Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubushakashatsi

Amwe mu mateka ya tariki 01 Gicurasi, umunsi witiriwe umurimo.

Tariki ya 01 Ukwezi kwa gatanu (Gicurasi), ni umunsi wa 122 urebeye ku kibaraminsi cya Grégoire ( Gregorian Calendar ), bikumvikana ko hasigaye iminsi 244 kugirango umwaka urangire. Kuri iyi tariki, niho hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo(International Labor Day).

Reka tugaruke kuri bimwe mu byaranze iyi tariki hirya no hino ku Isi, tugendeye ku byabashije kumenyekana ndetse bikaba byanatangazwa mu bitangazamakuru cyangwa se imbuga nkoranyambaga zitandukanye:

1751: Umukino wa Cricket wakiniwe bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1851: Umwamikazi Victoria yafunguye imurikagurisha mu Mujyi wa Londres.

1884: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hemejwe gukora amasaha umunani ku munsi.

1994: Muri Perefegitura ya Gisenyi, muri Paruwasi Katedarali ya Nyundo, hiciwe abatutsi basaga 300 bari bahungiye kuri iyi Ngoro y’Imana.

1999: Abayobozi bo muri Leta ya Yougoslavia basubije Reverend Jesse Jackson abasirikare batatu b’Abanyamerika bari barafunze iminsi 32.

2002: Muri Madrid, igitero cy’ingabo za ETA cyakomerekeje abantu 17 hafi ya stade yaberagamo umukino wahuzaga Real Madrid na Barcelone.

2003: Perezida wa Amerika, George W. Bush yahagaritse intambara yo muri Irak, yemeza ko gutsindwa kwa Saddam Hussein ari intsinzi y’intambara irwanya ibyihebe.

2009: Muri Suède habaye ubukwe bw’abahuje igitsina bwa mbere ku Isi (abafatwa nk’abatinganyi).

2011: Papa Yohani Pawulo II yashyizwe mu Bahire na Papa Benedigito XVI wamusimbuye.

Hari kandi bamwe mu bavutse kuri iyi tariki, aya mazina ariko akaba ari macye cyane muri menshi atarabashije kumenyekana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba itangazamakuru ritarayamenye. Aya ni amazina ya bimwe mu byamamare:

1900: Ignazio Silone, umwanditsi n’umunyapolitiki w’Umutaliyani.

1930: Richard Riordan, Umunyapolitiki w’Umunyamerika wahoze ayobora Umujyi wa Los Angeles wo muri Leta ya California.

1975: Marc Vivien Foé, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun.

Amazina ya bimwe mu byamamare byatabarutse kuri iyi tariki

1118: Edith wo muri Scotland akaba n’umugore wa mbere w’Umwami w’u Bwongereza Henry I.

1970: Crown Prince Euimin, igikomangoma cyo muri Korea.

1989: Douglass Watson, umukinnyi wa sinema w’Umunyamerika.

Related posts

Padiri Ubald wamenyekanye cyane asengera abantu bagakira yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Pasiteri Ezra Mpyisi yujuje Ikinyejana ageze ku Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

RCA: Bangui yagoswe n’inyeshyamba zishobora guhangana bikomeye n’ingabo za UN zirimo n’iz’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment