Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ikoranabuhanga Politike Ubukungu Umutekano

Uburusiya (Russia) bwacanye umuriro kuri Ukraine ishyigikiwe na Amerika [AMAFOTO]

Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya atangije ibitero kuri Ukraine, Volodymyr Zelensky uyobora Ukraine yemeje amakuru y’uko Uburusiya bwatangiye kurasa za misile ku Gihugu cye, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabitangaje, aho yavuze ko Uburusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo bya Ukraine no ku mipaka.

Ubwoba ni bwose haba ku baturage ba Ukraine ndetse n’Isi yose ko ibi bitero byatangiye bishobora kuvamo intambara ikomeye y’Ibihugu bya rutura mu butunzi bw’intwaro kirimbuzi, bikaba byanatumye abaturage ba Ukraine batangira kwambuka imipaka bajya muri Finland, abandi bakaba bagiye mu bice byo hasi y’ubutaka mu mihanda ya gariyamoshi.

Ubwo Perezida Vladmir Putin yatangazaga ibi bitero bya gisirikare kuri Ukraine, hari saa kumi n’imwe na 55 z’igitondo (5h55) z’ i Moscow, hashize iminota micye muri Ukraine hahita hatangira kuraswa urufaya rwa misile.

Mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ibyuma biburira intabaza(alarms) byahise bitangira kuvuza iya bahanda, amafoto y’imodoka nyinshi z’abantu bari guhunga uyu mujyi ubwo bari ku muhanda mugari, yahise atangira gukwira, ahari imirongo miremire y’imodoka zisohoka mu murwa mukuru Kyiv.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaragaje ko bagize ubwoba bukomeye, bamwe bavuga ko bagiye kwihisha bombe zikaze z’Uburusiya. Televiziyo zerekanye abantu bari gusengera ku mihanda bari mu matsinda. James Waterhouse umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru Kyiv yavuze ko muri iki gitondo bumvise guturika guhambaye, kandi abategetsi bemeje ko hari misile zaharashwe, ndetse hari ingabo z’Uburusiya ziri kugana ku mujyi wa Odessa mu majyepfo y’iki Gihugu.

Ibinyamakuru by’imbere muri Ukraine bisubiramo Minisiteri y’ubutegetsi ivuga ko hari misile zarashwe ku biro bya gisirikare bishinzwe gukoresha za misile hamwe no ku biro bikuru by’ingabo i Kyiv. Waterhouse avuga ko abategetsi muri Ukraine babona ko ibi ari ibitero binini.

Mu itangazo, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko ingabo z’Uburusiya zatangije ‘kurasa ibisasu gukomeye’ ku ngabo zabo ziri mu burasirazuba bw’Igihugu. Iri tangazo rivuga ko misile z’Uburusiya zarashwe no ku kibuga cy’indege cya Boryspil mu murwa mukuru Kyiv no ku bindi bibuga by’indege. Ariko rihakana ko abasirikare b’Uburusiya bageze mu mujyi wa Odessa mu majyepfo. Iri tangazo kandi rivuga ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziri gusubiza ibitero by’Uburusiya.

Abategetsi ba Ukraine bemeje ko ingabo zo muri Belarus zirimo kwiyunga ku gitero cy’Uburusiya. Ibyo bivuze ko ibitero kuri Ukraine ubu biri no guturuka mu majyaruguru y’iki Gihugu.

Belarus, iri ku mupaka w’amajyaruguru ya Ukraine, ni inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, ingabo z’ibi bihugu zimaze igihe mu myitozo ya gisirikare zihuriweho. Ibitero bivuye mu majyaruguru byiyongereye ku biturutse iburasirazuba, ndetse n’ingabo z’Uburusiya ziri kuzamuka zigana ku mujyi wa Odessa uri mu majyepfo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yahakanye ko bari kurasa imijyi ya Ukraine, ivuga ko bari kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ibirindiro n’ibigo by’ingabo zirwanira mu kirere bifite intwaro zikomeye, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Leta RIA bisubiramo iyo minisiteri.

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yavuganye na mugenzi we Zelensky wa Ukraine akamubwira ibyo ari gukora, asaba Isi yose kwamagana ibiri gukorwa n’Uburusiya.

Mu itangazo, Biden yagize ati: “Zelensky yansabye gusaba abategetsi b’Isi kwamagana ubushotoranyi bukabije bwa Perezida Putin, no kwifatanya n’abaturage ba Ukraine”.

Biden yavuze ko kuri uyu wa kane aza guhura n’abategetsi b’Ibihugu bikize ku Isi bizwi nka G7, kandi n’inshuti za Amerika ziza gushyiraho ibihano bikarishye ku Burusiya. Ati: “Turakomeza gushyigikira no gufasha Ukraine n’abaturage ba Ukraine”.

Umunyamakuru Sarah Rainsford wa BBC mu mujyi wa Kramatrosk mu gace ka Donetsk yavuze ko saa kumi n’imwe z’igitondo yakanguwe n’ikintu cyaturitse bikomeye. Ati: “N’ubundi nasaga n’udasinziriye, nararanye imyenda, nyuma y’uko Perezida Zelensky yaraye asabye yinginga abaturage ba Ukraine guhagarika iyi ntambara”.

Uyu munyamakuru yavuze ko mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa Kramatorsk hari abantu babarirwa mu magana, barimo abana benshi, bafite amabendera y’igihugu baririmba, mu kimenyetso cy’ubumwe no gukunda igihugu. Ati: “Nijoro, restaurants zari zirimo abantu benshi. Amaduka akinguye. Imodoka ku mihanda. Buri wese navugishije yari afite ubwoba. Ntawari uzi ikigiye kuba. Ariko sintekereza ko bari biteze ibitero bigari bimeze gutya ku Gihugu cyabo. Ubu abo twavuganye bafite ubwoba kurushaho, barakonje. Nta n’uzi aho ari buhungire, mu gihe yaba abishatse”.

Umwe mu basirikare b’Uburusiya.

Related posts

Rubavu: Umusirikare wa DR Congo warashwe ngo yari aje kwica uwitwa umututsi wese.

NDAGIJIMANA Flavien

Gen Muhoozi yasabye imbabazi Perezida William Ruto wa Kenya.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 na FARDC baritana ba mwana ku warashe ibisasu biremereye muri Kibumba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment