Ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2022, mu Mudugudu wa Bigaragara, Akagari ka Mutovu, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, hatawe muri yombi umugore ukekwaho kujugunya uruhinja mu bwiherero bw’umuturage bikarangira ruhasize ubuzima.
Iby’aya mahano ngo byamenyekanye mu masaha ya mu gitondo ahagana saa kumi nebyiri n’igice (06h30) nkuko Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Bugeshi, Senyoni Jean Pierre yabyemereye umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW.
Yagize ati: “Twabimenye mu masaha ya mu gitondo ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima hafatwa uwitwa Dusabimana Drocella wari utwite inda y’imvutsi ariko wasaga nk’utakigaragara nk’utwite kandi atabyaye mu buryo buzwi, nyuma twahise twiyambaza inzego zishinzwe umutekano atabwa muri yombi mu gihe uruhinja rwahise rujyanwa ku bitaro bya Gisenyi ngo hakorwe isuzuma”.
Senyoni kandi yasabye abaturage kurushaho kwitwararika no kwiyubaha kuko uyu Dusabimana, bivugwa ko uwamuteye inda atari umugabo we wemewe n’amategeko kuko uwo bashakanye byemewe asanzwe afunzwe. Bivugwa ko yaba yafashe umwanzuro wo kuvutsa ubuzima uyu muziranenge mu rwego rwo gutwika inzu agahisha umwotsi.
Kuri ubu uyu Dusabimana Drocella ukekwaho kwihekura akajugunya uruhinja mu musarani afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje.
Uyu aje akurikiye undi uherutse kwihekura, ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 uruhinja ruri hagati y’amezi atanu n’arindwi rukaba rwarakuwe mu bwiherero bw’ikigonderabuzima cya Gisenyi, Umurenge wa Gisenyi muri aka Karere ka Rubavu, kugeza ubu uwamutaye akaba ataramenyekana ngo aryozwe ayo mahano.
Uru rukurikirane rw’abikora mu nda mu gihe gito no mu Karere kamwe, rukaba rukomeje gutera benshi kwibaza umuzimu wateye mu bagore kugeza ubwo batinyuka kwihekura. Gusa ngo ibi bikaba bishobora kuba biterwa no kuba izi nda baba bazisamye mu buryo butateganyijwe, bakumvako kwihekura ari byo bikemura ibibazo.
Ingingo ya 311 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko kwica umuntu wabigambiriye bihanishwa igifungo cya burundu. Ibi bivuze ko uyu Dusanimana aramutse ahamwe n’iki cyaha, yazamara ubuzima bwe bwose asigaje muri gereza.
Yanditswe na Yves MUKUNDENTE @WWW.AMIZERO.RW
1 comment
Rubavu ko numva ibyaho birimo wamuzimu was tura wansi🤣