Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

U Rwanda rwasabye Loni kwihanangiriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye(UN), Ernest Rwamucyo, yasabye Akanama k’Umutekano muri uyu muryango, kwihanangiriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igahagarika ubushotoranyi bwayo kuko bubangamiye ubusugire bwIgihugu cy’u Rwanda.

Rwamucyo yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo Akanama k’Umutekano ka Loni kasuzumaga ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’aho ingabo za Loni (MONUSCO) zigeze zitegura gutaha.

Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko bibabaje kuba Leta ya Congo ari kimwe mu biteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, abishingiye ku kwifatanya kw’ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe nka FDLR yasize ikoze Jenoside, abacanshuro n’indi mitwe y’imbere mu gihugu.

Yavuze ko nk’u Rwanda, ruhangayikishije n’imvugo z’iterabwoba zikomeje kwigaragaza, kuko zibangamiye umutekano warwo, bigakorwa n’abayobozi bo hejuru barimo na Perezida Felix Tshisekedi.

Ati: “Abakandida benshi barimo na Perezida uriho Felix Tshisekedi, bakomeje gutera ubwoba u Rwanda, bavuga ko bazarugabaho ibitero, bagakora ubwicanyi ndengakamere ndetse ko bazarwomeka ku gihugu cyabo.”

Yatanze urugero rw’imyigaragambyo yabaye tariki 21 Ukwakira 2023 ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo i Goma, aho abantu bitwaje intwaro barimo na FDLR baririmbaga indirimbo zishotora u Rwanda.

Ati: “U Rwanda ntabwo rufata ibi bikangisho nk’ibyoroheje cyane cyane kuba FDLR yarinjijwe muri FARDC. Turasaba RDC guhagarika ubu bushotoranyi.”

Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo bitazakemurwa no kwitana ba mwana cyangwa se gutwerera abandi ikibazo cyakabaye gikemurirwa imbere mu gihugu. Ati: “Igisubizo kizaturuka mu biganiro bitagira uwo biheza.”

Ambasaderi Rwamucyo kandi yagaragaje impungenge u Rwanda rutewe no kuba RDC ikomeje kwitaza imyanzuro yagiye ifatwa n’inzego z’akarere, igamije kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Yavuze ko bitumvikana uburyo iki gihugu cyahagaritse ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zari zoherejwe guhosha amakimbirane, zikirukanwa mu gihe hari hatangiye kuboneka agahenge.

Ati: “Kugenda ikubagahu kw’izi ngabo, bibangamiye ingamba zose zafashwe n’Akarere zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rurasaba Guverinoma ya RDC kubahiriza amasezerano yagiye isinya ari nayo nzira y’amahoro.”

Ambasaderi Rwamucyo kandi yagarutse ku mvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’abanye-Congo zikomeje gukwirakwizwa muri icyo gihugu, kugeza aho bamwe bicwa bazira uko bavutse Leta irebera.

Yatanze urugero kuri Capt Gisore Rukatura, umusirikare wa RD Congo uherutse gutwikwa ari muzima ashinjwa kuba Umututsi no gukorana na M23.

Ati: “U Rwanda rurasaba aka kanama kubaza RDC impamvu yemera ko habaho imvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko bukagera ku rwego rukomeye. Ibi bikorwa birasaba ko hashyirwaho komisiyo yihariye ibicukumbura.”

Uruhande rwa RD Congo rwo rwagaragarije akanama ka Loni ko rwiteguye guhosha umwuka mubi n’u Rwanda nk’uko abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje kubishishikariza, gusa rugaragaza ko ruzabikora ari uko M23 ihagaritse intambara, u Rwanda rugahagarika kuyifasha nubwo rwo rukomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’uwo mutwe. (Igihe)

Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye i New York/Photo Internet.

Related posts

Sudan: Intambara ikomeye yongeye kubura mu marembo ya Khartoum.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame yakiriye umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba wasuye u Rwanda [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

M23-FARDC: Imirwano ikaze yongeye kubura hafi y’Umujyi wa Kichanga

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment