Abantu batandukanye bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga akababaro no kwamagana ibitero bya drones byishe inka nyinshi mu gace ka Minembwe ku wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Amasoko atandukanye avuga ko inka zibarirwa muri za mirongo zishwe n’ibitero by’indege za drones za FARDC mu duce turimo Ilundu mu gace ka Minembwe.
Igisirikare cya FARDC gishinjwa ibyo bitero by’indege muri ako karere nta cyo kiravuga ku bitero byo ku wa kabiri. BBC dukesha iyi nkuru yasabye umuvugizi w’igisirikare kugira icyo abivugaho, ntiyasubije.
Sebagabo Mufashi ukuriye sosiyete sivile muri Minembwe, mu butumwa bwanditse, yahamije ko hapfuye inka nyinshi cyane n’izindi nyinshi ngo zirakomereka.
Yongeraho ati: “Ni ibintu byababaje abantu benshi hano. Inka na zo zirazira iki? Zishwe ziri aho zisanzwe zirara, kandi ni iz’imiryango irenga itanu y’Abanyamulenge ubwo ahari ni cyo bazihoye.”
Amashusho ateye ubwoba y’inka nyinshi zapfuye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye. Sebagabo avuga ko inka nyinshi zapfuye mu bitero byagabwe ku wa kabiri.
Amashyirahamwe amwe n’amwe y’Abanyamulenge baba hanze ya DR Congo yatangaje ko yamaganye ibi bitero.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ingabo za FARDC zatangaje ko zifite intego yo kwisubiza agace ka Minembwe kafashwe n’inyeshyamba za Twirwaneho zifatanya na M23, mu ntangiriro z’umwaka ushize.

