Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Uburezi

Minisiteri y’Uburezi igiye gutangaza amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’ibisoza Icyiciro Rusange (S3) azatangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2023.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yanyujije ku mbugankoranyambaga zayo, yagize iti: “Mineduc iramenyesha Abanyarwanda ko ejo tariki ya 12 Nzeri 2023 saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2022/2023”.

Imibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza (P6) bakoze ibizamini biyasoza mu Gihugu ni 202.967 barimo abahungu 91.067 n’abakobwa 111.900 bo mu bigo 3644. Abakoze ibizamini bisoza Icyiciro Rusange (O’ Level) ni 131.535 barimo abahungu 58.005 n’abakobwa 73.530.

Gutangaza amanota y’abakoze ibizamini bya Leta byari bitegerejwe na benshi kuko ingengabihe y’umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye wa 2023/2024 yamaze gutangazwa aho yerekana ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 25 Nzeri 2023, kikarangira ku wa 22 Ukuboza 2023.

Igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 8 Mutarama 2024 kirangire tariki 29 Werurwe 2024 mu gihe icya gatatu cyo kizatangira ku wa 15 Mata kikarangira tariki 5 Nyakanga 2024. Ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba hagati ya tariki 8-10 Nyakanga 2024 mu gihe ibosoza ayisumbuye byo bizaba hagati ya tariki 24 Nyakanga-3 Kanama 2024 (Igihe).

Related posts

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwasabwe kutazatatira igihango rwagiranye na Perezida Paul Kagame.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Twishingane yo kuri ADEPR Kabaya ikomeje imyiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Wari uziko imyitwarire mibi mu mirire (eating disorders) igira ingaruka mbi ku buzima?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment