Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro ukomera wo guhagarika igiterane mpuzamahanga cyitiriwe “Connect Africa Conference 2023”, cyari kubera i Bujumbura mu Burundi guhera ku wa gatanu tariki 15 kugera ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023.
Iki giterane mpuzamahanga cyagombaga kuyoborwa na Apotre Mignonne Kabera, Umushumba mukuru w’Itorero, Noble Family Church, rifite icyicaro gikuru i Kigali mu Rwanda, bikaba bivugwa ko Leta yafashe umwanzuro wo kugihagarika kuko ngo uretse ijambo ry’Imana hari hajemo n’ibikorwa byo gusahura umutungo w’abaturage b’u Burundi kuko ngo amafaranga yari gutangwa ari menshi kandi yagakwiye gukora ibindi.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Martin Ninteretse yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, yasobanuye ko bahagaritse icyo giterane, kubera “umugoroba wo gusangirira hamwe bashyize ku rutonde rw’icyo giterane batawusabiye uburenganzira”.
Imbere y’itangazamakuru i Bujumbura, Martin Ninteretse yagize ati: “Bari batubwiye ko ari ibikorwa by’ijambo ry’Imana, barangije bongeramo uwo mugoroba wo gusangira (Diner de Gala), aho uwifuza kuwujyamo yagombaga gutanga amadorali 50, cyangwa ibihumbi 200 by’amarundi.
Aya ni amafaranga menshi ku buryo tutabyemera na gato. Murabizi mu Burundi dukunda Imana ariko nanone tureberera abaturage bacu. Abaturage benshi iyo bumvise harimo Imana baremera bakajyana n’ibyo batunze byose kandi byakabaye bibafasha kwiteza imbere, ugasanga ubutunzi bw’Igihugu butwarwa n’abandi. Ntabwo twabyemera rero”.
Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ntiryashoboye kuvugana n’Ubuyobozi bwa Noble Family Church mu Rwanda cyangwa se ubw’Itorero rya New Creation Church mu Burundi, ryafashije mu gutegura kiriya giterane kugira ngo nabo bagire icyo babwira abakunzi babo.
Gusa, umubyeyi umwe witwa Kankindi Goreti wari mu bagombaga kwitabira icyo giterane n’iyo “Diner de Gala”, yasobanuye ko amafaranga batanze, ari iy’ibyo kurya bari gusangirira hamwe ku wa Gatandatu nijoro, kandi ngo ari nako bisanzwe bigenda n’ahandi hose habera icyo giterane, basangirira hamwe ibyo kurya n’ijambo ry’Imana ku mugoroba baba bahisemo.
Madamu Kankindi yavuze ko “Igiterane iyo bagisabiye uburenganzira badatanga urutonde rw’ibizaberamo byose isaha ku isaha ngo berekane mbese buri gikorwa n’isaha bazagikoreraho n’ibindi”, ku bw’uwo mubyeyi, igiterane cyose nticyari guhagarikwa kubera uwo mugoroba wo gusangirira hamwe ifunguro ryo ku mugoroba, akaba asanga hari izindi mpamvu zishobora kuba zihishe inyuma y’iki cyemezo cya Leta y’u Burundi.
Abantu bagera ku bihumbi 5 ni bo bari bamaze kumenyekana ko bazitabira igiterane “Connect Africa Conference 2023”. Abagombaga kwitabira ku minsi isanzwe nta mafaranga basabwe kandi mu byari biteganijwe “harimo guhabwa icyo kurya n’icyo kunywa”. Abari batanze amafaranga, ni abagombaga kujya muri “ Diner de Gala yari kuba kuri uyu wa Gatandatu.”
N’ubwo Leta y’u Burundi yatangaje ibi, hari amakuru yandi avugako cyaba cyahagaritswe ku mpamvu z’umutekano kuko ngo mu Burundi bikanze ihirikwa ry’ubutegetsi, bikaba byabaye ngombwa ko ahantu hose hari ibikorwa bikomeye (Radio na Television by’Igihugu, Ikibuga cy’indege, Aho Perezida akorera,…) hakazwa umutekano ndetse ibikorwa bimwe binini bihuza abantu bikaba byahagaritswe, by’umwihariko iki giterane kuko ngo bishoboka ko hari ibindi byari bikihishe inyuma.

3 comments
ABARUNDI BARARENZE WANGU !! NTIMUKAZANE IMIKINO KU BASHINGANTAHE BO BAZI NEZA ICYO UMUTEKANO ARI CYO
Erega abiyita abavugabutumwa b’iki gihe nawe bagutera amakenga !!! nonese uruma 50 dollars atari menshi cyane koko !!! Umutekano se none ubwo wajemo ute ? Nonese Mignonne niwe washakaga gutembagaza ubutegetsi, cga bumvaga ko ababutembagaza bari buturuke mu Rwanda bakazana na Mignonne ? Imana itabare Africa da
Bakomeze bakaze umutekano kuko ibyabaye muri 2015 hari icyo byerekanye ! Burya iyi si ntabwo ari sawa ! Gusa nanone guhagarika igiterane ntabwo ari byo byihutirwaga cyane !!!