Amizero
Ahabanza Amakuru

Mukeshabatware Dismas uzwi nka ‘Mbirikanyi” yitabye Imana

Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane gukina ikinamico no mu kwamamaza Ikinyamakuru Imvaho Nshya, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021.  

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko Mukeshabatware yitabye Imana azize indwara y’umutima akaba yashizemo umwuka mu masaha ahyira saa sita z’amanywa, mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Uyu mugabo wamamaye mu gukina ikinamico kuri radio Rwanda uhereye mu mwaka wa 1984, yanakoze muri imprimerie ya Leta kuva mu myaka ya 1980 kugeza mu myaka ya 2000 ari na bwo yakomeje ayamamaza kuri Radio Rwanda.

Mukeshabatware yamenyekanye cyane mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu gukina amakinamico, ubuhanzi bw’indirimbo, filimi zisetsa ndetse no kwamamaza binyuze mu majwi no mu mashusho.

Mukeshabatware  wamenyekanye muri Filimi yitwa ‘Mbirikanyi, yavutse mu 1950 avukira mu Karere ka Nyaruguru, kuri ubu mu Murenge wa Kivu. Yatabarutse ageze ku myaka 71 y’ubukuru. Yatangiye amashuri abanza iwabo mu mwaka wa 1957, icyo gihe yari Komini Ruheru, akomereza ayisumbuye kuri Saint André i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Mukeshabatware yabayeho umusirikare cyane ko yize mu ishuri ry’abasirikare bato ari ryo Ecole de sous-officiers (ESO), avamo afite ipeti rya Sergeant yenda kuba Premier Sergeant. Amashuri ye yakomereje mu Bubuligi nyuma yo guhabwa Buruse yo kujya kwiga ibyo gukora mu macapiro.

Mu 1967 ni bwo yasabye kujya gukorera  Imprimerie ya Gisirikare kugeza mu mwaka 1970 mbere yo kwimukira mu yahoze ari Orinfor. 

Mukeshabatware niwe watangije itorero Indamutsa za Orinfor afatanyije na Sebanani André, Depite Byabarumwanzi Franéois n’umugore we Mukandengo Athanasie, Baganize Elphasie n’abandi…

Yinjiye mu byo kwamamaza kubera amatangazo yagombaga gusohoka kuri Radio Rwanda kuko nta yandi yabagaho. Ibyo byatumye ari we utangiza uburyo bwo kwamamaza, abyongereye ku gukina amakinamico.

Related posts

CHAN 2023: Amavubi y’u Rwanda yasezerewe na Ethiopia.

NDAGIJIMANA Flavien

Coronavirus: Ya Virus nshya ihangayikishije Isi yahawe izina rya “Omicron”.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Abaturage b’Umurenge wa Cyuve biguriye imodoka y’umutekano ya Miliyoni 14 [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment