Ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, i Kigali mu Rwanda hatangizwaga ku mugaragaro Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri Commonwealth, izwi nka CHOGM. Igikomangoma Charles, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson ni bo bafashe amagambo atangiza iyi nama ku mugaragaro, bose bishimira iterambere u Rwanda rugezeho mu gihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, atangiza iyi nama, yashimiye Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II uyobora Umuryango wa Commonwealth, avuga ko mu myaka amaze awuyobora wakomeje kwaguka. Yumvikanishije ko Commonwealth ikenewe ari umuryango uhangana n’ibibazo isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruhawe kuyobora Commonwealth nyuma y’imyaka 13 rumaze ruwinjiyemo, ari Igihugu cyafashe indi sura. Yasabye Ibihugu bigize Commonwealth gukomeza gukorera hamwe mu kurwanya ibibazo byugarije Isi, birimo ibyorezo n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zaryo ku batuye Isi.
Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko icyerekezo cy’Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II, uyobora uyu muryango, ari uko abayobozi bawo bishakamo ibisubizo. Yashimangiye ko uyu muryango ushingiye ku gukorera hamwe, aho nta jwi na rimwe ritambuka ritumviswe cyangwa umunyamuryango usigara inyuma.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, usoje manda ye nk’Umuyobozi wa Commonwealth aho yasimbuwe na Perezida Kagame, yise inshuti ye ya hafi(inkoramutima), yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyateye Isi ibibazo bikomeye, kimwe n’ibibazo biriho uyu munsi biterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Yavuze ko nta Gihugu na kimwe cyakumva uburemere bw’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere kurusha Ibihugu byo muri Commonwealth. Bityo, ati: “inshingano z’abayobozi b’ibihugu bya Commonwealth ni ugufasha ibindi guhangana n’ibi bibazo”.
Igikomangoma cy’Ubwongereza, Charles wahagarariye Umwamikazi Elizabeth II muri CHOGM 2022, yashimiye Perezida Kagame n’abanyarwanda muri rusange kuba barihanganye bagakora ibishoboka byose mu kwitegura CHOGM mu bihe byari bigoye by’icyorezo Covid-19, yongeraho ko u Rwanda rufite byinshi rwasangiza abandi.
Aba banyacyubahiro bakomeye ku Isi, ndetse n’abandi bitabiriye iyi nama, bose bagiye bahuriza ku kuba hari benshi bari hanze y’u Rwanda bataruzi, ngo ari nayo mpamvu hari abakirubona mu isura yo mu myaka myinshi ishize. Bemeza ko aho u Rwanda rugeze hashimishije cyane ku buryo iterambere ryarwo ari urugero rwiza rw’impinduka, ibintu bishimangirwa n’ibikorwaremezo biri ku rwego rwo hejuru, isuku, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubushobozi bw’umugore, umutekano n’ibindi byinshi byatumye benshi bifuza kuzagaruka.





