Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Kwiyamamaza kwa Perezida Tshisekedi muri Goma kwatanze agahenge hagati ya FARDC na M23.

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023, nibwo umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba asanzwe ari na Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi Tshilombo agomba kwiyamamaza mu Mujyi wa Goma. Uku kwiyamamaza kwe kukaba kwatumye ingabo zihanganye hafi y’uyu Mujyi zifata akaruhuko kugirango zitabangamira ibikorwa bihuza imbaga nyamwinshi.

Imirwano ikomeye imaze hafi icyumweru itangiriye mu bice bya Mushaki muri Masisi, M23 ikaba yarahambuye Leta, ikomeza kwagura uduce igenzura ku buryo ubu igeze mu misozi ikora ku kiyaga cya Kivu, ahakikije neza Umujyi muto wa Sake uri mu birometero 27 mu Burengerazuba bwa Goma(Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru).

Benshi bari bagize impungenge ku mutekano wa Perezida Tshilombo kuko imisozi ya Muremure ifitwe na M23 ari agace keza ko kugenzura indege zose zikoresha ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse n’ubwato bwose bunyura mu kiyaga cya Kivu ku buryo hari ababonaga ko Tshisekedi adashobora kuza we ubwe ahubwo agomba kohereza umuhagarariye.

Siko byagenze ariko kuko burya n’ubwo barwana ariko ni abavandimwe kuko basangiye Igihugu, amakuru atugeraho akaba avugako ngo M23 n’igisirikare cya Leta babashije kumvikana ku karuhuko kugeza Perezida Tshisekedi arangije ibikorwa byo kwiyamamaza muri Goma, kuko ngo imirwano yashoboraga kubangamira byinshi.

N’ubwo habonetse aka gahenge ariko, abaturage bategereje Tshisekedi amaso asa nk’ahera mu kirere kuko indege yose yagwaga i Goma bakekaga ko ari iye ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bakaba bari baheze kuri Stade Afia aho bamwe bashakaga kwitahira bavuga ko atakije ariko bakabuzwa n’abashinzwe umutekano bababwirako agiye kuza. Kugeza ubu amakuru atugeraho akaba ahamya ko ku mirongo y’urugamba mu bice byose hakaba hatuje.

Abaturage isinzi bategereje umukandida nimero 20 mu Mujyi wa Goma/Photo Internet.

Related posts

“Kwigisha abanyeshuri ntibatsinde neza ni ukwihemukira ugahemukira n’Igihugu”: ES Bosco.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yoroje abaturage inkwavu [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Ku myaka ibiri gusa Kashe abaye umuntu wa mbere muto winjiye mu muryango w’intiti ku isi

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment