kuba indashyikirwa ku rwego rw’Akarere, yakomeje gukorana umurava kandi aharanira gukomeza kwiteza imbere, ibintu yemeza ko byamufashije akagera ku kuba indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu nk’umwarimu witeje Imbere abifashijwemo no gukorana na Koperative Umwarimu SACCO.

Mu kiganiro na www.amizero.rw, Stella Manishimwe ati: “Nemezako umwarimu akora umurimo utoroshye wo kurerera Imana, Itorero ndetse n’Igihigu. Kuri ibi byose, yongeraho gukora imishinga ibyara inyungu. Umushinga wanjye rero wahize iyindi ku rwego rw’Igihugu niwo wampesheje igihembo mwabonye”.

Tumubajije byinshi kuri uwo mushinga, yagize ati: “Umushinga wanjye ni uwo gutunganya imbaho ndetse n’ibizikomokaho. Ukorera mu Gakinjiro ka Gisozi nkaba nariteje imbere, mfite aho kuba nkagira n’ahakodeshwa, nkagira imashini zitunganya izo mbaho ndetse naho gukorera nka Atelier y’icyitegererezo ndetse n’imodoka nziza idufasha mu buzima bwa buri munsi”.

Avuga ko ibyo yagezeho byose abishimira Imana ndetse ngo n’Umutware we (umugabo we) kuko ngo ari we ukurikirana iyo mishinga yose umunsi ku munsi.

Stella Manishimwe yagiye nk’uhagarariye Intara, birangira abaye uwa mbere mu Gihugu aho yahembwe Moto nshya yo kwifashisha mu gukomeza kwita ku mishinga ye yafashijwemo na Koperative Umwarimu SACCO.

Mu butumwa atanga, agira ati: “Burya umwuga wose iyo uwukoranye urukundo, ukawukorana imbaraga zawe zose, nta cyatuma Imana idahira imigambi yawe. Uyu mwuga rero ni mwiza ariko iyo uwukoranye urukundo biba akarusho. Abawuvumira ku gahera ni abatawukunda ariko wabishatse wakubeshaho kandi neza ndabinginga batere intambwe begere Umwarimu SACCO bazatera imbere babikesha uyu mwuga. Gusa bategure imishinga ishobora gukurikiranwa nyuma y’akazi, rwose birashoboka ko mwarimu yaba umukire apfa kuba afite ubushake, ubushobozi bwo Imana irabutanga”.

Ese aho ntiyaba yica bimwe muri ibi byose akora ?

Ku bibaza ukuntu afatanya kwigisha n’ubuhanzi ndetse akongeraho no gucunga iyi mishinga, ati: “Kwigisha ndabikunda cyane ndetse no kuririmba nabyo ndabikunda. Kubihuza rero byombi ndetse n’izindi nshingano nk’umugore, njyewe mbona bitangora namba. Buri gikorwa mba nzi aho kibera nkanamenya n’umwanya wacyo, niyo mpamvu nta mwanya wanjye mba numva wapfa ubusa kubera ko buri kimwe kigira igihe cyacyo nk’uko Umubwiriza yabivuze. Byumvikane ko unkeneye mu rusengero mu gihe cy’akazi ntibyakunda kandi unankeneye mu kazi mu gihe cyo kwita ku muryango ntiwambona, yewe unankeneye mu muryango ukansaba kuboneka mu gihe cy’akazi nabwo ntibyakunda”.

Ku Munsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, Koperative Umwalimu SACCO yahembye abarimu bakoranye neza na yo muri serivisi z’imari zirimo n’inguzanyo hitawe cyane ku kureba inyungu zabagejejeho mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Abarimu batanu ba mbere bitwaye neza ku rwego rw’Igihugu bahawe moto nk’igihembo gikuru mu gihe abandi bagiye bitwara neza ku rwego rw’Uturere bazahabwa mudasobwa. Hahembwe kandi abarimu bo muri za kaminuza bakorana na Koperative Umwalimu SACCO ndetse n’ibigo by’amashuri 10 bya mbere byanyujije amafaranga y’ishuri muri Koperative Umwalimu SACCO.

Kuri Kigali Convention Center bishimira ibyo Imana yakoze.
Stella Manishimwe hamwe n’abandi bahembwe.
Stella ari kumwe n’umugabo we.

Related posts

Nyuma y’imyaka 25 yigisha mu mashuri abanza yatorewe kuyobora igihugu

Shyaka Josbert

Perezida Paul Kagame yitabiriye isozwa rya BAL, Zamalek yegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere (Amafoto)

Christian Hakorimana

Colonel Théoneste Bagosora umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri Gereza.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Paccy October 8, 2021 at 7:04 am

Byiza cyane #Stella Manishimwe !! Uririmba neza cyane !! “Ninjye wa mugore “. Witeje imbere uzi icyo gukora komereza aho.

Reply
Mabe October 8, 2021 at 7:06 am

Uyu mugore azi icyo gukora kbs 👍 kuririmba, kwigisha, rwiyemezamirimo, kwita ku mugabo,… Kbs ni urugero rwiza mu bagore

Reply

Leave a Comment