Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Trending News Umutekano

Perezida Kim Jong-un mu ruzinduko rw’amateka kwa mugenzi we Vladimir Putin.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya arakira mugenzi we Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru, winjiye mu Burusiya ari muri gari ya moshi idatoborwa n’amasasu ndetse ifite ubwirinzi bukomeye mu ruzinduko rw’amateka.

Aba bategetsi bafatwa nk’ibihangange ku Isi baragirana ibiganiro birimo guha u Burusiya intwaro zo kwifashishwa mu ntambara yo muri Ukraine, aho bivugwa ko u Burusiya bwaba bukeneye ibisasu bya 122mm na 152mm kuko ububiko bwabyo ubu burimo gushira, gusa biragoye kumenya uko izo Koreya ya Ruguru ifite zingana, kubera uburyo ikorera mu ibanga.

Minisiteri y’ingabo ya Koreya y’Epfo yemeje ko gariyamoshi y’umutamenwa ya Kim yinjiye mu Burusiya mu gitondo cya kare kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri 2023. Perezida Kim akaba yerekeje i Vladivostok aho u Burusiya burimo kwakirira inama y’ubukungu y’Ibihugu by’Iburasirazuba.

Aherekejwe n’abategetsi bakuru muri guverinoma ye, barimo abo mu gisirikare nk’uko ikinyamakuru cya Leta KCNA cyabitangaje. Kim aheruka mu ruzinduko mu mahanga, nabwo i Vladivostok, mu 2019 mu nama na Putin nyuma yo guhagarara kw’ibiganiro ku gusenya intwaro kirimbuzi Kim yagiranaga n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump.

Related posts

Musanze: Uko umunsi wa mbere wo gutanga dose ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca wagenze

NDAGIJIMANA Flavien

Rayon sport yasinye amasezerano y’ubufatanye na Raja Cassablanca

NDAGIJIMANA Flavien

Nyamasheke: Umugabo ukekwaho kwica se na nyina yatawe muri yombi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment