Amizero
Ahabanza Amakuru Ubushakashatsi

Ubushakashatsi: Menya impamvu zitera umuntu (ibinyabuzima) kwayura.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igitera umuntu n’ibindi binyabuzima kwayura ari ukuregera ubushyuhe bw’ubwonko. Nta muntu utayura, uko ni ko umubiri ubitegeka kandi niba ariko ubigena ni uko ari ikibazo uba ukeneye gukemura, ukeneye gutanga igisubizo muri ako kanya.

Ese wibaza impamvu wayura (yawn) iyo unaniwe, urambiwe cyangwa se ushonje? Kandi iki ni ikintu utahagarika kuko ntibyakorohera. Havugwa ibintu bitandukanye ku gitera umuntu n’inyamaswa kwayura, gusa reka turebe icyo ubushakashatsi buvuga kuri iki gikorwa cyo kwayura.

Ubusanzwe kwayura ni ugufungura urwasaya ukasama cyane, ugakurura umwuka mwinshi (inhalation), ukongera ukarufunga mu buryo bwihuse ari nako usohora undi mwuka (exhalation). Iki igikorwa gishobora kumara hagati y’amasegonda ane n’arindwi. N’ubwo havugwa ibintu byinshi bitandukanye ku mpamvu itera ibinyabuzima bitandukanye kwayura mu gihe binaniwe, birambiwe cyangwa bifite inzara, hari n’imvugo zivuga ko kwayura ari uko umuntu aba afite umwuka muke mu bihaha, ubwo yakwayura bigatuma yinjiza umwuka uyunguruye (oxygen) mwinshi ari nako asohora umwuka wanduye (carbon) ku bwinshi.

N’ubwo ibi byose tuvuze hejuru byumvikana, ntiwabyemeza kandi ntiwanabihakana kuko nta bushakashatsi bufatika buhari bubyemeza. Gusa kuba ubwo bushakashatsi budahari, ntiyaba n’impamvu yo kubihakana no kuvuga ko nta kuri kurimo.

Icyakora hari indi ngingo ihari igaragara nk’ukuri yasohotse mu bushakashatsi bwakozwe mu 2014 na Jorg J.M. Massen hamwe na Andrew C. Gallup. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko igitera umuntu n’ibindi binyabuzima kwayura ari ukuregera ubushyuhe bw’ubwonko.

Ubusobanuro bwimbitse

Iyo unaniwe cyangwa se urambiwe, igipimo cy’ubushyuhe (temperature) bw’ubwonko kirazamuka kandi ubwonko buba bugomba kugira ubushyuhe buregeye kugira ngo umubiri ukore neza. Rero kugira ngo ubwonko bwongere busubize umubiri ku murongo, biba ngombwa ko wayura kugira ngo uzane akuka gahehereye noneho ubwonko bugabanye igipimo cy’ubushyuhe.

Ushobora kwibaza uti ese bigenda bite kugira ngo umwuka uhehereye ukuruye wayura ugere mu bwonko? Iyo wayuye ugafungura urwasaya cyane, bitera imitsi yo mu maso, mu mutwe no mu ijosi kurambuka, bikanatuma amaraso yihuta. Iyo ukuruye umwuka mwinshi, bitera amaraso yari ari mu bwonko kumanuka kugira ngo agabanyirizwe ubushyuhe (cooling), noneho mu bwonko hagahita hinjiramo amaraso ahehereye atuma bugabanya igipimo cy’ubushyuhe.

Ubu bushakashatsi bwifashishije abantu 120; abantu 60 bakurikiranywe mu gihe cy’ubushyuhe, naho abandi 60 bakurikiranwa mu gihe cy’ubukonje kugira ngo harebwe uko umubiri witwara mu bijyanye no kwayura. Ibisubizo byagaragaje ko abantu bakunda kwayura cyane mu bihe by’ubushyuhe cyane kurusha uko babikora mu bihe by’ubukonje.

N’ubwo ariko iki gisubizo kigaragaza ko kwayura bikangura ubwonko bikabusubiza imbaraga, abashakashatsi (n’inzobere) batandukanye ntibabivugaho rumwe. Hari ibisubizo byinshi bitegerejwe kuri iki kibazo nka: “kubera iki umwana ukiri mu nda y’umubyeyi we yayura? Byaba bihuriye he no kugabanya igipimo cy’ubushyuhe bw’ubwonko?” Ibi byose bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure ku gisubizo cy’iki kibazo.

Hari n’abavuga ko ngo kwayura ari ikintu umuntu ashobora gutera undi, ku buryo iyo ubonye umuntu yayura nawe bishobora kugutera kwayura ako kanya. Kwayura mu ruhame ntibyagakwiye gufatwa nk’ikibazo nk’uko abantu bamwe na bamwe babibona, kuko iki ari igikorwa umubiri ukenera gukora kenshi kandi kiwufitiye akamaro gakomeye.

Umwana muto nawe arayura/Photo Internet.
Kwayura bishobora gufatwa nk’ikinyabupfura gike bitewe n’uko bikozwe/Photo Internet.

Related posts

Ni nde wanze kumvira undi hagati ya Biden n’abajenerali be ku cyemezo cyo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan ?

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: Uganda yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Buhinde.

NDAGIJIMANA Flavien

Safari wamamaye ku mbuga nkoranyambaga aniga DASSO yasabiwe gufungwa iminsi 30.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment