Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Gahunda yo gusubira ku mashuri igihembwe cya kabiri ku biga bacumbikiwe yatangajwe, itangira riguma ku ya 10 Mutarama.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikiwe, aba mbere bakazagenda kuri iki Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022, mu gihe abazagenda nyuma y’abandi bazagenda kuwa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022.

Amabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19, yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, agaragaza ko igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 kizatangira hakurikijwe ingengabihe isanzwe, ibi bikaba byakuyeho urujijo ku bari bamaze iminsi bibaza niba itangira riri ku wa Mbere tariki 10 Mutarama koko, kuko bari barategereje gahunda yo gusubira ku mashuri ntibayibone ukurikije uko yari isanzwe isohoka hakiri iminsi yo kwitegura.

Ingengabihe y’Umwaka w’amashuri 2021/2022.

Ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 igena ko igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 10 Mutarama 2022, bikaba ari nako bigomba kugenda nk’uko iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ribivuga.

Rigira riti: “Amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe yari isanzweho. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.”

Nyuma gato y’uko aya mabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19 agiye hanze, NESA nayo mu itangazo ryasinywe n’Umuyobozi mukuru wayo, Dr Bahati Bernard, yatangaje ko ingendo ku banyeshuri biga bacumbikiwe zigomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022, ahazagenda abo mu Turere twa Huye, Gisagara, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare.
Kuwa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, hazagenda abo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rulindo, Gakenke, Rwamagana na Kayonza. Kuwa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, hazagenda abo mu Turere twa: Nyanza, Kamonyi, Gicumbi, Rubavu, Nyabihu, Ngoma na Kirehe, mu gihe kuwa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 hazagenda abo mu Turere twa: Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Ruhango, Ngororero, Burera na Bugesera.

Ubusanzwe abanyeshuri bamenyeshwa gahunda y’itangira ry’amashuri n’uko ingendo zizakorwa mbere(habura igihe runaka) bitewe n’uko hari abakora ingendo za kure kugira ngo bagere aho biga ndetse n’indi myiteguro basabwa cyangwa ibigo bigaho bikora kugirango itangira rizagende neza.

Gahunda yo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikiwe yatangajwe na NESA.
Amabwiriza avuguruye yo gukumira Covid-19 yasohotse kuri uyu wa Gatanu.

Related posts

Amasezerano mu by’umutekano hagati ya Mali na Kompanyi Wagner y’Abarusiya yavugishije Abafaransa.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka ya Minisitiri mushya w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel usimbuye Busingye

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda zamenye amakipe bizahura

Christian Hakorimana

Leave a Comment