Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima

Covid-19: Imfungwa n’abagororwa barimo Paul Rusesabagina bakingiwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021 muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, habereye igikorwa cyo gukingira Covid-19 ku mfungwa n’abagororwa barimo na Paul Rusesabagina.

Rusesabagina Paul w’imyaka 66 ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba mu rukiko, ari mu bakuze bafungiye muri gereza ya Mageragere bahawe urukingo rwa Covid-19 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu magereza.

Abakingiwe bose ni 2077 mu bagororwa n’imfungwa basaga ibihumbi 10 bacumbikiwe muri iyi gereza.

Hakingiwe abari mu kigero cy’abakuze bafite imyaka iri hejuru ya 60/Photo Internet

Bakingiwe hakurikijwe ingano y’imyaka umuntu afite aho bahereye ku bafite imyaka 60 kujyana hejuru ndetse n’abafite indwara zidakira nk’abafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa n’icyorezo.

Aba bagororwa bahawe urukingo bavuze ko bishimiye gukingirwa ndetse bahamya ko bibereka ko Igihugu kibafite ku mutima n’ubwo bari muri gereza.

Mucanda Vital Kivumbi w’imyaka 73 yagize ati: “Nishimye cyane ndetse byarenze no kwishima. Nkimara kubyumva naravuze nti ko ntaho numvise ku mfungwa babikora noneho ndavuga nti Perezida wa Repubulika aradukunda birenze ukwemera. Nta giciro kaboneka kahwana n’urukundo adufitiye”.

Yavuze ko yahoraga ahagayitse afite ubwoba ko ashobora kwandura Coronavirus bitewe n’umubare w’abantu benshi babana, ariko akimara kumva inkuru y’uko bagiye gukingirwa yahise yongera gusubiza umutima mu gitereko.

Imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyarugere iherereye i Mageragere, bavuga ko kandi batunguwe no kubona bakingirwa mu ba mbere, ibintu byaberetse ko igihugu kibazirikana nubwo bafunzwe.

Nirere Béatrice w’imyaka 67 yagize ati: “Naruhawe kandi byanshimishije cyane kumva njya mu cyiciro cya mbere cy’abakingirwa. Kuba Leta yaratuzirikanye twebwe imfungwa ni ibintu byadushimije twese. Nta kintu kirahinduka mu mu mu mubiri. Amabwiriza yo turushaho kuyakurikiza kuko tujya dukurikirana kuri televiziyo. Ni nk’impano Leta iduhaye rwose kumva ko yadutekereza. Bivuga ko Leta iha agaciro abantu bayo n’abari muri gereza”.

Kagaba Enos w’imyaka 67 yavuze ko byamurenze kubona Igihugu cyabibutse mu gihe hari n’abandi batarakingirwa.

Ati: “Ubu ni ubutumwa bwimbitse ko Igihugu cyacu cyita ku bakobwa n’abahungu bacyo batitaye aho bari. N’ubwo twagonganye n’itegeko ariko kikavuga giti aba bantu babe mu ba mbere batekerejweho, mbese ntibite ku bantu bamwe ahubwo bite ku bintu bose. Mboneye ho gushimira abayobozi b’inzego zose mpereye kuri Perezida wa Repubulika”.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, CGP George Rwigamba yavuze ko gukingira abagororwa ari imwe mu nzira nziza yo kubarinda n’ubwo hatakunze kugaragara umubare munini w’abanduye Coronavirus muri bo.

Ati: “Uru rukingo rufite uburemere bukomeye cyane kuko muri gereza guhana intera biragoye. Nubwo ntabo twagiye tubona barwaye ariko kuba habayeho igikorwa cyo gukingirwa na za mpungenge zizagenda zishira. Turashimira igihugu cyacu cyatekereje ko abantu bose bakingirwa harimo n’abo mu magereza”.

Rwigamba kandi yavuze ko nta kidasanzwe cyagaragaye nk’imyumvire yo kwanga gukingirwa cyane ko abagororwa basanzwe bafite amakuru ku rukingo kuko no muri gereza babasha gukurikirana ibibera hanze bifashishije radiyo cyangwa televiziyo.

Abakingiwe babanzaga gusobanurirwa ndetse hakuzuzwa n’imyirondoro yabo/Phpto Internet

Gukingira mu magereza bizakomereza n’ahandi cyane ko hateganyijwe ko abasaga ibihumbi 12 mu magereza atadukanye y’igihugu ari bo bazakingirwa mu minsi ya mbere, n’abandi bakazagenda bakurikiraho.

U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 nyuma yo kubona inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer zaje mu byiciro bitatu bitandukanye.

Ku wa 5 Werurwe 2021 nibwo ibikorwa byo gukingira hirya no hino mu gihugu byatangiye ndetse kuri uwo munsi haraye hakingiwe abasaga ibihumbi 70.

Kuva kuri uwo munsi ibikorwa byo gukingira birarimbanije mu byiciro binyuranye aho abasaga ibihumbi 208 bamaze gukingirwa.

Src.: IGIHE

Related posts

BAL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye (Amafoto)

Christian Hakorimana

Etiyopiya: Intambara ya Tigray ikomeje kototera utundi duce

Shyaka Josbert

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yagarutse mu biro ariko by’igihe gito !!

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment