Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Bategereje indege ya Perezida Tshisekedi baraheba batazi ko yanyuze mu mazi.

Abaturage n’abayobozi isinzi biriwe kuri Stade Afia mu Mujyi wa Goma bategereje umukandida nimero 20, akaba asanzwe ari na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, bategereza indege isanzwe itwara uyu muyobozi baraheba nyamara we yari yafashe ubwato bwa Gisirikare bwamukuye i Bukavu bukamugeza i Goma.

Bitewe n’intambara ikomeje kubera mu misozi yegereye cyane Umujyi wa Goma, abarebera hafi ibibera mu Burasirazuba bwa DR Congo bari bamaze kwemeza ko bwana Tshisekedi Tshilombo adashobora gukoresha inzira y’ikirere kuko ngo umuntu uri mu misozi ya Muremure (hafi ya Sake) aba agenzura neza indege zose zigwa i Goma. Bakaba batiyumvishaka ukuntu Tshilombo yatinyuka kunyura mu kirere kimeze gityo kandi iyo misozi twavuze haruguru iri mu maboko y’umwanzi we ukomeye ari we M23.

Kuva mu masaha ya mbere ya Saa sita kuri iki Cyumweru, abantu bari benshi cyane bategereje Tshisekedi. Gusa benshi bumvaga ko ari bwohereze intumwa bitewe n’uko umutekano wifashe n’ubwo uyu munsi wabaye umunsi w’agahenge. Kugeza mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ubwo imvura yagwaga i Goma no mu bice bihakikije, bari bagitegereje bibaza niba koko aza.

Gusa ariko ugendeye ku kuntu mu Mujyi wa Goma wabonaga umutekano wakajijwe cyane ndetse hakiyongeraho ko hari n’amasaha yageze indege zose zikabuzwa kuguruka, wabonaga ko hari ikintu kidasanzwe cyari kizwi n’abari hafi ya Perezida Tshisekedi gusa aho yari ari i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Bigeze hafi nka saa kumi n’imwe n’iminota 10, Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa akaba na Minisitiri w’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yanditse ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter agira ati: “Gahunda ni tariki 20 Ukuboza, Kivu y’Amajyepfo twitorera ku bwinshi umukandida wacu nimero 20. Ku bw’iyo mpamvu Perezida afashe inzira y’amazi mu kiyaga cya Kivu yerekeza i Goma ngo asangire ibyishimo n’abatuye ako gace”.

Imirwano ikomeye imaze hafi icyumweru itangiriye mu bice bya Mushaki muri Masisi, M23 ikaba yarahambuye Leta, ikomeza kwagura uduce igenzura ku buryo ubu igeze mu misozi ikora ku kiyaga cya Kivu, ahakikije neza Umujyi muto wa Sake uri mu birometero 27 mu Burengerazuba bwa Goma (Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru) ibintu bikomeje gutuma uyu Mujyi uba mu kaga gakomeye kubera kubura ubwinyagamburiro.

Hiriwe impungenge ku mutekano wa Perezida Tshilombo kuko imisozi ya Muremure ifitwe na M23 ari agace keza ko kugenzura indege zose zikoresha ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’ubwato bwose bunyura mu kiyaga cya Kivu ku buryo hari ababonaga ko Tshisekedi adashobora kuza we ubwe ahubwo agomba kohereza umuhagarariye. Kuba yemeye kunyura inzira y’amazi, akaba ngo yabigiriwemo inama n’itsinda ry’imzobere mu by’umutekano zamutegetse gukoresha ubwato bwa gisirikare bwihuta kandi bufite ubwirinzi.

Amakuru twamenye ngo ni uko uyu mwanzuro nawo wafashwe nyuma y’impaka nyinshi kuko ngo batinyaga kunyura hagati ya M23 n’u Rwanda ariko ngo bagera aho bakavuga ko abafite ubushobozi bwo kurasa ubwo bwato ari u Rwanda ariko ko butakora ikosa ryo kurasa umukuru w’Igihugu gituranyi n’ubwo we (Tshisekedi) ejo bundi yatinyutse akagereranya Perezida Paul Kagame na Hitler.

Iki kibazo cy’umutekano cyatumye abaturage birirwa ku kibuga bategereje Tshisekedi Tshilombo bigeza n’aho imvura yaguye yose ibahitiraho ariko bakomezanya akanyabugabo bavuga ko badataha batabonye umukandida wabo babyutse baza kumva imigabo n’imigambi ye.

Perezida Félix Tshisekedi yahisemo gukoresha inzira y’amazi aho kunyura mu kirere.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo mu kiyaga cya Kivu yari arinzwe bikomeye.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo mu kiyaga cya Kivu hamwe n’umugore we aho yanyuze yerekeza mu Mujyi wa Goma.
Abaturage biriwe bamutegereje i Goma ari benshi cyane.
Abapolisi b’igihugu nabo bari mu bagiye gutegereza Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.

Related posts

Kwita izina18: Abana 20 b’ingagi biswe amazina mu muhango uteye amabengeza [Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Bwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu ya Basketball ya US yatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Hakorwa iki ngo imihanda myiza iri gukorwa ibungabungwe mu buryo burambye ?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment