Amizero
Amakuru Hanze Ikoranabuhanga

Imbuga za murandasi zari zahagaze zatangiye kongera gukora

Nyuma yuko imbuga (webs) za bimwe mu bigo bikomeye kw’isi, za guverinoma n’imbuga nkoranyambaga bihagarariye mu gihe kigera hafi kw’isaha hirya no hino kw’isi, ubu izo mbuga zongeye gukora.

Igikuba cyari cyacitse guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Kamena, aho nyirabayazana yari rumwe mu mbuga zibika amakuru y’izindi mbuga rwitwa Fastly. Iki kigo ni kimwe mu bifite amasezerano na zimwe mu mbuga zikomeye ku Isi yo kuzibikira amakuru.

Iri hagarara rya zimwe mu mbuga za murandasi ryatumye hirya no hino hatangira impaka ku bijyanye n’uburyo abantu bakoresha murandasi usanga barayiringiye cyane kandi ishobora kuba yabatetereza igihe icyo ari cyose. Gusa na none ngo kuba guhagarara kw’izi mbuga kwahise kuba rurangiranwa, bigaragagaza ko bidakunda kubaho, ko kandi niyo bibayeho ngo ntibitinda cyane.

Zimwe mu ngaruka zishobora kuba zakomotse ku guharara kw’izi mbuga za murandasi harimo kuba mu bihugu nk’u Bwongereza abaturage basabaga gukinggirwa COVID 19 batorohewe na gato, ndetse n’abifuzagga kumenya icyavuye mu bizamini byabo bya Covid 19 ntibyabakundiraga.

Mu mbuga zagezweho n’aka kaga harimo kandi bimwe mu binyamakuru bikomeye kw’isi nka The Guardian, The Financial Times, Bloomberg News, n’ibindi. Mu gutangaza iyi nkuru, bimwe muri ibi binyamakuru bikaba byahise biba nk’ibyimukiye ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter n’ahandi.

Urubuga rwa Fastly rwatangiye gukora muri 2019, kuri ubu rukaba rufite abakiliya batuma rumaze kwinjiza akayabo ka miliyari eshanu z’amadorari. Nubwo kandi rukiri ruto ugereranije n’izindi zikora nkarwo mu kubika amakuru y’izindi mbuga nka AMAZON AWS, Fastly ifite umwihariko wo gukoresha inzira za bugufi bikorohereza abashaka kwinjira mu mbuga ibikiye amakuru ku buryo bwihuta.

Related posts

Abasirikare ba RDF bari bashimuswe na FARDC ifatanyije na FDLR bageze mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma yo kwishyurwa igice, Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu izamu rya Rayon Sports.

NDAGIJIMANA Flavien

Igisobanuro cyo guhana wihanukiriye: Imyaka 60 irashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatiye ibihano by’ubukungu Igihugu cya Cuba

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment