Ibihaza bizwi nka Kayote cyangwa Ibishayote bitewe n’agace uherereyemo, ni ikimera kiba mu bwoko bw’ibihaza bito, ariko gifite ibyiza bitandukanye kimwe n’izindi mboga. Mu kamaro k’ibanze kabyo, harimo kongerera amashereka umubyeyi ukimara kubyara.
Imbuga zitandukanye zandika ku buzima, zigaragaza ko nubwo kayote/ibishayote usanga bitazwi cyane nk’uko umuntu yavuga amashu n’ibindi, ariko ngo ni imboga zigiramo ubutare na vitamine zitandukanye ndetse n’ibyitwa ‘antioxydants’.
Kayote/Ibishayote ngo bifatwa nka za ‘melons’ cyangwa za ‘courgettes’ bikaba bikomoka muri Mexique, ariko bikaboneka cyane no muri Australia, biboneka n’ahandi henshi nka Amerika y’Amajyepfo mu Buhinde ndetse no mu birwa bya Maurice.
Bavuga ko icyiza cya Kayote/ibishayote ubigereranije n’ibihaza, ibishayote bigira urubuto rumwe gusa kandi bibikika igihe kirekire. Ibi kandi ngo ni intwaro ikomeye mu kurwanya umubyibuho ukabije, kuko igishayote kiba kigizwe n’amazi ku rugero rwa 90 % , ikindi ni uruboga rutagira ibyitwa ‘calories’ byinshi kuko izo ‘calories’ ni zo zigira uruhare mu kongera ibiro.
Nko muri garama 100 za kayote/igishayote usangamo garama 12 gusa za ‘calories’. Ibyo rero bivuze ko umuntu yarya ibishayote adafite ubwoba ko bimwongerera ibiro mu gihe atabyifuza. Kayote/ibishayote kandi bikungahaye kuri ‘vitamine C’, ndetse n’ibyitwa ‘antioxydants’, ibyo byombi bikaba bifasha mu kurinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu gusaza.
Ibyo byombi kandi bikomeza ubudahangarwa bw’umubiri, bikanawurinda kanseri zimwe na zimwe. Ibishayote bigira kandi ibyitwa ‘fibres’ bifasha amara gukora neza, ndetse n’imyanda igasohoka mu buryo bworoshye. Kayote/ibishayote kandi ngo byifitemo ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije kubera ko byifitemo za ‘antioxydants’ nyinshi ndetse binarinda indwara zitandukanye harimo n’iz’umutima.
Kayote/Ibishayote kandi bifasha mu migendekere myiza y’igogora. Ikindi kandi bifasha ababyeyi bakibyara kubona amashereka, bikanafasha uruhu kugira ubuzima bwiza, igishishwa cy’igishayote barapye, bakakivanga n’amavuta bagasiga mu maso bivanaho utuntu tw’udukovu duto duto dukunda kujya ku ruhu rwo mu maso.
Ibibabi by’ibishayote na byo ni imboga nziza, umuntu asoroma ibibabi bitarakomera cyane, akabiteka nk’uko bateka izindi mboga rwatsi, ibi kandi byigiramo ubushobozi bwo gutwika ibinure biri mu mubiri cyane cyane ibyirunda ku gice cyo ku nda.