Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Uburezi Ubushakashatsi Ubuzima

Rubavu: Urubyiruko rwagaragaje imbogamizi mu mishinga yagenewe kuruteza imbere

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba bemeza ko n’ubwo Leta y’u Rwanda ishora amafaranga menshi mu mishinga igamije kubateza imbere, hakiri imbogamizi nyinshi zibakumira kuri iryo terambere, zigatuma bakomeza kubatwa n’ubukene.

Ubwo bari mu nama nyunguranabitekerezo igamije kwimakaza umuco w’umurimo unoze no guhanga imirimo mishya yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye yabereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, bagaragaje ko hari ibikigaragara nk’imbogamizi.

Abaganiriye na WWW.AMIZERO.RW, bagarutse ku kibazo cyo kubura ingwate mu gihe bakeneye gufata amafaranga mu bigo by’imari, bifuza ko bishobotse hashyirwaho ubundi buryo bworohereza urubyiruko kuko ngo baba bataragira uburenganzira ku mutungo utimukanwa ndetse ngo n’amikoro yabo akaba ari hafi ya ntayo.

Uwitwa Hakizimana Jean de Dieu, yavuze ko mu mitwe y’urubyiruko harimo imishinga myinshi cyane yakabaye ishyirwa mu bikorwa ikagabanya ubushomeri binyuze mu gutanga imirimo kuri bagenzi babo ariko ngo haracyari imbogamizi ku kubona igishoro ndetse rimwe na rimwe no kunaniza n’ibigo by’imari.

Yagize ati: “Mu rubyiruko ruri hanze aha harimo ubwenge bwinshi, harimo imishinga myinshi cyane ariko nyine bitewe n’uko batoroherezwa kubona inguzanyo ngo babone igishoro cyo gutangiza iyo mishinga myinshi ibyiganira mu mutwe, ntabwo ubushomeri bwagabanuka ahubwo burushaho kwiyongera kubera ko nta bufasha bwihariye bafite n’ubwo bivugwa ko buhari”.

Akomeza avuga ko uretse ikibazo cyo kubura igishoro bitewe no kutoroherezwa kugera ku nguzanyo, hari n’abadashyira imishinga yabo mu bikorwa kubera kwitinya bagendeye ku makuru macye bakura muri bagenzi babo rimwe na rimwe baba badashaka no gukora ngo babone ibyo bavunikiye, ibigaragara nk’imbogamizi zikomeye ku iterambere ry’urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu.

Ibi kandi abihuriraho na bagenzi be barimo n’ab’igitsina gore bavuga ko kwitinya bikomeje kubavutsa amahirwe ariko bagasaba ko ubuyobozi bwarushaho kuborohereza kugera ku gishoro kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri bukabije mu rubyiruko kivugutirwe umuti ukwiye nk’uko byifuzwa n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Umuyobozi wa BDF mu Karere ka Rubavu, bwana Kwizera Innocent avuga ko ikibazo kiri mu rubyiruko ndetse n’abandi muri rusange, gishingiye ku kwitiranya BDF na Bank bakumva ko BDF izabaha ingwate yo gutanga kandi ngo ahubwo yo ubwayo ari ingwate kuko yashyiriweho gufasha ibyiciro bigorwa no kubona ingwate nk’urubyiruko n’abandi iyo bashaka amafaranga mu bigo by’imari.

Yagize ati: “Dutanga ingwate ya 75%, bivuze ko uwo twishingiye nawe aba agomba kwishakira 25%. Urubyiruko rero rugira ikibazo cyo kuvuga ngo iyo 25% irava hehe? Ariko ngira ngo urubyiruko narwo rugomba guhindura imyumvire rukumva ko niba ugiye gusaba ubufasha nawe ubwawe hari icyo ugomba KUBA ufite nk’uko n’ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘ufite iki ngo mpereho’”.

Uyu muyobozi ariko yongeyeho ko mu gihe uru rubyiruko cyangwa abagore badafite ingwate ingana na 25% mu mutungo utimukanwa, bafashwa guhuzwa n’ikigo cy’imari ku buryo bashobora gutanga iyi ngwate mu mafaranga (Cash collateral), aboneraho kwibutsa urubyiruko by’umwihariko ko gufashwa biba bigomba kugira icyo biheraho kuko ngo udafite icyo aheraho n’ubundi usanga business imugora.

Mu Karere ka Rubavu, abadafite imirimo bagera kuri 30.27% ari naho umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ndetse n’Akarere ka Rubavu, Enabel yagaragaje ko yiteguye gufasha binyuze mu guhanga imirimo no gushyigikira ihari ariko icumbagira ku bantu bagera kuri 500 mu Mirenge yose igize aka Karere, nibura 60% bakaba ari igitsinagore ndetse 80% bakaba ari urubyiruko.

Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda yo guteza imbere ubumenyingiro, kuko ngo iki ari kimwe mu bisubizo birambye byo kurandura ubushomeri mu rubyiruko bitewe n’uko uzajya arangiza azaba afite umwuga akora, bityo ngo ntiyicare ategereje umuha akazi ahubwo akaza ahanga imirimo. Iyi ntego ivuga ko mu mwaka utaha wa 2024, nibura 60 % bajya mu Cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye baba biga ubumenyingiro.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu aganira n’abandi Bayobozi kuri uyu mushinga ugamije kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.
Umuyobozi wa BDF (uwambaye ishati y’umweru) mu Karere ka Rubavu yasabye urubyiruko ndetse n’abandi kutitirwnya BDF n’ikigo cy’imari.
Abayobozi barakora iyo bwabaga ngo barebeko bateza imbere urubyiruko niba bitari mu mpapuro gusa.

Bamwe mu bitabiriye inama ku bukanguramba bwo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko nabo bemeza ko bikigoye.

Related posts

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare ba RDF basaga 700.

NDAGIJIMANA Flavien

Karasira Aimable yabwiye urukiko ko adateze kuburana igihe cyose atarivuza indwara zo mu mutwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Ruto agiye kohereza Batayo y’abasirikare ba Kenya kurwana mu Burasirazuba bwa DR Congo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment