Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Ibidukikije Ikoranabuhanga ITEGANYAGIHE Trending News Ubukungu Ubushakashatsi

Ntibisanzwe: Ubushinwa bwakoze ukwezi kuzamurikira Isi ku rugero rukubye inshuro 8 ukwaremwe n’Imana.

Iyi si dutuye ikataje mu ikoranabuhanga, aho mwene muntu akomeje ubushakashatsi agerageza kwigana ibyaremwe n’Imana ari nako bagerageza kuba babikora neza kurushaho. Ni muri urwo rwego Ibihugu byitwa ko ari ibihangage nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, Ubuyapani, Uburusiya n’ibindi bahora bakora ibyabageza mu isanzure, bashaka ahandi batura hatari kuri iyi twashyizweho n’Imana ndetse no gukora umuntu bidasigaye. Ubushinwa nk’Igihugu gikomeje kwerekana ko ikoranabuhanga ryacyo riri gutumbagira, ubu ngo cyamaze gukora icyo twakwita ukwezi guhimbano (Artificial moon) ngo bakaba bateganya ko kuzasimbura amatara yo ku mihanda ndetse kukazacanira Isi yose nk’uko biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mu bisanzwe, ukwezi tubona mu kirere ni kimwe mu bigize isanzure, kukaba umubumbe wazimye ukomora urumuri ku izuba nk’uko abahanga mu by’imibumbe babigaragaza. Abashinwa rero nyuma yo kubona ko urumuri rutangwa n’uko kwezi kumwe kwaremwe n’Imana rudahagije, biyemeje gukora andi mezi azajya afasha kumurikira Isi ku rugero rukubye inshuro zigera ku 8 kurusha uko byari bisanzwe.
Biragoye ko wahita ubyiyumvisha gusa utekereje neza ku ikoranabuhanga ry’abashinwa wahita wumva neza icyo bisobanuye.

Muri iki gihe hari ingaruka nyinshi ziri kugera ku batuye Isi bitewe n’ikoranabuhanga rihambaye rya Internet yo mu gisekuru cya 5 (5G) y’abashinwa. Iyi yavugishije benshi, Ibihugu bya rutura byari bizi ko ari byo bya mbere mu ikoranabuhanga bibura ayo bicira n’ayo bimira, bitangira gukomanyiriza Ubushinwa ngo hato idakwira Isi yose byo bikabura ijambo.

Aba bashinwa bakoze uku kwezi guhimbano, bavuga ko uyu ari umushinga bize neza kandi uzabyara inyungu mu buryo butandukanye kuko ngo uzasimbura amatara yo ku mihanda yacamiraga Imijyi yabo iteye imbere. Ibi kandi ngo bizerekana urwego rwabo rw’iterambere mu ikoranabuhanga aho bazohereza uku kwezi ku Isi hose kugatanga urumuri ku batuye Isi rwikubye inshuro 8 ku rwari rusanzwe rutangwa n’ukwezi gusanzwe, bivuzeko amezi atatu bakoze azajya atanga urumuri rwikubye inshuro 24 urwo twari dusanzwe duhabwa n’ukwezi gusanzwe kwaremwe n’Imana.

Si uku kwezi gusa kandi kuko ngo bari no kugerageza izuba naryo rifite urumuri rukubye inshuro 8 urw’izuba karemano. Abakurikiranira hafi iby’Ubushinwa na Amerika bavuga ko Ubushinwa bwakubise ahababaza mukeba, ibintu bishobora guteza akaga mu bukungu bw’Isi.

Aya mezi makorano (Artificial moons) azajya azenguruka Isi ayoborwa n’abatekenisiye kabuhariwe b’abashinwa bakorera mu Kigo cy’Ubushinwa Gishinzwe iby’Isanzure. Biteganyijwe ko nta gihindutse uyu mushinga washyirwa mu bikorwa muri uku kwezi kwa Mbere kwa 2022. Aya makuru aramutse abaye impamo Ubushinwa bukabigeraho, yaba ari intambwe ikomeye ariko nanone bamwe bakaba bavuga ko niba ari nabyo koko batazabishobora kuko bashaka kwishyira hejuru bigereranya n’Imana.

Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa, ni Igihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Aziya. Ni cyo Gihugu gituwe cyane ku Isi kuko imibare ya Banki y’Isi yo muri 2020 igaragaza ko Ubushinwa bwari butuwe n’abaturage basaga Miliyari imwe na Miliyoni Magana ane (1,402,000,000). Gikikijwe n’Ibihugu bituranyi bigera kuri 14. Magingo aya, Perezida wacyo ni bwana Xi Jinping.

Perezida wa Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa/Photo Internet.
Abashinwa bakataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
China map. China flag/Vector illustration.
Ikarita igaragaza Ubushinwa mu ibara ry’umuhondo/Photo Internet.

Related posts

Gakenke: Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye babiri ikomeretsa tandiboyi.

NDAGIJIMANA Flavien

Niger yafunze ikirere cyayo yirinda ibitero by’indege.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka ya tariki ya 07 Mata mu 1994, umunsi w’icuraburindi ku batutsi.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Evariste December 31, 2021 at 11:54 AM

Reka tubitege amaso ndumva ari ikinamico ,barashaka izuba rikubye iryo tubona se ryo ryabaye rike?
Imana ntizabakundira kuko mubyo is ikeneye ibyo ntibyihutirwa

Reply

Leave a Comment