Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubukerarugendo

Rubavu: Aba Baha’i bifatanyije na bagenzi babo ku Isi kwizihiza imyaka 100 ‘Abdu’l-Bahá agiye mu Ijuru.

Abemera bo mu Idini y’aba Baha’i hirya no hino ku Isi, bizihije isabukuru y’imyaka 100 ishize “urugero rutagatifu mu kwizera” ‘Abdu’l-Bahá agiye mu Ijuru.

Mu Karere ka Rubavu, ni hamwe mu hizihirijwe iyi sabukuru, hibukwa ‘Abdu’l-Bahá ufatwa nk’umuntu udasanzwe, bitari mu myemerere ya kibahayi Baha’i Faith) gusa, ahubwo no mu myemerere y’amadini yose muri rusange.

Amwe mu mateka ya ‘Abdu’l-Bahá:

Tariki 23 Gicurasi 1844, mu Mujyi wa Tehran muri Iran, havutse umwana. Se umubyara, Bahá’u’lláh, yita umwana we ‘Abbás. Gusa nyuma uyu mwana yaje guhitamo kwitwa ‘Abdu’l-Bahá, bisobanuye “Umugaragu wa wa Bahá”. Mu buzima bwe yabaye intangarugero y’ibyo Bahá’u’lláh yari yarigishije.

Mu bwana bwe bwose, Abdu’l-Bahá, yakuriye mu muryango wishimye kandi ubayeho neza, gusa yagize ibikomere ku mutima ubwo yabonaga se atotezwa akanafungwa. Iki ni igihe abayoboke bose ba Báb batotezwaga bazira ukwemera kwabo. Kandi se, Bahá’u’lláh, niwe wari ubahagarariye.

Basobanura amwe mu mateka y’Idini ndetse n’aya ‘Abdu’l Bahá.

Kubera ibi bizazane byose, mu Ukuboza 1852, Bahá’u’lláh ubwo yari afunguwe, yarirukanwe nyuma ahungira i Baghdad (Iraq y’ubu) n’umuryango we. Bahageze, mu misozi ya Kurdistan bahamaze imyaka ibiri, ‘Abdu’l-Bahá yafashe igihe gihagije cyo gusoma no kumva inyandiko za Báb.

Mu myaka yakurikiyeho ‘Abdu’l-Bahá yabaye uhagarariye Bahá’u’lláh ndetse anaba umunyamabanga we. Iki gihe niko ubwamamare bwe bwarushagaho kuzamuka muri rubanda rutuye impande zose z’Isi. Ibi byaterwaga n’umutima mwiza yagiraga, kwigisha amahoro, guharanira ubutabera muri bose, urukundo n’ubumwe ndetse yanigishaga ko abantu bakwiye gukunda abanzi babo n’ababagirira nabi.

Iki gikundiro cye, igihe kimwe cyigeze gutuma umuvandimwe we, Mirza Muhammad ‘Alí, amutoteza kugira ngo amusimbure ku buyobozi. Iki gihe cyatumye abakurikira Ukwemera Bahá’í baca mu bihe bigoye, gusa ntibyigeze bibuza ubwamamare bw’iri dini mu mpande zose z’Isi.

Mu bihe bye bya nyuma, ‘Abdu’l-Bahá yakomeje gushikama ku kwemera kwe no gukunda abo bahuje ukwemera n’abo bataguhuje, maze ku itariki 28 Ugushyingo 1921, arapfa ariko apfa agifite cya gikundiro, apfira Haifa muri Israel. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’abantu barenga ibihumbi icumi (10,000) baturutse imihanda yose y’Isi, batitaye ko bari mu idini rimwe nawe, ahubwo baturutse mu madini atandukanye. Yapfuye afite imyaka 77, ahambwa ku Musozi wa Carmel (muri Israel y’ubu) cyo kimwe na Báb.

Idini igendera ku myizerere ya Kibahayi (Baha’i Faith), yatangiye ku wa 22 Gicurasi 1844, ubwo habaga igihe kidasanzwe kandi cy’ingirakamaro mu mateka y’ikiremwamuntu. Mu Mujyi witwa Shiraz muri Iran, ku Mugabane wa Aziya, Bab atangaza intangiro y’idini rishya rizakwira Isi yose, Isi ikavuga ururimi rumwe kandi abayituye bose bakaba umuntu umwe.

Kugirango umuntu yitwe umu Baha’i, ni uko agomba kwemera gukurikiza inyigisho za kibahayi kandi akazishyira mu bikorwa, akemera kandi ko amadini yose ava ku Mana.

Iri dini ritamenyerewe na benshi, rifite ubuzima gatozi mu Bihugu hafi ya byose ku Isi uretse mu Bihugu bitatu gusa ari byo: Iran, Yemen na Bahren. Icyicaro Gikuru cyaryo kibarizwa muri Israel, Haïfa ku musozi wa Carmel.

Abitabiriye i Rubavu
Ab’i Rubavu bari bicaye batuje bakurikiye inyigisho.
Umusozi wa Carmel muri Israel.
Baha’i Garden/Haïfa/Israel.
Aha ni naho hari icyicaro gikuru.
Aha ni hamwe mu hantu hasurwa cyane kubera amateka yaho

Related posts

Bimwe mu by’ingenzi byaranze Perezida Magufuli wa Tanzania watabarutse ku myaka 61.

NDAGIJIMANA Flavien

Imikino Olempike: Kugwa akarambarara ntibyamubujije kurangiza isiganwa ari uwa mbere

Shyaka Josbert

Agakono gashaje niko karyoshya imboga: Chris Paul yahesheje Suns insinzi mu mukino wa mbere wa Play Off

Shyaka Josbert

Leave a Comment