Amizero
Amakuru Imikino

Amavubi asubiriye Central Africa ayinyagira 5-0 (Amafoto)

Yitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2022 mu gihugu cya Qatar, Amavubi yanyagiye ibisamagwe bya Central Africa ibitego 5-0 mu mukino wa 2 wa gicuti wabereye i Kigali kuri stade Amahoro kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Kamena 2021

Umukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Les Fauves ya Central Africa, kuri uyu wa mbere I Remera, urangiye Amavubi asubiriye Central Africa ibitego 5-0.

Ni ibitego byinjijwe na barutahizamu b’Amavubi ndetse n’abakina hagati muri iyi kipe biganjemo abasanzwe bahamagarwa mu ikipe nkuru y’igihugu.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ibitego 2 by’Amavubi ku busa bwa Central Africa. Ni ibitego byinjijwe na ba rutahizamu Muhadjili Hakizimana wa AS Kigali ku munota wa kane (4) ndetse na Yves Mugunga wa APR FC ku munota wa kabiri w’inyongera ku gice cya mbere (45+2).  

Ibitego 3 byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino byinjijwe na Twizerimana Martin Fabrice ukinira Police FC, uyu akaba yinjije ibitego 2 kimwe ku munota wa 65 ndetse ikindi kijyamo ku munota wa 82, mu gihe Dominique Savio Nshuti nawe bakina mu ikipe imwe yaje gutsinda icy’agashinguracumu ku mnota wa 77.

Mu mukino ubanza wabaye kuwa gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, u Rwanda rwari rwatsinze Central Africa ibitego 2-0. Ni ibitego byinjijwe na Tuyisenge Jacques wa APR FC ku munota wa 40 ndetse na Rwatubyaye Abdoul ukinira Shkupi FK yo muri Macedonia ku munota wa 75.

Muri iyi mikino yo guhatanira igikombe itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022, Ikipe y’igihugu Amavubi iri mu itsinda rimwe n’imisambi ya Uganda, Kagoma za Mali, ndetse na Harambee stars ya Kenya.

Ingengabihe y’imikino y‘Amavubi’ mu mikino y’amatsinda


Tariki ya 01 Nzeri 2021: Mali vs Rwanda

Tariki ya 05 Nzeri 2021: Rwanda vs Kenya

Tariki ya 06 Ukwakira 2021: Rwanda vs Uganda

Tariki ya 10 Ukwakira 2021: Uganda vs Rwanda

Tariki ya 11 Ugushyingo 2021: Rwanda vs Mali

Tariki ya 14 Ugushyingo 2021: Kenya Vs Rwanda

11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Meddie Kagere washyitse mu mwiherero mu mpera z’iki cyumweru ntiyabanjemo

Related posts

Nyagatare: Intandaro yo kwishora mu busambanyi bukururira urubyiruko kwandura Virusi itera SIDA.

NDAGIJIMANA Flavien

Sudan: Minisitiri w’Intebe yafunzwe mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo idakozwa ibya Bujumbura ngo ntiteze kuganira na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment