Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Nyuma y’indirimbo ‘NTA MYAKA 100’, umuhanzi Nziza Theos agarukanye iyo yise ‘HARAHIYE’ [VIDEO].

Umuhanzi Nziza Theos umaze kumenyerwa mu ndirimbo zirimo amagambo afatwa nk’ay’ubu akunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko, yakoze indirimbo yise ‘Harahiye’, akaba ayikoze nyuma y’izindi zirimo n’iyo yise ‘Nta myaka 100’.

Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Nziza Theos yagiranye na AMIZERO.RW, yagerageje gusobanura byimbitse ku butumwa bukubiye mu ndirimbo ye ahereye ku izina ryayo. Ati: “Iri zina ‘Harahiye‘ ushobora kurifata nk’ijambo rivuga ibyahise. Tugiye ku byo twize mu mateka byashegeshe imbaga nyamwinshi nk’inzara ya Ruzagayura, Gashogoro, Coronavirus n’ibindi. Ibi ni ibintu byabaye ndetse ingaruka zabyo zigera kuri benshi. Nahisemo gukoresha imvugo abantu benshi bumva cyangwa bari gukoresha ngo ‘Harahiye’ cyangwa se harabaye ntihakabe”.

Uyu muhanzi avuga ko kandi afatira urugero kuri Bibilya kuko ngo akenshi na Bibiliya usanga ishingira ku mateka kuri bimwe byabaye cyangwa se igereranya. Ati: “Ubusanzwe bavugagako nta mugabo unywa igikoma ariko kubera ibihe bidasanzwe byatewe na Covid-19, byatumye bakinywa. Abasinzi ruharwa bari bazi ko batarara agacupa ariko byabayeho bayoboka igikoma. Ubwo rero ‘Harahiye’ koko”.

Tumubajije impamvu y’ibi byose, Ati: “Byose bitubaho cyangwa se tubona byinshi biza bikatugeraho ku bw’inkomoko y’icyaha kandi byinshi ni umwana w’umuntu utuma bibaho nkaza mvugako Isi irimo kutunaniza cyane kandi aribwo yari iryoheye abantu, ngasoza indirimbo yanjye nsaba Ruremabintu ngo aze adutabare adukize ibi byago”.

Ku bashobora kwibaza niba yaragiye mu njyana zisekeje, Ati: “Ntabwo ndi kwibanda ku ndirimbo zisekeje, ahubwo mu buhanga bw’umusizi ni ngombwa ko ushaka ibintu bituma ubutumwa bwawe bwumvwa na benshi ariko kandi bukaba butarimo amagambo asesereza cyangwa y’urukozasoni mbese kuko n’ubundi hari abantu bumva ubutumwa ariko hari n’abandi bumva umuziki gusa. Rero biba byiza iyo ukoze indirimbo bose bibonamo”.

Umuhanzi Nziza Theos ukorera umuziki wa Gospel mu Mujyi wa Musanze, Intara y’Amajyaruguru, ngo ari gutegura umuzingo (Album) y’indirimbo ziri muri ubu bwoko (style) ariko ngo n’izindi zisanzwe arazikomeje, harimo nk’iheruka yitwa ‘Uri umubyeyi’

Ubutumwa nyamukuru Nziza Theos yatanze ni: “Iyi Si si iyacu, iratuvuna, iratwihinduka ndetse ikanaducunaguza”. Dukeneye gutabarwa na Rurema, aho yibutsa abantu ko “dukwiriye gukora ibyiza uyu munsi kuko ejo si ahacu”.

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO ‘HARAHIYE’:

Harahiye by Nziza Theos.

Related posts

Gakenke: Ikorwa ry’umuhanda Biziba-Ruhanga ryawugize mubi kurusha uko wari umeze utarakorwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Drones icyenda zoherejwe na Ukraine zahanuwe n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Mu mwambaro wa gisirikare, Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ihambaye ya RDF [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment