Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Ifoto y’umunsi: Igare rikoreshwa n’abafite ubumuga mu bucuruzi ndengamipaka hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Hari amafoto abantu bajya babona bagatekereza ko ari amakorano bitewe n’imiterere cyangwa imimerere yayo. Nyamara burya ntawamenya kuko n’umunyarwanda yavuze ngo “nyabugenge n’ubugenge bwayo”.Iyi y’uyu munsi, ni ifoto igaragaza rimwe mu magare akoreshwa n’abafite ubumuga yifashishwa mu gutwara imizigo hagati y’Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu n’uwa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(DRC) ubwo ryari mu kazi ko kwambutsa bimwe mu bikoresho bya pulasitike.

Amwe mu mafoto yafashwe n’umunyamakuru wa www.amizero.rw mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 28 Kamena 2021 agaragaza iri gare riparitse hafi neza ya sitasiyo iri iruhande rw’aho bategera imodoka (Rubavu Taxi Park), rimaze kuzuza umuzigo ryiteguye kujya muri DR Congo.

Umushoferi w’iyi kamyo-gare wadusabye ko tutagaragaza isura ye n’amazina ye ntatangazwe, yatubwiyeko ubu bucuruzi busanzwe kandi bwinjiriza agatubutse ababukora utibagiwe nabo babipakira. Yagize ati: “urabona ukuntu napakiye kugeza hafi ku ijuru; buriya kandi ntabwo nujuje, ni uko ari byo byabonetse. Ibi bintu bibamo amafaranga menshi yaba kuri twe tubitwara ndetse no kuri ba bosi(bosses) bacu babyohereza hakurya iyo muri Congo. Abatabimenyereye rero bashobora kubona aya mafoto uri gufata ntibemereye ko ari aya nyayo”.

Kubona aho babiparitse ugirango ni ikamyo/Photo Amizero.rw

Mu matsiko menshi yo gushaka kumenya uko bapakira, umunyamakuru yasubiye aho hafi ya gare ya Gisenyi ngo yirebere uko bipakirwa. Kuwa nmbere tariki 29 Kamena 2021 ahagana saa saba z’amanywa(1:00PM) yasanze abasore b’ibigango bapakira ibijerekani n’utujerekani, ku buryo kubyiyumvisha bitashobokaga. Mu minota nka 30 yahamaze, rya gare wagereranya n’ikamyo ryari rimaze gupakira nk’ibyatwarwa na Fuso zimwe ndende. Aba basore batangaje ko gupakira ibi bijerekani bikagera hejuru gutyo kandi ntibihanuke hasi bisaba ubuhanga n’uburambe mu kazi, hakaniyongeraho akamenyero k’umushoferi ubitwara.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugirira uruzinduko mu Mujyi wa Goma, uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano arimo no koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na DR Congo. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse gutangaza koibyo u Rwanda rwohereza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo birimo, amatungo, ibiribwa nk’inyama zibaze, ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda birimo za matera, Sima, ibikoresho bya pulasitike (birimo ibi bijerekani birimo ubusa biri kuri iri gare rikoreshwa n’abafite ubumuga ryafotowe) n’ibindi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko ibyo u Rwanda rwoherezaga muri RDC mu 2012 byari bifite agaciro ka miliyoni 17,5$, mu gihe ibyo u Rwanda rwatumizaga muri icyo gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 5,5$.Mu 2013 ibyo u Rwanda rwohereje muri DR Congo byageze kuri miliyoni 161$ naho ibyo rwatumijeyo bigera kuri miliyoni 9,2$ mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 ibyoherejwe muri DR Congo byageze kuri miliyoni 189,1$.

Muri rusange Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minicom, igaragaza ko uko imyaka yagiye ishira indi igataha, ubuhahirane hagati y’u Rwanda na DR Congo bwagiye bwiyongera ku kigero gishimishije kuko nko mu 2015, ibyoherejwe muri icyo gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 193,6$, mu gihe ibyatumijweyo byari bimaze kugera kuri miliyoni 10.7$.Iyi mibare ikomeza igaragaza ko mu 2016, u Rwanda rwohereje muri DR Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 203$ rutumizayo ibifite agaciro ka miliyoni 11$. Mu 2017 ibyoherejwe muri ki Gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 208$ naho ibyatumijweyo byari bifite agaciro ka miliyoni 12,7$.NISR ikomeza igaragaza ko mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwoherejeyo ibicuruzwa byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 337$ naho ibyatumijweyo byari bifite agaciro ka miliyoni 14,3$.

Ibintu byifashe bite aho Tshisekedi agiriye ku butegetsi ?

Muri rusange kuva muri Mutarama 2019, ubwo DR Congo yabonaga umuyobozi mushya, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Igihugu cye n’u Rwanda byatangiye kugirana ibiganiro mu bijyanye no kuvugurura umubano by’umwihariko ushingiye ku buhahirane.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu, BNR igaragaza ko mu myaka ine ishize [2017-2020], ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagiye buzamuka ariko biba akarusho mu myaka ibiri ya nyuma.Muri rusange ibyacurujwe hagati y’ibihugu byombi bigabanyije mu byiciro bitatu; birimo ibicuruzwa bibanza kunyura mu nzira zo kumenyekanishwa mu Kigo cy’Imisoro n’ahandi, ibi bikaba byaravuye kuri miliyoni 57$ mu 2017 bigera kuri miliyoni 88.3$ mu mwaka ushize wa 2020.

Hari kandi ibicuruzwa bitumizwa muri RDC bikongera bikoherezwa mu mahanga, byo byavuye kuri miliyoni 223$ mu 2017, bigera kuri miliyoni 295$ mu 2020.Ni mu gihe ibicuruzwa biciriritse cyangwa umuntu yakwita ibitanditse, ibyo u Rwanda rwohereje muri RDC byavuye ku gaciro ka miliyoni 81$ mu 2017 bigera kuri miliyoni 34 Frw, aha habayeho igabanyuka rya -64%.

Ku bijyanye n’ibicuruzwa byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazanywe ku isoko ry’u Rwanda muri iyi myaka ine ishize, ibicuruzwa byanditse n’ubucuruzi bwanditse [Formal & informal] byose hamwe byavuye kuri miliyoni 14,7$ bigera kuri miliyoni 11$.

Muri rusange igiteranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereje muri RDC kuva 2012 kugeza 2018 ni miliyoni 1381,9$. Ibyazanywe ku isoko ry’u Rwanda bivuye muri RDC ni miliyoni 72,5$

Ni mu gihe mu myaka ine ishize, ni ukuvuga 2017-2020, igiteranyo cy’agaciro k’ibyoherejwe muri RDC ari miliyoni 1695,3$. Ku ruhande rw’ibyavanywe muri RDC bizanwa ku isoko ry’u Rwanda muri iyo myaka ine byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 38.2$

Ni ukuvuga ko ubaze ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwose hamwe ari ibyasohowe n’ibyinjijwe mu Rwanda burabarirwa muri miliyoni 3.210,3$. Ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 3.231 Frw.

Minisitiri Habyarimana avuga ko mu myaka ishize by’umwihariko uwa 2020 ubwo u Rwanda rwatangiraga koroshya ubucuruzi hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, hari impinduka zabayeho.

Avuga ko no mu bihe bya Covid-19, by’umwihariko mu gihe imipaka yabaga ifunguye ubucuruzi bwagiye bukomeza ugereranyije n’ibindi bihugu u Rwanda ruhana nabyo imbibi biri no mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Ati “Twabonye ko kuri RDC muri 2020 ndetse no mu gihembwe cya mbere cya 2021, tumaze koroshya uburyo bwo gukorana nabo twabonye ko ubucuruzi butigeze buhagarara n’ubwo iki gihugu kitari muri EAC ariko twakoranye neza kandi twishimira ko kigiye kwinjira muri uyu muryango.”

Muri rusange Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni isoko ry’ingenzi cyane ku bacuruzi bato n’abaciriritse kuko yakira 86,9% by’umusaruro w’ubucuruzi butanditse ukomoka mu Rwanda.

Aya magare akoreshwa n’abafite ubumuga bw’ingingo, afasha benshi mu bakora ubucuruzi buciriritse kuko usanga byinshi mu bicuruzwa byambuka byambutswa n’aba bakoresha aya magare twagereranya n’imodoka nini zisanzwe zitwara imizigo.

Gupakira iri gare bisaba ubuhanga n’akamenyero/Photo Amizero.rw
Aho uritwara yicara hateye nko mu nzu neza/Photo Amizero.rw
Bifashisha amabuye kugirango byongere uburemere/Photo Amizero.rw

Related posts

Bwa mbere mu mateka yayo inzu ndangamurage ya Louvre igiye kuyoborwa n’umugore

Shyaka Josbert

Volleyball: u Rwanda rwatoranijwe kwakira irushanwa ry’Afurika rya 2021

Shyaka Josbert

Irushanwa rya Miss Geek Africa rigiye gusubukurwa

Shyaka Josbert

3 comments

karekezi Dieudonne June 30, 2021 at 6:38 pm

Iyi nkuru iracukumbuye kabisa. Amafoto arakeye. Gusa uyu muntu arantunguye. Nubwo afite ubumuga arashoboye. Arusha benshi bdafite ubumuga gukora. None se yicara he

Reply
Laurent June 30, 2021 at 7:41 pm

Ahubwo wagirango ni ikamyo kabisa !!! ubu se atambuka ate kuri barriere koko ? Nyabugenge n’ubugenge bwayo koko 🙆‍

Reply
Cyprien June 30, 2021 at 7:43 pm

Uyu we azikorera n’Isi !!! Uhuye nawe wakikanga ko ari amagini yigendera 🤭😁😁

Reply

Leave a Comment