Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Gabon: Abasirikare bashyize iherezo ku myaka 53 y’ubutegetsi bw’umuryango wa Bongo.

Nyuma y’igihe gito hatangajwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Gabon yari yegukanwe na Ali Bongo wasi usanzwe ku butegetsi, abasirikare bagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu bavuga ko bafashe ubutegetsi, bashyira iherezo ku myaka 53 y’ubutegetsi bw’umuryango wa ‘Bongo’.

Aba basirikare bavuze ko bahinduye imfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2023, aho Perezida Ali Bongo yatangajwe ko ari we wayatsinze.

Akanama k’amatora muri Gabon kari kavuze ko Ali Bongo ari we watsinze amatora n’amajwi ari munsi ya bibiri bya gatatu by’amajwi yose, muri ayo matora, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba baravuze ko yabayemo uburiganya.

Uku guhirikwa kwe kwaba gusoje imyaka 53 umuryango wa ‘Bongo’ umaze ku butegetsi muri Gabon, yahoze ikolonizwa n’Ubufaransa, ndetse bikaba bikomeje kuba ihurizo rikomeye ku Bufaransa kuko Ibihugu bwakoronije biri mu nkundura yo kwigobotora ubuyobozi bwegamiye ku Bufaransa.

Abasirikare 12 bagaragaye kuri Televiziyo y’Igihugu batangaza ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora kandi ko basheshe “inzego zose za repubulika” kandi ko bafunze imipaka y’iki Gihugu.

BBC yatangaje ko umwe muri abo basirikare yavugiye kuri Shene (Chaine/Channel) ya Televiziyo Gabon 24 ati: “Twafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho”.

Yongeyeho ko ngo ibi byatewe n’imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry’ubumwe mu baturage riteje ibyago byuko Igihugu gishobora kubamo akajagari’.

Ali Bongo, w’imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar Bongo yapfaga mu 2009.

Mu 2018, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura ariko akomeza kwizirika ku butegetsi.

Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bamwigometseho bose bamarirwa mu munyururu.

Perezida Ali Bongo wakunze kurangwa n’uburwayi yakuwe ku butegetsi nyuma yo gutangazwa ko yari yatsinze amatora ku yindi manda.

Related posts

U Budage bwasabiye Ukraine na Georgia kwinjira mu Bumwe bw’u Burayi.

NDAGIJIMANA Flavien

Somalia: Yarekuye urufaya rw’amasasu kuri bagenzi be yica batanu.

NDAGIJIMANA Flavien

Sobanukirwa n’icyo bita “Gutwitira inyuma y’umura”, ibimenyetso n’ikibitera.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment