Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Lt Gen Nduru Ichaligonza wahawe kuyobora Kivu y’Amajyaruguru akomeje kuvugisha abanyekongo.

Kubera ubwicanyi ndengakamere bwabaye tariki 30 Kanama 2023 mu Mujyi wa Goma bukozwe n’abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu, Perezida Tshisekedi yafashe umwanzuro wo gushyira Lt Gen Ndulu Ichaligonza ku buyobozi bukuru bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru no ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare (operations) by’agateganyo, asimbuye Lt Gen Constant Ndima Kongba witabye i Kinshasa kubera amakosa akekwaho. Benshi mu banyekongo bavuga rikijyana bakaba banenga Perezida wabo kuko ngo ibyo yakoze ari amakosa akomeye ashobora no gutuma Balkanization yihuta.

Lt Col Ndulu Ichaligonza, yagizwe Guverineri  mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru by’agateganyo, asimbuye Lt. Gen Constant Ndima Kongba uheruka gutumizwaho i Kinshasa mu rwego rwo kwisobanura ku bwicanyi ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC, by’umwihariko abo mu mutwe urinda Perezida (GR) babarizwa mu Mujyi wa Goma, ziheruka gukorera abatuturage muri uyu mujyi kuwa 30 Kanama 2023, bagahitana abagera kuri 43 nk’uko byatangajwe na Leta, imibare itavugwaho rumwe kuko hari n’abavuga ko abarenga 163 ari bo bapfuye, abagera kuri 56 barakomereka mu gihe abasaga 150 nabo batawe muri yombi.

Mu banenga icyemezo cya Perezida Tshisekedi, harimo Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, wahise abwira Perezida Tshisekedi ko afashe akoze amakosa akomeye yo gufata inyeshyamba akayisimbuza indi nyeshyamba kuko ngo uyu Lt Gen Ndulu Ichaligonza yahoze ari umwe mu bari bagize umutwe  wa RCD/K-ML na Ex-UPC akaba yari umwe mu bari begereye Thomas Lubanga  ndetse akaba yarigeze gukorana bya hafi na General Jean Bosco Ntaganda ufungiye i La Haye mu Buholandi kubera ibyaha by’intambara yakoreye mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Uyu mugabo uzwi cyane kubera Ibitaro bya Panza byita cyane ku bagore bahohotewe muri izi ntambara yagize ati: “Inyeshyamba yasimbuye inyeshyamba mwene wabo. Yaba Lt Gen Constant Ndima Kongba, yaba na Lt Gen Ndulu Ichaligonza wamusimbuye bose  ni bamwe bagakwiye kuba bari imbere y’ubutabera. Ndagirango mbibutse ko Lt Gen Ndulu Ichiligonza yahoze akorana bya hafi na Thomas Lubanga mu nyeshyamba za RCD/KML na Ex-UPC. Yanakoranye kandi na Gen Jean Bosco Ntaganda ufungiwe ibyaha bikomeye”.

Yongeye kwibutsa Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo ko yaba Thomas Lubanga na Gen Jean Bosco Ntaganda  bakoranye na Lt Gen Ndulu Ichaligonza,  ubu bakaba bari mu bihano bashyiriweho n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC rukorera i La Haye mu Buholandi bashinjwa ubugizi bwa nabi no kugira uruhare mu bikorwa byibasiye inyokomuntu mu Burasirazuba bwa DR Congo mu bihe bitandukanye, bityo ko Lt Gen Ndulu Ichiligonza atagakwiye gushyirwa ku buyobozi bukuru bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe we amufata nk’inyeshyamba yakoze amarorerwa muri Kivu y’Amajyaruguru, ije gusimbura indi nayo ikekwaho amarorerwa y’i Goma mu gihe cya vuba aha.

Si Dr Denis Mukwege wenyine kuko hari n’abandi barimo nk’umwe mu banyekongo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Jean Claude Mubenga, uyu akaba akunze kwiyita umukongomani kuri se na nyina (Congolais de pere et de mere), abinyujije kuri shene (Chaine) ye ya YouTube akaba yasabye Perezida Tshisekedi ko byaba ari ikosa rikomeye aramutse yemeje ko Kivu ya Ruguru iyoborwa n’uwo mu bwoko bw’Abahima kuko ngo aba ari bamwe n’abanyarwanda kandi bakaba ari bo bakomeje gutera Igihugu cyabo bashaka kucyigarurira. Akaba avuga ko ibi byaba ari ugutiza umurindi gahunda ya Balkanization.

Dr Denis Mukwege wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel.
Jean Claude Mubenga ufite ibitekerezo by’ubutagondwa ku Gihugu cy’u Rwanda.
Lt Col Ndulu Ichaligonza wagizwe Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru by’agateganyo/Photo Internet.

Related posts

Covid-19: U Rwanda rwakiriye inkingo zisaga ibihumbi 390 zo mu bwoko bwa Pfizer.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yarashe Gen Chico Tshitambwe wari wigambye kuyirandurana n’abayitera inkunga.

NDAGIJIMANA Flavien

Umujyi wa Goma urinzwe n’abarinda Perezida hirindwa ko M23 yawigarurira.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

MINEMBWE POST September 7, 2023 at 10:29 PM

Aba bene wacu ubwenge bwabo wobupimisha ikanya pe 😪 mbega weeeee !! Baragahona bogateterwa !! Ubu se koko barumva Umuhima, kuyobora, u Rwanda n’ibindi byose bifitemo bizobageza kuki ?

Reply
MUSHAGARUSHA September 8, 2023 at 7:21 AM

Igihugu cacu ca Congo nta mahoro kizagira keretse bakigabyemo nka Gatanu buri Ntara ikigenga !! Gusa bene wacu ejo bundi babishe nabi cane ndababara !! Dukeneye président ukwije ubwenge utari ikiwelewele nka kiriya kirirwa gitembera gusa !!

Reply

Leave a Comment