Umushumba wa Diyosezi Angilikani ya Shyira [EAR Shyira Diocese], Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel yasabye abitabiriye Igiterane Mpuzamahanga cy’Ububyutse cy’iminsi ine cyaberaga mu Mujyi wa Musanze, Intara y’Amajyaruguru, guharanira kumenywa n’Imana bakora ibyiza bakirinda ibibi kuko biteye agahinda kuba wazagera imbere y’intebe y’Imana ukabwirwa ko itigeze ikumenya kandi waririrwaga mu nsengero n’ahandi bayivugira.
Ibi uyu mushumba yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2023 imbere y’abantu barenga ibihumbi bitandatu (6,000) bari bitabiriye Igiterane Mpuzamahanga cy’Ububyutse (International Revival Convention) cyateguwe na EAR Diyosezi ya Shyira, aho yasabye ababyeyi gukomeza kwigisha abana indangagaciro ziranga umukirisito w’ukuri, babatoza gukurana indangagaciro z’Igihugu na kirazira z’umuco nyarwanda.
Yasabye kandi urubyiruko kwirinda ingeso mbi zikomeje koreka urubyiruko hanze aha nk’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi bakarushaho guharanira icyatuma biteza imbere ndetse banateza imbere Igihugu cyabibarutse muri rusange kuko ari bo gitezeho amakiriro nk’imbaraga z’ejo hazaza.
Yagize ati: “Biragoye kuba wazagera imbere y’Imana ukabwirwa ko itigeze ikumenya! Ariko iyo wamenye Yesu, arakubwira ati Ninjye nzira n’ukuri n’ubugingo, ntawe ugera kwa Data ntamujyanye. Mwige gukora ibyiza maze muharanire kumenywa na Yesu kuko byaba bibabaje ubaye umaze iminsi ine muri iki giterane ariko ukaba ugiye gutaha udahindutse mushya muri Kristo”.
Ibi kandi byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, washimye abateguye iki Giterane Mpuzamahanga cy’Ububyutse agaragaza icyizere cy’uko cyafashije guhindura bimwe mu bibazo bikibangamiye umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru abereye umuyobozi.
Yagize ati: “Tuzi twese ko urugo rwiza ari Ijuru rito kandi iyo urugo rudatekanye nta terambere rigerwaho. Sinshidikanya rero ko nyuma y’iki giterane hazabaho impinduka mu muryango ndetse n’Igihugu muri rusange. Nimusubira mu muryango aho mukomoka, twizeye ko muzaba urumuri rw’ibyiza, kandi iyi minsi ine mumaze hano izatuma ibyo mwigishijwe mubishyira mu bikorwa kuko ni ngombwa ko tugira igihe cyo gusenga ndetse n’igihe cyo gukora cyane tukiteza imbere dushingiye ko Roho nzima itura mu mubiri muzima”.
Yaboneyeho gusaba abitabiriye Igiterane gufasha mu guhindura imyumvire no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Ati: “Turi ku mwanya utari mwiza mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, mugiye kutubera intumwa aho musubiye iwanyu mushishikariza abaturanyi n’abakristo banyu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza. Mwigishe abakristo banyu kwirinda amacakubiri, mwumve ko mukwiriye kubisiga inyuma mugaharanira icyatuma mwese muba umwe muri Kristo n’Igihugu muri rusange”.
Iki giterane cyatangiye ku wa Kane tariki 24 Kanama 2023 (International Revival Convention) gifite intego igira iti: “Yesu aramubwira ati Ninjye nzira n’ukuri n’ubugingo nta wujya kwa Data ntamujyanye, ngo cyatangiye gutegurwa muri 2022 mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byari bigihanganye na Covid-19, maze ngo hatekerezwa uburyo bwo gukomeza gusaba Imana ngo yongere itange imbaraga n’ububyutse mu kongera kuyikorera kuko abantu benshi bari bacitse intege, niko kwiha intego iboneka muri Yohana 14: 6.
Muri iyi minsi ine yose y’ivugabutumwa, haje abavugabutumwa mpuzamahanga bavuye mu Bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Tanzania n’ahandi. Kuri aba kandi hiyongeraho Amakorali yo mu Rwanda, Tanzaniya ndetse n’abahanzi bakomeye nka Israel Mbonyi umaze kwamamara mu Rwanda no mu mahanga wongeye kwerekana ko Imana ikomeje kubana n’abantu bayo. Abakitabiriye bakaba bemeje ko bagikuyemo impamba ihagije izabafasha mu rugendo rugana mu Ijuru.
AMWE MU MAFOTO (TOP5SAI):








2 comments
EAR mwakoze igikorwa gikomeye cyo gusana imitima y’abantu. Ibiterane nk’ibi biba bikenewe kuko bifasha abakristo kongera kwiyubaka tugakomera mu bugingo. Thank you Bishop Sam and the team 🙏 Mwubahwe
Ni ukuri turanrezerewe cyane kubera ibyo Imana ikomeje gukorera abanyarwanda. Anglican Church mukomeze mudufashe kugira abanyarwanda bazima.