Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’ibisoza Icyiciro Rusange (S3) aho abakobwa batsinze ku kigero cyo hejuru kurusha abahungu.
Aya manota yatangarijwe ku Cyicaro cy’iyi Minisiteri giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Nzeri 2023. Mu mashuri abanza, hiyandikishije abanyeshuri 203.086, muri bo abakobwa ni 111.964 mu gihe abahungu ari 91.119.
Muri bo abakoze ibizamini ni 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% ni abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu. Mu banyeshuri basoje Icyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye hiyandikishije 131.602, barimo abakobwa 73.561 n’abahungu 58.041.
Mu biyandikishije bose mu Cyiciro rusange, abakoze ni 131.051, abatsinze bangana na 86.97%, muri bo abakobwa bangana na 54,28% mu gihe abahungu bangana na 45,72%.
Muri rusange, abakobwa ni bo batsinze kurusha abahungu nubwo mu baje mu myanya y’imbere mu mashuri abanza higanjemo abahungu, kuko ari bane umukobwa akaba umwe. Muri batanu ba mbere mu cyiciro rusange, harimo abakobwa batatu n’abahungu babiri.
Abanyeshuri babaye aba mbere bahembwe mudasobwa, ibikoresho by’ishuri ndetse UMWALIMU SACCO yemera kubishyurira amafaranga y’ishuri y’umwaka wose.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati, yagaragaje ko mu masomo batsinze cyane Ikinyarwanda kiri imbere. Ati: “N’andi masomo barayatsinze muri rusange. Mu bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza imibare yatsinzwe cyane. Navuze Ikinyarwanda kuko ari cyo batsinze cyane.’’
Minisitiri w’Uburezi, bwana Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri uyu mwaka mu guhabwa ibigo abanyeshuri bakwiye gukurikiza ibyo bahawe. Ati: “Nta muyobozi w’ishuri, minisitiri cyangwa undi wese ushobora gushyira umwana mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kane. Uwabona ikigo yoherejweho atajyayo, cyangwa yahindura hari uburyo bwashyizweho bwo kujurira. Abe ari bwo tuzakoresha. Ndizera ko twese tuzafatanya kugira ngo tuzabikore neza kugira ngo abana bacu bazahabwe amahirwe yo kwiga neza.”
Mu banyeshuri bakoze ibizamini abatsinze bemerewe kujya mu bigo bibacumbikira ni abagize amanota yo hejuru. Ku bo mu mashuri abanza, abatsinze ni abafite amanota 17 kuri 30 yakoreweho mu bahungu n’abakobwa. Mu bo mu Cyiciro Rusange, abatsinze bafite 26/54 ku bahungu mu gihe abakobwa bafatiye kuri 25/54.
Dr Bernard Bahati uyobora NESA yavuze ko mu gushyira abana ku mashuri harebwa amanota bagize. Ati: “Iyo tubuze umwana ishuri yasabye, tumushakira umwanya mu Karere, wabura tukajya mu Ntara. Kujurira biremewe. Ubu muri buri Karere dufiteyo umukozi wa NESA uza gufasha ababyeyi bashaka guhinduza amashuri kandi ku mpamvu zumvikana. Umunyeshuri ujuririra umwana, umwanya yahawe mbere arawutakaza, ntasubira kuri cya kigo yari yashyiriweho mbere.’’
Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 uzatangira ku wa 25 Nzeri 2022, usozwe ku wa 14 Nyakanga 2023. Mineduc yijeje ko abanyeshuri bose bazatangirira hamwe ndetse mu minsi ya vuba hazatangazwa imiterere y’ingendo n’uko bazajya ku mashuri.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yashimiye abanyeshuri bahembwe, abasaba gukomeza kwigana umwete. Ati: “Gukora neza si iby’umunsi umwe. Turizera ko abahembwe mu wa Gatandatu tuzongera guhura amashuri yisumbuye arangiye. Abandi tutahembye, turizera ko mubifashe nk’umuhigo mu kindi cyiciro tukazababonamo.’’
Yakanguriye ababyeyi n’ibigo by’amashuri kwitegura gusubira ku ishuri kandi ku gihe kuko iyo “bidakozwe bituma abanyeshuri batangira batinze bigateza ibindi bibazo by’ingendo.’’
Abanyeshuri batanu ba mbere mu mashuri abanza n’ibigo bigaho
- Kwizera Regis – EP Espoir de l’Avenir [Bugesera]
2. Cyubahiro Hervé – Crystal Fountain Academy [Kamonyi]
3. Dushimiyimana Jooss Bruce- Ecole Primaire Highland [Bugesera]
4. Igiraneza Cyubahiro Benjamin – Ecole Privée Marie Auxiliatrice [Nyarugenge]
5. Iratuzi Sibo Sandra – Keystone School Ltd [Musanze]
Abanyeshuri batanu ba mbere mu Cyiciro Rusange n’ibigo bigaho
- Umutoniwase Kelie – FAWE Girls School [Gasabo]
2. Ihimbazwe Niyibikora Kevine- Lycée Notre-Dame de Cîteaux [Nyarugenge]
3. Niyubahwe Uwacu Annick- Maranyundo Girls School [Bugesera]
4. Ganza Rwabuhama Danny Mike- Ecole des Sciences Byimana [Ruhango]
5. Munyentwari Kevin – Petit Séminaire St Jean Paul II Gikongoro [Nyamagabe]


(Igihe)