Amizero
Amakuru Amakuru mashya

Guverineri Mugabowagahunde yatanze icyizere ku kiraro kitameze neza gihuza Musanze na Gakenke

Abaturage bakoresha ikiraro cya Kamisave gihuza Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze n’uwa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, baratabariza ubuzima bwabo kubera uburyo icyo kiraro cyubatswe ku biti bitatu, bikaba bishyira mu kaga abacyambuka buri munsi.

Mbarubukeye Anaclet, utuye mu Mudugudu wa Kabeza, avuga ko buri gitondo agenda afitiye impungenge abana be bajya ku ishuri. Ati: “Iyo imvura iguye, amazi yuzura, igiti kigasa n’aho kigiye gucika. Umwana wese ujyayo aba afite ibyago byo kugwa. Turasaba ubuyobozi ko badutekerezaho, kuko tumeze nk’abari mu kirwa.”

Nkurunziza Sylvestre, umuhinzi utuye mu Kagari ka Gakenke, we avuga ko iki kiraro kimutera igihombo. “Ngeze aho ntakijyana umusaruro ku isoko ryo hakurya, kuko gutambutsa igare cyikoreye ibirayi kuri ibyo biti ni ukwigerezaho. Hari n’igihe ndamuka ngiye nkagwa, bityo nkigumira iwacu.”

Nyiraminani Jacqueline, umugore w’imyaka 42, utuye mu Mudugudu wa Kamisave, avuga ko abagore benshi bafite impungenge z’ubuzima bwabo, cyane cyane bajyana abana kwa muganga. “Twagiye dutwara abana barwaye tukabura aho tunyura, tugasubira inyuma. Iyo hari ikiza kije nk’imvura, duhinduka imbohe. Iki kiraro ni isoko y’akaga ku buzima bwacu.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abanyamakuru bakorera mu Ntara cyabaye ku wa 28 Ugushyingo 2025, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, MUGABOWAGAHUNDE Maurice, yavuze ko iki kibazo kizwi kandi ko kiri mu bikomeje kwitabwaho.

Yagize ati: “Mu Karere ka Gakenke honyine hakenewe ibiraro bigera kuri 200. Turimo kubishyira mu mihigo no mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2026/2027 kugira ngo ibikorwa bifatwe nk’ibihutirwa, byitabweho.”

Yavuze ko bafite abafatanyabikorwa Kandi ko  bazakomeza no  gushaka abandi bazabafasha mu kubaka ibi biraro, kandi asaba abaturage kurushaho kubibungabunga iyo bimaze kubakwa.

Guverineri yasoje yizeza ko ahari ikibazo hamenyekanye kandi hakazashyirwamo imbaraga kugira ngo abaturage bose bagere ku mahirwe angana, nta n’umwe uhejwe kubera inzitizi z’imihanda n’ibiraro bitameze neza.

Biragaragara ko nubwo hakiri ibibazo mu miyoboro y’itumanaho hagati y’imirenge y’Intara y’Amajyaruguru, hari  icyizere ko ubuyobozi buri kubikoraho, hagamijwe iterambere rirambye ry’abaturage.

Ikiraro cya Kamisave gihuza akarere ka Gakenke na Musanze kigizwe n’ibiti bitatu nabyo bidakomeye

Related posts

Inama y’abahoze bayoboye muri ADEPR bashinja RGB kubeshya yaburijwemo na Polisi.

N. FLAVIEN

Etincelles yatsinze Rayon Sports abazungu 11 ba Wasili bahinduka aba Métis.

KALISA

Chorale Intumwazidacogora ADEPR Ishywa mu mavuta bitegura indirimbo nshya [Video].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777