Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Amavu n’amavuko y’Umutwe wa M23 ukomeje kujujubywa n’Igihugu cyabibarutse nk’umwana utagira nyina.

Uvuze M23, bamwe bahita bumva Sultani Makenga abandi bakumva Bosco Ntaganda,ndetse yemwe hari n’abasubira inyuma kurushaho bakibuka Laurent Nkunda, kuri ibi hakaniyongeraho ifatwa rya GOMA, SAKE n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa DR Congo

Kuva mu mwaka wa 2004, Gen Nkunda yivanye mu gisirikare cya DR Congo, FARDC, ajyana n’abasirikare be mu misozi ya Rutshuru ashinga umutwe wa CNDP wagiye ugaba ibitero ku ngabo za Leta no ku Mujyi wa Goma.

Nkunda n’abarwanyi be barimo Makenga na Ntaganda batangaje ko impamvu yo gutangiza urugamba, zishingiye ku kurengera ubwoko bwabo, kuko muri iyo minsi ndetse na n’ubu hakomeje kumvikana amajwi menshi yamagana abatutsi batuye Uburasirazuba bwa Congo babita ko atari abenegihugu, nyamara ariko hakirengagizwa amateka ya cyera mu give cy’ubukoroni, ubwo mu Nama y’i Berlin mu Budage, Ibihugu bikize byakataga imipaka, aka gace kahoze ku Rwanda kakomekwa kuri Congo Mbiligi yaje kwitwa Zayire, ubu akaba ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bagabo uko ari batatu, babaye mu zahoze ari Ingabo za APR/RPA zabohoye u Rwanda tariki ya 04 Nyakanga 1994, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa aba batatu baje gukomereza mu ntambara zo muri DR Congo mu mpera z’imyaka ya 1990. Laurent Nkunda we yaje gufatirwa mu Rwanda mu ntangiriro za 2009 aba ari naho afungirwa, maze CNDP ikuriwe na Ntaganda yumvikana na leta ya Kabila mu masezerano yo kuwa 23 Weruwe 2009, ari nayo tariki yaje gufatwa nk’izina ry’uyu Mutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda biganje mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’agahenge k’imyaka igera kuri ine, ni ukuvuga mu 2012, havutse Umutwe mushya wiyita M23, abarwanyi bawo bakuriwe na Bosco Ntaganda na Sultan Makenga, uvuga ko amasezerano ya leta na CNDP yo kuwa 23 ‘Mars’ atubahirijwe. Leta y’u Rwanda n’iya Uganda zashinjwa n’inzobere za ONU kuba inyuma y’iyi mitwe y’inyeshyamba, ariko zakomeje kubihakana.

Amwe mu matariki y’ingenzi mu rugamba rwo mu Burasirazuba bwa DR Congo:

  • Mu kwa 11/2012: M23 yafashe umujyi wa Goma na Sake, inatangaza ko ikomereza Minova, Bukavu na Kisangani
  • Mu kwa 12/2012: Nyuma y’ibiganiro biyobowe na Uganda, M23 yarekuye umujyi wa Goma isubira mu birindiro byayo i Rutshuru, by’umwihariko ku misozi ya Chanzu na Runyoni
  • Mu kwa 02/2013: M23 yacitsemo ibice kubera kutumvikana ku buryo bashyize mu bikorwa ibyo biganiro na leta, ubushyamirane hagati yawo bwatumye Bosco Ntaganda ahungira i Kigali, Sultani Makenga yirukana Jean-Marie Runiga Lugerero wari perezida wayo asigara ari we mukuru wa M23
  • Mu kwa 05/2013: M23 yateye Goma nanone, ariko ingabo za leta zifatanyije n’iza Tanzania n’Afurika y’epfo zanesheje uyu mutwe intambara ikomereza hanze ya Goma
  • Mu kwa 11/2013: M23 yavanywe mu birindiro byayo bya nyuma ku misozi ya Chanzu na Runyoni mu ntambara yamamaye cyane muri Congo yari iyobowe na Col Mamadou Ndala
  • Mu kwa 12/2013 i Nairobi: Ishami rya politiki rya M23 ryasinye amasezerano yo kurangiza intambara na leta ya Joseph Kabila

Igice kimwe cy’abahoze ari abarwanyi ba M23 kiri mu Rwanda aho cyajyanywe mu nkambi iri mu burasirazuba bw’igihugu, akaba ari naho kikiri, mu gihe Igice cya Makenga cyahungiye muri Uganda mu nkambi ziri hafi y’umupaka, abari muri icyo gice bakomeje kuba hagati ya Uganda na DR Congo, ari nabo baje kugaruka bakomeza imirwano. N’ubwo bakomeje kurwana ariko, ngo na magingo aya ibyo bice byombi biracyategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Nairobi.

Kuki M23 yahisemo gushinga ibirindiro muri Runyoni ?

Ikarita igaragaza ibirindiro Bikuru bya M23.

Iyi ni imisozi iri mu gace kari hafi y’ibirunga, kegereye kandi umupaka w’u Rwanda n’uwa Uganda, inzobere mu bya gisirikare zihita ahantu h’ingenzi ku nyeshyamba. Buhoro buhoro abarwanyi ba M23 bagiye bagaruka, bisuganya kandi binjiza muri bo abasore bakiri bato bugarijwe n’ubushomeri muri kariya gace k’Uburasirazuba bwa Congo gasanzwe gakunahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere.

Aka ni agace gatuwe n’abaturage bazi neza M23 kuko abarwanyi bayo bamwe bahavukiye, abandi bahafite imiryango kandi benshi muri bo bahabaye imyaka myinshi, ni agace bazi neza cyane kandi gashobora kuborohereza mu mirwano nk’uko byigeze no kwemezwa na Gen Sultani Makenga w’imyaka 49 ukuriye aba barwanyi ba M23 ndetse bikaba byarakomeje gushimangirwa na Maj Willy Ngoma uvugira uyu mutwe.

Kuba Leta ya DR Congo ikomeje gushinja uyu mutwe ko ufashwa n’u Rwanda ndetse ikaba iherutse gutangaza ko uyu mutwe ari umutwe w’iterabwoba, bikomeje gutera impungenge abatari bacye kuko mu gihe byakomeza gutya byaba bije gushimangira rya hohoterwa rishingiye ku bwoko ndetse n’ururimi, ryatumye aba barwanyi bahaguruka bakemera guhara amagara yabo, banirengagije ko n’imiryango yabo ishobora gukomeza gutotezwa n’abari ku butegetsi.

Gen LAURENT NKUNDA
Inyeshyamba za M 23
GEN BOSCO NTAGANDA kuri ubu ufungiye mu Buholandi
Abarwanyi ba M 23 bakomeje kuba ikibazo mu burasirazuba bwa DR Congo
Gen SULTAN MAKENGA uyobora M23

Related posts

Covid-19: Uganda yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Buhinde.

NDAGIJIMANA Flavien

Igikomangoma Charles wo muri Wales yageze mu Rwanda [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasket zone 5: U Rwanda rutsinze umukino warwo wa gatatu (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Emy wa Emy May 29, 2022 at 4:55 PM

Aba ntibarwanira inyungu z’umuturage kuko ntiwaharanira uburenganzira bwawe wangiza ubw’abandi.
Umuryango w’abibumbye urahari bazawugane ubafashe aho gushora urubyiruko muntambara

Reply
Mwangacucu May 29, 2022 at 6:16 PM

Sha iby’umuryango w’abibumbye byo uzabe ubishyize ku ruhande kuko mbona ari baringa yigendera. Icyo Amerika idashaka UN ntiyagikora !! Ubwo rero aho kuregera UN natakambira USA kandi yabishatse yakora umuti aba bene wacu bakareka kuvutswa Igihugu cyababyaye

Reply
Alexander May 30, 2022 at 8:11 AM

Gusa hari abakunda intambara ku bw,inyungu

Reply

Leave a Comment