RIB yafunze Mugisha Fabien w’ imyaka 19 na Nzabonimpa Jean d’Amour w’imyaka 20, bakurikiranyweho gukubita mugezi wabo witwa Habimana w’imyaka 19 bikamuviramo urupfu, bapfa amabuye y’agaciro.
Bivugwa ko bari bacukuye ayo mabuye bose, amafaranga avuyemo uyu nyakwigendera akayabimaho bityo bagashyamirana bikarangira bamwishe.
Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko uyu musore yayitangarije ko aya mabuye bayacukuye aho yari atagicukurwa hatemewe n’amategeko, bayatunganyiriza mu mugezi witwa Ntaruka bose bari kumwe.
Icyo gihe barangije bayashyize mu ishyamba rya Leta riri hafi aho, bagiye gushaka abaguzi, Habimana abaca ruhinga inyuma, aragaruka arayahishura ajya kuyagurisha.
Avuga ko abo bagenzi be banaturanye mu Mudugudu wa Kiriba, Akagari ka Kagano, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, aba bose bakaba banafitanye isano, baje kuyareba aho bayahishe barayabura, baramukeka, baramushakisha bamubonye baramukubita.
Avuga ko bahise batabaza, abaturanyi, ubuyobozi na RIB barahagera, umurambo ujyanwa gukorerwa isuzuma, abo basore bakekwaho kumwica batabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamije aya makuru, avuga ko abo basore bafashwe,bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango.
Yasabye abaturage kwirinda no gukumira urugomo kuko ingaruka zarwo ari mbi cyane.
Yavuze ko abagiranye ikibazo bakwiye kwirinda ibyo kwihanira bakegera ubuyobozi cyangwa abandi bizeye bakabakiranura.
Yanavuze ko ubuyobozi bwafashe ingamba zo guhangana n’ urugomo,ubusinzi,ubujura n’ibindi biteza umutekano muke mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani kugira ngo abaturage bazarye iminsi mikuru batekanye.


