Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera Ubuzima Urukundo

Wa musore warumwe ururimi ashobora gufungwa imyaka irenga 5. RIB yavuze ibyavuye mu iperereza.

Ubwo abandi usanga mu mpera z’umwaka bari mu byishimo, siko byagenze ku musore n’inkumi bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Rusebeya bavuga ko bakundana kuko uyu musore yaciwe ururimi n’uwari umukunzi we yari amaze guha impano y’ikariso, nyuma uyu nawe agatabwa muri yombi n’ubwo yaje kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Abanyarwanda babivuze neza ko ‘Ubara ijoro ari uwariraye’. Hari byinshi byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bati uyu mukobwa ni umugome, abandi bati ntashobotse n’ibindi. Amakuru y’impamo yamenyekanye ubwo Igihe dukesha iyi nkuru yageraga ahabereye ibi, ni uko umusore yarumwe ururimi ubwo yashakaga gufata umukobwa ku ngufu, undi akamuruma yitabara.

Kugeza ubu igice cy’ururimi rw’umusore rwacitse baragishatse barakibura, bakeka ko cyaba cyarariwe n’ibisimba birimo imbwa cyangwa se ibindi bishobora kugera muri aka gashyamba byabereyemo.

Uyu musore w’imyaka 26 yatanze ikirego ku wa 30 Ukuboza 2021, aho yaregeye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, avuga ko yaciwe ururimi n’uyu mukobwa.

Umuvugizi wa RIB/Photo Internet.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yabwiye Igihe ko “iperereza ryakozwe rigaragaza ko umukobwa yamurumye yitabara kuko yari yugarijwe n’amakuba, aho umuhungu yashakaga kumusambanya ku gahato”.

Yongeye ho ati: “Ubugenzacyaha bwahise buregerwa n’umukobwa, ubu bukaba bukurikiranyeho umuhungu icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato”.

Abajijwe niba iyo umukobwa ataza gutanga ikirego, RIB yari gukurikirana umuhungu, Dr. Murangira yavuze ko “Ubugenzacyaha bufite ububasha n’uburenganzira bwo gukurikirana icyaha bubyibwirije cyangwa buregewe”.

Yashimangiye ko ubu burenganzira RIB ibuhabwa n’ingingo ya 17 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Dr. Murangira yasabye abantu kwitondera ibyo bakora kuko kuba uvuga ko ukundana n’umuntu bitaguha uburenganzira bwo kuba wamukoresha icyo adashaka.

Ati: “Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane. Abakundana rero twabagira inama zo kwirinda ikintu cyose gishobora gutuma bagongana n’amategeko, ibintu by’agahato babireke kuko bibakururira ibibazo”.

Yakomeje agira ati: “Hari ibirego bisa nk’ibi RIB yakira, bikunze kuba mu rubyiruko aho abantu bari basanzwe bakundana baza gutanga ibirego, bakarega uwo bari basanzwe bakundana ko yashatse cyangwa yamufashe ku ngufu”.

Dr. Murangira avuga ko hari abafatirana abandi kuko babasuye aho batuye cyangwa bakabafatirana banyoye basinze mu birori, ndetse rimwe na rimwe bakabashyiriramo ibibasinziriza.

Ati: “Ibi isomo bitanga ni uko gukundana n’umuntu bitavuze ko wamukoresha ibyo adashaka, kubaha ubushake bw’umuntu ni ingenzi cyane”.

Uyu musore ashobora gufungwa imyaka irenga itanu

Uyu musore akurikiranyweho ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

Ubusanzwe ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyiri ugukora icyaha.

Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyiri ugukora icyaha atashoboye kumenya.

Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri cy’igihano giteganyirijwe

n’Urukiko ashobora guhabwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’igice, hakiyongera n’ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Impamvu ni uko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw.

Ni ibihano bitenganywa n’ingingo ya 134 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related posts

Covid-19: Uganda yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Buhinde.

NDAGIJIMANA Flavien

ACP Muhisoni uherutse guhabwa ubuyobozi muri RCS yahawe ipeti rya DCG.

NDAGIJIMANA Flavien

Breaking news: Seif Niyonzima Olivier yerekeje muri AS Kigali

NDAGIJIMANA Flavien

6 comments

niyigaba Ferdinand January 7, 2022 at 8:05 AM

uyu musore akwiye guhanwa yabuze ubwinge akora amakosa arangije ajya kurega. iyo yicecekera nyamukobwa nawe yari kuryumaho yamara kwivuza bakiyunga none azafungurwa umukobwa yarishakiye undi. yihangane!

Reply
Pacifique Umutesi January 7, 2022 at 8:58 AM

Harya ubundi ibi bintu byabaye mu yahe masaha ? Sha njye mbona aba bantu bombi baraguye mu ngaruka z’urukundo zabateje irari noneho mu gushaka kuryikuramo buri wese Satani amukoresha ibyo kumusebya. Nyamuhungu ati urakimpa byanze bikunze, ayikuramo ati wanyizaniye kandi aha mu ishyamba ntunshika. Nyamukobwa nawe ati n’ubwo numva ururimi ari sawa uburyohe bunyirukamo reka nfuce bizabe ikimenyetso ndetse binihutishe inkuru. Uyu mukobwa iyo yigumira mu rugo ntamuherekeze ibi byose ntibyari kuba. Abakobwa mwitonde kuko ari mwe mutwaye ibisasu.

Reply
musemakweriprosper@yahoo.com January 7, 2022 at 12:01 PM

self defense yemezwa n’urukiko ibyo bintu rero ntibikurikije amategeko

Reply
Mabe January 7, 2022 at 1:01 PM

Uyu mukobwa uko byagenda kose ni umugome kandi bizamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose kuko iriya sura yo kuruma ururimi akaruca izahora imugarukamo !!! Imana imurengere.

Reply
Omar January 7, 2022 at 2:29 PM

Uyu mukobwa nta bugome yabikoranye ahubwo ni kwakundi amaraso atari ayumugabo atamurara mu mubiri

Reply
Maurice January 7, 2022 at 4:42 PM

Uyu mukobwa yabikoze abishaka kugira ngo yitabare. Ntabwo rero mu rubanza uyu mwana w’umukobwa yatsindwa kuko uriya musore/hungu yaramuzonze bigaragara, asanga kumucika biratuma ahari barwana, amubeshya ko abyemeye ariko azi uko arabikora (Akamuruma). Igihugu kimuha ururimi kitazi ko yapanze kuruca, ahita aruma imbwa !!!

Reply

Leave a Comment