Umutwe w’iterabwoba wa FDLR watwitse umudugudu wose muri teritwari ya Walikale, intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Ibi byabereye mu gace ka Tuonane gaherereye muri gurupoma ya Waloa Loanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025 abantu bane barapfa, abandi bahungira mu midugudu baturanyi.
Umurwanyi wa FDLR wiyise Général Mudayongwa avuga ko yaguze n’abayobozi ubutaka muri aka gace, ariko abaturage bo bakabyamaganira kure.
Gen Mudayongwa yasabye abaturage kuva muri aka gace kugira ngo ahakorere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Babyanze, uyu murwanyi ajyana n’abo ayobora barabatera, batwika inzu zabo zose.
Mu bapfuye harimo abarwanyi babiri b’umutwe wa Mai Mai Kifuafua uba mu ihuriro rya Wazalendo. Byatumye imitwe yombi ihangana bikomeye, yifashishije intwaro nto n’iziremereye.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, byumvikana ko umutwe wa FDLR ugomba gusenywa, na rwo rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 8 Ukuboza ihamya ko nubwo Leta ya RDC yemeye gusenya uyu mutwe, n’ubu ingabo zayo zikomeje gukorana na wo.
Izi mpuguke zasobanuye ko nyuma y’itangazo igisirikare cya RDC cyashyize hanze tariki ya 10 Ukwakira rivuga ko FDLR izasenywa, cyaciye mu gikari, kimenyesha uyu mutwe ko ubufatanye buzakomeza.


