Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke ahagararira Uganda mu Rwanda.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022, yemeje ba Ambasaderi bashya bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda barimo n’ugomba guhagararira Igihugu cya Uganda mu Rwanda, Maj Gen (Rtd) Robert Musoke.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, mu Ukuboza 2021 yagennye Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke nka Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira Igihugu cye muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa.

Nk’uko biri mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 04 Werurwe 2022 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, harimo n’abandi ba Ambasaderi bemerewe guhagararira Ibihugu byabo mu Rwanda, harimo nka Zahra Ali Hassan wa Somalia uzaba ufite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania; harimo Firas F. Khouri wa Jordanie uzaba afite icyicaro i Nairobi.

Harimo kandi Isatu Amina Bundu wa Sierra Leone uzaba ufite icyicaro i Nairobi. Esmond St. Clair Reid wa Jamaica azaba afite icyicaro i Abuja mu gihe Pauline Okumu yemerewe guhagararira World Vision mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

Jennet Kem we ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buringanire n’Iterambere ry’Umugore mu Rwanda afite icyicaro i Kigali mu Rwanda.

Kaori Yasuda we ahagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku mutungo kamere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke wemerewe kuba Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF) nk’uko tubikesha Igihe.

Si ubwa mbere uyu mujenerari ahawe inshingano zo guhagararira Igihugu cye ahandi kuko yari asanzwe ari Ambasaderi wa Uganda muri Sudani y’Epfo kuva mu 2012.

Related posts

USA: Abanyeshuri bashyigikiye Palestine bakomeje imyigaragambyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Korali Bethlehem mu myiteguro ikomeye y’ivugabutumwa ryambukiranya Intara.

NDAGIJIMANA Flavien

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FDLR/CRAP ishaka kwisubiza ibirindiro byayo i Rugali.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment