Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Politike Ubukungu

Gakenke: Abakoresha umuhanda Rugogwe-Rutake-Bigabiro babangamiwe n’ibikamyo bikora imihanda y’ahandi bigasiga byangije uwabo.

Abakoresha umuhanda Rugogwe-Rutake-Bigabiro uhuza abaturage b’igice kimwe cy’Umurenge wa Janja n’Ibitaro bya Gatonde, bavuga ko babangamiwe n’iyangirika rikabije ryawo, bavuga ko ryatejwe n’ibikamyo byikorera itaka ryo gukoresha indi mihanda ariko uwabo ntukorwe. Ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Amizero.rw bemezako bitumvikana ukuntu wajya gukemura ikibazo cy’ahandi ugasiga uteje ikindi. Ibi babivugira ku kuba umuhanda wabo warahoze ari nyabagendwa ariko ngo aho amakamyo atangiye kuwunyuramo ajya ahitwa mu Gisizi gupakira igitaka cyifashishwa mu gutsindagira imihanda, akaba yarawangije bikabije kuko ngo kubera uburemere bwayo yawucukuye cyane bakaba batakibona uko bawukoresha neza.

Umwe mu bakunze kuwunyuramo na moto yagize ati: “urabona ukuntu wuzuyemo ibyondo, kandi ubu no kuba wabonye uko uhagera ni uko nta mvura yaguye. Ibikamyo byarawucukuye cyane, imvura yagwa hakuzuramo amazi maze yakivanga n’itaka bikaba nk’umusururu ku buryo utabona uko utambuka. Twe iyo tugerageje kubivuga ntibatwumva ugasanga bavuga ngo dukore imiganda. Ubu se wakora umuganda ugatsindagira umuhanda ureshya utya koko kandi aha hantu haba ubunyereri cyane ?”.

Undi nawe yavuze ko kuba uyu muhanda wabo warangijwe byabagizeho ingaruka kuko ngo ubu iyo umurwayi bibaye ngombwa ko yoherezwa ku Bitaro bya Gatonde avuye ku Kigonderabuzima cya Rutake, azengurutswa mu muhanda wa Janja kandi yakabaye anyuzwa mu Gisizi nta kibazo. Ati: “Ni gute umuntu yajya i Gatonde akabanza kuzenguruka kuri Janja? Noneho unarebe no kuva i Rutake kugera mu Rugogwe naho bamaramo igihe kirekire kuko naho ni ukunyereruza ariko ho byibuza kuko iyo bageze mu Rugogwe bagenda neza”.

Yaba aba ndetse n’abandi, bose bahuriza ku kuba uyu muhanda ukwiye gukorwa neza maze ngo nabo bagahahirana ndetse bakagenderana nk’abandi kuko ngo uretse abarwayi, aka gace kagira ibikorwa byinshi bibinjiriza agafaranga ariko iyo nta modoka zisanzwe zishobora kuhagera mu buryo bworoshye usanga bibateza ibihombo.

Bimwe muri ibi bikorwa bavuga, harimo nk’imbaho bakenera kohereza mu Mijyi, amabuye ahacukurwa akajyanwa kubakishwa mu tundi duce, imyaka ihera yiganjemo ibigori n’ibishimbo n’ibindi. Bavuga ko iyo umuhanda wabo ari nyabagendwa ibi byose bipakirirwa hafi bakabona agafaranga bitabagoye.

Mayor Gakenke District.

Kuri iki kibazo cy’amakamyo yangije uyu muhanda, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney, avugako cyabagezeho kandi ko hari uko bagihaye umurongo. Ati: “Twari twavuganye n’abo batwara icyo gitaka (Companies) tubabwirako bongera kuwukora ukamera neza”. Akaba yavuze ko bagiye kubikurikirana ku buryo bishyirwa mu bikorwa uyu muhanda ugakoreshwa umeze neza kuko ufatiye runini abaturage ndetse n’Ubuyobozi.

Uyu muhanda Rugogwe-Rutake-Bigabiro, ni umuhanda ushamikiye ku muhanda munini usanzwe ukoze Kaziba-Murambo-Janja. Ushamikiye ahitwa mu Rugogwe ukanyura ku biro by’Akagari ka Karukungu ugakomeza kuri Centre ya Rutake ahari Ikigonderabuzima cya Rutake n’ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imgaka 12 (GS Rutake), ugakomeza ku musozi muremure wa Gisizi, ukagera ahitwa Bitanzi ukomeza ku biro by’Akagari ka Gashyamba ukata ugera mu Bigabiro, hose ho mu Murenge wa Janja; aho uhura n’undi uva ahitwa mu Biziba ugera Ruhanga wo uri gukorwa neza.

Uyu muhanda uramutse ukozwe ku gice cyangijwe n’aya makamyo kiva Rugogwe kikagera mu Gisizi n’ubundi uzaba usigaranye ikindi gice gihuza Gisizi na Bigabiro, akenshi nacyo bigoranye kukigenda kuko no kuba ayo makamyo azenguruka Janja, Rugogwe aje mu Gisizi biterwa n’uko ako gace katari nyabagendwa kuko ari ho hafi cyane nabo bakabaye banyura aho kujya kuzenguruka.

Kamwe mu duce tw’imisozi ya Gashyamba ahanyuze igice cy’uwo muhanda udakoze neza.
Aha ni hamwe mu hameze neza kandi twabashije kugera hashize amasaha nka 30 nta mvura iguye.

Related posts

U Rwanda rwitabiriye inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu biri muri G20

Shyaka Josbert

Niyonsenga Dieudonné wiyise Cyuma Hassan yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni 5.

NDAGIJIMANA Flavien

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatanze inshingano yerekeza ku rugamba guhangana n’inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

50 VISION TV Rw January 1, 2022 at 1:31 pm

Ibi nabyo ni danger 🙄🙄🙄

Reply
Pascal January 1, 2022 at 4:27 pm

Uyu muhanda bawukore ahubwo bakore wose kuva aho mu Rugogwe bahuze na Bigabiro kuko abaturage bagomba kugera ku Bitaro bya Gatonde byatanzwe na Nyakubahwa Paul Kagame nta nkomyi kandi bakoresha ibinyabiziga byabo !!! Umuturage ku isonga !!

Reply

Leave a Comment