Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro

Musanze FC yatsinze Bugesera FC yizezwa ikibuga cyiza no kongererwa ingengo y’imari.

Imikino y’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Icyiciro cya mbere mu bagabo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, yasize Musanze FC ikomeje kwicara ku ntebe y’ubutware, bikaba byanatumye yizezwa kongererwa ingengo y’imari no kubona ikibuga cyiza nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, ukitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, bwana Mugabowagahunde Maurice ndetse n’inzego z’umutekano haba Ingabo na Police, wanitabiriwe n’abafana benshi bishimiye uko Ikipe yabo ikina neza dore ko kwinjira muri Stade byari ubuntu.

Umukino watangiye ku mpande zombi basatirana ndetse ukabona batera umupira neza ariko wareba umukinnyi ku giti cye ukabona aba Musanze FC barusha ibiryo aba Bugesera FC. Igice cya mbere cyarangiye nta buryo budasanzwe bubonetse ku mpande zombi, bajya kuruhuka ari 0-0.

Igice cya Kabiri cyatangiye ubona Bugesera isa nk’iyimijiyemo agafu ariko ihura na Musanze FC yari imbere y’abafana benshi, uwitwa Peter wari wakomeje kuzonga hagati ndetse n’ab’inyuma ba Bugesera yinjiza igitego cyiza, Bugesera iyoberwa ibibaye. Bugesera FC yakomeje gushakisha ngo irebe ko yakishyura ariko biranga kuko Musanze FC nayo itigeze ituza ahubwo nayo yakomeje gusatira ngo irebe ko yabona icya kabiri n’ubwo umusifuzi yaje guhuha mu ifitimbi bikiri 1-0, Bugesera igataha yimyije imoso.

Umukino ukirangira, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ari kumwe n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss basuye Ikipe ya Musanze FC maze
Guverineri abizeza kubashyigikira muri byose harimo kubongerera ingengo y’imari no kubashakira ikibuga cyiza.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, mu Ntara y’Amagepfo kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye, Mukura VS yari yakiriye Marines FC umukino urangira Mukura y’abakinnyi 10 gusa itsinze Marines FC y’abakinnyi 11 bari baranzwe no guhererakanya neza cyane cyane mu gice cya mbere nubwo bageraga imbere y’izamu ntihagire icyo bakora.

Nyuma y’uko mu gice cya Kabiri Mukura VS yinjiranye impinduka, ku munota wa 60 umukinnyi wayo Emmanuel yakoreweho penaliti iterwa neza na Kubwimana Cedrick igitego cya mbere ari nacyo rukumbi kiba kirabonetse n’ubwo iyi Mukura VS yaje no kugira ibyago umukinnyi wayo Muvandimwe Jean Marie Vianne agahabwa ikarita itukura.

Mu Mujyi wa Kigali kuri Pele Stadium, Kiyovu Sport yahondaguye AS Kigali 3-0 ndetse haba undi mukino Sunrise FC yatsinzemo Etoile De L’Est 1-0, kuri iki Cyumweru Gorilla FC ikaza gucakirana na Rayon Sports naho APR FC itarakina umukino n’umwe kubera imikino nyafurika ikazahura na Police FC kuwa Mbere.

Musanze FC iyobowe n’umunyemari bakunze kwita Trump ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota 6 kuri 6 kuko n’umukino w’umunsi wa mbere yari yawitwayemo neza igatsinda Etoile de l’Est 4-0, bivuzeko kuri ubu ifite amanota 6 ikaba izigamye n’ibitego 4 aho ikurikiwe na Kiyovu Sport zinganya amanota ariko ikaba izigamye ibitego bibiri gusa.

Musanze FC ikomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota atandatu.
Abakinnyi ba Musanze FC barushaga ibigango n’amacenga aba Bugesera FC.
RPC Muheto, General Murokore ndetse na Governor barebye uyu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ari kumwe na Meya w’agateganyo w’Akarere ka Musanze.
Abafana bari benshi baje kwirebera Ikipe yabo.

Related posts

DRC: Inteko Ishinga Amategeko yemeje ishingwa ry’Umutwe w’Inkeragutabara.

NDAGIJIMANA Flavien

FARDC yongeye kugaba ibitero kuri M23 nyuma y’iminsi y’agahenge.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame na Museveni biyemeje gukora uko bashoboye amahoro akaboneka mu karere.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment