Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Perezida Ndayishimiye yongeye kubwira Tshisekedi ko amahoro ya DR Congo areba abanyekongo ubwabo.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri DR Congo kuva ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubutwererane n’umutekano, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama yongeye kuvuga ko amahoro arambye muri DR Congo atazazanwa n’abanyamahanga ko ahubwo ari mu biganza by’abanyekongo ubwabo.

Ibi Perezida Evariste Ndayishimiye yabigarutseho nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi, bakaganira  ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse bakanaganira ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo, ahari gukorera ingabo zoherejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) mu rwego rwo kugarura amahoro  n’umutekano ahakomeje kuvugwa ikibazo cy’inyeshyamba za M23 zikomeje kuba umutwaro kuri Leta.

Mbere yo kuva muri DR Congo, Perezida Ndayishimiye ari kumwe na mugenzi we, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho byinshi mu bibazo byibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’iki Gihugu. Abajijwe icyo EAC ahagarariye kuri ubu yakora ubuyobozi bwa DR Congo bufashe umwanzuro w’intambara, Perezida Ndayishimiye yavuze ko EAC idakuraho uburenganzira bwa Leta ziyigize.

Ati: “Reka mbibabwire kandi nkunda kubivuga, Leta yanyu […] ifite inshingano 100% zo kwita ku baturage bayo no kurengera Igihugu nta wundi igishije inama, bityo rero mukwiye kumva ko iyi miryango iza hano iza kubafasha ariko ntiyahindura ibiri mu nshingano z’ibanze za Leta yanyu. Nta muntu uzava hanze ngo aze kubaha amahoro, mwe ubwanyu ni mwe muzishakira amahoro arambye nk’abanyekongo”.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Abakuru b’Ibihugu byombi bayoboye isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi arimo n’ay’ubufatanye mu bya gisirikare, aho u Burundi buzafasha Leta ya Kinshasa mu gutanga imyitozo, gucunga umutekano ku mipaka ndetse no gukomeza gufatanya mu kugenzura inkozi z’ibibi zishobora kwambukiranya imipaka yombi bakaba bakora ibibi bihungabanya kimwe mu Bihugu byabo.

Ingabo z’u Burundi zisanzwe ziri ku butaka bwa DR Congo aho zagiye mu butumwa bubiri butandukanye; bumwe bukaba ari ubwa EAC, aho bari mu bice bya Masisi, ubundi bukaba ari ubwumvikane hagati y’Ibihugu byombi aho bari muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kurwanya RED Tabara irwanya u Burundi ndetse no gufasha Leta ya Kinshasa kurwanya imwe mu mitwe yari yarazengereje iyi Ntara.

Perezida Ndayishimiye ari kumwe na Tshisekedi kuri uyu wa Mbere/Photo Presidence RDC.
Akigera i Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde/Photo Presidence RDC

Related posts

Kimwe mu birenge bya Pastor Theogene Inzahuke burya ngo cyahindutse ‘Sophia’ [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Coronavirus: Ya Virus nshya ihangayikishije Isi yahawe izina rya “Omicron”.

NDAGIJIMANA Flavien

Abantu 114 muri Congo Kinshasa bamaze kwandura Icyorezo cyiswe ‘Monkeypox’.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment