Amizero
Amakuru Imikino

FERWABA yasubitse shampiyona kubera izamuka ry’ubwandu bwa COVID-19

Ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa basketball mu Rwanda ryatangaje ko irushanwa ry’uyu mukino muri uyu mwaka w’imikino risubitswe bitewe n’ubwiyongere bw’abakomeza kwandura COVID-19.

Iri rushanwa risubitswe ryari ryatangiye tariki ya 2 Kamena, ndetse icyiciro cya mbere kikaba cyari kimaze kugera ku musozo hanatangiye icyiciro cya kabiri, aho ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga ikipe ya Patriots imaze imikino umunani itaratsindwa yari kuzakira Tigers naho Shoot For The Stars ikaba yari kuzakozanyaho na UGB.

Amakuru y’ihagarikwa rya shampiyona yahamijwe na Landry Jabo, umunyabanga nshingwabikorwa muri FERWABA. Yagize ati: “Twafashe umwanzuro wo kwigengesera duhagarika shampiyona kuko nkuko bitangazwa n’abayobozi b’inzego z’ubuzima, umubare w’abandura COVID-19 uri kurushaho kuzamuka.” Uyu muyobozi kandi yanongeyeho ko shampiyona izasubukurwa FERWABA ibanje kugirana ibiganiro na Minisiteri ya siporo.

Ku rundi ruhande kandi ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa Volleyball naryo riherutse gutangaza ko ibikorwa byose byerekeranye n’uyu mukino bibaye bisubitswe nabwo kubera impamvu z’ubwiyongere bw’abandura COVID-19 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Muri volleyball ibi bibaye mu gihe hategurwaga irushanwa ryo kwibohora ryari riteganijwe gutangira tariki ya 2 Nyakanga, ariko naryo rikaba ryasubitswe. Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena hari hasojwe irushanwa ryo kwibuka, aho mu cyiciro cy’abagabo ryegukanywe n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club naho mu cyiciro cy’abari n’abategarugori rikaba ryaratwawe na RRA.

Related posts

Amerika itewe amakenga n’intwaro kirimbuzi Uburusiya bushobora gukoresha muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: ibura ry’amazi rya hato na hato rigiye guhinduka amateka

NDAGIJIMANA Flavien

Abakekwa kuba ADF bishe abarenga 25 ku ishuri ryo muri Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment