Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Ubutabera

RIB yafatiye mu cyuho abakozi babiri ba ECOBANK bakira bitugukwaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakorera ECOBANK, nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa ya Miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (4,500,000 Frw).

Amakuru avuga ko bariya bakozi bari barabwiwe n’uwabahaye iriya ruswa ko bamufasha italiki ya cyamunara yagombaga gutezwa inzu ye kubera gutinda kwishyura banki ikigizwa imbere.

Abagombaga gufasha ufitiye banki umwenda bari bukorane n’abakora mu byo guteza cyamunara, italiki ya cyamunara ikigizwa imbere binyuze mu ikoranabuhanga rya e-auction system.

Abafashwe ni Niyonshuti Theogène, akaba yari asanzwe ashinzwe ibikorwa byo kwakira ubwishyu bw’inguzanyo yafashwe n’abakiliya ba Banki. Undi wafashwe yitwa Waswa Edward akaba yari asanzwe ari umushoferi. Bombi bafatiwe mu modoka bari kwakira ariya mafaranga !

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rurashimira abatanze amakuru kugira ngo bafatwe, rukibutsa abaturarwanda kwirinda icyaha cya ruswa kuko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko, kiri no mu byaha bimunga ubukungu.

Ubusanzwe ruswa ni nke mu Rwanda, icyakora hari raporo ya Transparency International Ishami ry’u Rwanda iherutse gutangaza ko u Rwanda rwamanutseho umwanya umwe mu kurwanya ruswa, ruva ku mwanya wa kane rujya ku mwanya wa gatanu nk’uko tubikesha Taarifa.

Icyo gihe Umushakashatsi muri Transparency International Ishami ry’u Rwanda witwa Albert Kavatiri Rwego yavuze ko impamvu ikomeye yatumye abahaye u Rwanda amanota baruha make ari uko bashyizemo n’ibibazo bya Politiki n’ubutabera byarubayemo mu mwaka wa 2021.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kujya babuha amakuru y’abashaka gutanga ruswa kandi bukaba bubizeza ko nta nkurikizi bizabagiraho kubera ko utanze amakuru cyangwa se agatunga agatoki ku hari ruswa cyangwa uwakira ruswa arengerwa n’Itegeko.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ingingo ya 19 rivuga ko umuntu watanze cyangwa wakiriye indonke mu rwego rwo gufasha ubutabera kubona ibimenyetso ku cyaha cya ruswa adafatwa nk’uwakoze icyaha iyo yabimenyesheje inzego z’ubutabera mbere y’uko icyo cyaha gikorwa.

Related posts

Covid-19: Kuki ari ngombwa gufata urukingo rwa kabiri rushimangira ?

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzikazi Sifa Josée yasohoye amashusho y’indirimbo ‘We kwiheba’ asaba abantu guturiza mu Mana [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere itegura shampiyona ya 2021/2022 (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment