Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Umutekano

Ingabo za Amerika zongeye kurasa ibirindiro by’abahuti muri Yemeni.

Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zaraye zongeye kurasa muri Yemen mu karere kagenzurwa n’Abahouti bashyigikiwe n’Igihugu cya Irani.

Ni mu gihe hari impungenge ko intambara hagati ya Isirayeli n’umutwe wa Hamasi ishobora gukwira mu karere kose k’uburasirazuba bwo hagati.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umunyamabanga wa Leta wungirije (Secretary) ushinzwe itangazamakuru muri ministeri y’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sabrina Singh, yaraye abikomojeho, avuga ku bikorwa byakozwe.

Yagize ati: “Muri iki gitondo igisirikare cya Amerika cyashwanyuje ibisasu by’Abahouti bibiri byo mu bwoko bwa misile zirasa ubwato. No mu ijoro ryakeye igisirikare cya Amerika cyashwanyuje ibindi bisasu by’Abahuti 14 byari bituramye ahantu 12 hatandukanye”.

Singh yavuze ko ibyo bisasu byari igico gitezwe ubwato bw’abacuruzi n’ubw’igisirikare cya Amerika muri ako karere. Bibaye ubwa gatanu ingabo za Amerika zirasa ibirindiro by’Abahuti muri Yemeni mu cyumweru kimwe gishize.

Mu bindi bitero byabanjirije ibi, ingabo z’Ubwongereza zafatanyije n’iza Amerika kurasa ibirindiro by’Abahuti muri Yemeni nyuma y’aho zigabye ibitero ku mato yanyuraga mu Nyanja Itukura. (VOA)

Related posts

Minisiteri y’uburezi yihanganishije umuryango w’umunyeshuri wapfiriye kuri EAV Rushashi.

NDAGIJIMANA Flavien

Ku bufatanye na Caritas Kigali, Akarere ka Gakenke kiyemeje kurandura igwingira n’ibindi bibazo mu bana.

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwishakamo imbaraga zo guhangana n’ibibazo birwugarije.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment