Amizero
Ahabanza Amakuru Ubushakashatsi Ubuzima

Ibyiza ntagereranywa ku bakunda kurya ibihaza buri munsi.

Iyo uvuze ibihaza cyangwa se amadegede, mu matwi ya benshi humvikana ibiribwa byuzuye intungamubiri dukenera mu buzima kandi biboneka henshi kuko hari n’aho byimeza mu masambu. Bikaba bimwe mu bihingwa bishobora kurinda umwijima, impyiko n’amagufa kurwaragurika mu buryo bworoshye.

Ibihaza ni ibiryo byiza byongera ubudahangarwa. Ni isoko nziza ya vitamin C, manyesiyumu ndetse n’ibindi bifasha gusukura umubiri (antoxidants). Ibi byose bifatanyiriza hamwe mu kurwanya ibishobora kwangiza umubiri ndetse no gusohora ibizwi nka free radicals; ubusanzwe izi free radicals ntizigomba kuba mu mubiri, mu gihe zirimo bishobora gutera indwara za kanseri, indwara z’umutima, ndetse no gusaza imburagihe.

Kurya ibihaza bifasha kongera ubudahangarwa, bityo umubiri ukikiza uburozi butandukanye. Bifasha mu kurwanya diyabete. Ibihaza kandi bikize cyane kuri vitamin B zitandukanye, fibres z’ingenzi mu mubiri, ndetse n’ubwoko bw’ikinyamasukari kizwi nka pectin. Iyi Pectin yifashishwa mu kuringaniza isukari mu maraso, no gutuma umusemburo wa insulin n’isukari yo mu maraso (glucose) byose biba ku rugero rukwiye mu maraso.

Ku bantu barwaye diyabete, ibihaza ni ibyo kurya by’ingenzi cyane kuko bifasha isukari yo mu maraso guhora ku rugero rukwiriye.Biringaniza umuvuduko w’amaraso Manyesiyumu na potasiyumu ziboneka mu bihaza zitabazwa mu kurwanya indwara z’umutima, no kurinda udutsi duto dutwara amaraso ku mutima. Potasiyumu yongera ubunini bw’udutsi duto dutwara amaraso ndetse n’imijyana, bityo amaraso agatembera gahoro, umutima ugatera neza.

Fibres zirimo na pectin, zifasha mu kwikiza amavuta mabi (cholesterol) iba yarafashe mu dutsi duto, bityo bikarinda indwara ya stroke ndetse no guhagarara k’umutima.Bifasha mu kurinda infections zitandukanye Intungamubiri ziboneka mu bihaza zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye. Inyinshi muri izi ntungamubiri, ziboneka cyane mu mbuto z’ibihaza, ni byiza kuzirya cg kuzihekenya, kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe, parasites ndetse n’imiyege.

Ibihaza bikungahaye cyane kuri vitamin A ku bwinshi, habonekamo igera kuri 400% y’ikenerwa ku munsi. Kurya ibihaza biguha vitamin A nkenerwa yose, iyi vitamin ikaba ingenzi mu kurinda indwara z’amaso nk’ishaza, kugabanuka ubushobozi bwo kubona uko ugenda usaza, kureka kw’amazi mu maso (glaucoma) n’ibindi bibazo bitandukanye by’amaso.Bikomeza amagufa Imyunyungugu itandukanye; zinc, calcium na manganeze ndetse naza vitamin zibonekamo zifasha mu gukomeza amagufa. Bityo bikakurinda kuvunguka kw’amagufa uko ugenda usaza.

Amababi y’inzuzi/imyungu nayo ni imboga nziza cyane zikungahaye ku ntungamubiri.

Related posts

Perezida Xi Jinping na mugenzi we Vladimir Putin basabye ko OTAN itakomeza kwegera Uburusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

ICC yatangaje ko abaturage baherutse kwicwa na FARDC i Goma basaga 163.

NDAGIJIMANA Flavien

Abarwanyi ba Wagner bakoze ibara batangiza intambara ku Burusiya bwabibarutse.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment